Indwara y'impyiko izwi nka Pyelonephrite : Ibimenyetso byayo ,uko ivugwa nuko yirindwa

 

Indwara y'impyiko izwi nka Pyelonephrite : Ibimenyetso byayo ,uko ivugwa nuko yirindwa

Indwara y'impyiko ya Pyelonephrite/Pyelonephritis (soma piyelonefurite ) ni imwe mu ndwara zifata impyiko cg ukayita infegisiyo z'impyiko ,ikaba iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri gatera ibibazo bya infegisiyo ku mpyiko .

Indwara ya pyelonephrite ni mbi kubera ko ishobora kwangiza impyiko zigatakaza ubushobozi bwazo , ahanini iterwa n'udukoko tuva mu ruhago tukazamuka mu mpyiko , impyiko zombi zishobora kurwara cyangwa imwe akaba ariyo irwara.

Udukoko dutera indwara y'impyiko ya Pyelonephrite

Udukoko dutera indwara y'impyiko ya Pyelonephrite

Hari udukoko dutandukanye two mu bwoko bwa bagitera dushobora gutera iyi ndwara ya infegisiyo y'impyiko turimo 
  • Escherichia Coli (E.Coli)
  • Klebsiella 
  • Proteus Pseudomonas
  • Enterobacter
Utu ni tumwe mu dukoko dutera infegisiyo y'impyiko .

Izindi nkuru bijyanye 


Ibintu byongera ibyago byo gufatwa n'indwara y'impyiko ya Pyelonephrite 

Hari ibintu byongera ibyago byo gufatwa niyi ndwara birimo 
  • Kuba uri umugore , burya abagore bagira urethra ntoya ku buryo byorohera udukoko kuva mu ruhago tugera mu mpyiko 
  • Kuba ufite ibibazzo mu miterere y'umuyoboro w'inkari
  • Kuba ufite agapira gacengezwa mu gitsina ngo gasohore inkari (urinary catheter )
  • Kuba ufite  indwara ica intege ubudagangarwa bw'umubiri nka Sida , Diyabete cyangwa Kanseri.
  • Kuba utwite 

Ibimenyetso by'indwara y'impyiko ya Pyelonephrite 

Ibimenyetso by'indwara y'impyiko ya

Hari ibimenyetso bishobora ku kwereka ko ufite iyi ndwara 
  • Kugira umuriro mwinshi 
  • Kubabara mu nda yo hasi 
  • Kunyara ukababara 
  • Kwihagarika inshuro ku munsi
  • kunyara inkari zimeze nkzirimo urufuro
  • Kugira iseseme no kuruka 
  • Kugira umunaniro 
  • Rimwe na rimwe 
Hari igihe iyi ndwara ishobora gutera ibibazo bikomeye , infegisiyo ikaba ishobora no kugera mu maraso .

Uko bavura indwara y'impyiko ya Pyelonephrite 

Ubuvuzi bwiyi ndwara bukoresha imiti yo mu bwoko bwa antibiotic ivura bagiteri , nanone imiti ikoreshwa igenda itandukana bitewe n'ubukana bwyo ndwara . 

Mu kuvura iyi ndwara kandi hanibandwa mu kuvura ibimenyetso byayo .

  • Guhabwa imiti ivura ububabare nka paracetamol cg Ibuprofen 
  • Kunywa amazi menshi kugira ngo abashe gusohora imyanda binyuze mu nkari 
  • Kuruhuka bihagije 
  • Guhabwa ibitaro mu gihe indwara ikomeye ubundi ugaterwa inshinge binyuze mu mitsi .
  • Guhabwa imiti yo mu bwoko bwa antibiotic 

Bimwe mu bintu byagufasha kwirinda iyi ndwara y'impyiko ya Pyelonephrite
Bimwe mu bintu byagufasha kwirinda iyi ndwara y'impyiko ya Pyelonephrite

Hari ibintu byagufasha kwirinda iyi ndwara birimo 

  • Kunywa amazi menshi kugira ngo abashe gusohora imyanda
  • Kwihagarika kenshi
  • Nyuma yo kwituma , uba igomba kwihanagura uhereye imbere ujya inyuma
  • Kunyara mu gihe ukirangiza gutera akabariro 
  • Kwirinda gukoresha amasabune mu gitsina nko ku bagore 
  • Kwirinda kwambara imyenda igufashe cyane ku buryo umubiri utabasha guhumeka 
  • Kwirinda gukoresha imiti ya Spermicide yica intangangabo 

Izindi ndwara zifata impyiko 

Hari izindi ndwara zishobora gufata impyiko zikanazangiza zirimo 
  1. Chronic kidney Disease (CKD ) ni indwara ifata impyiko zikagenda zangirika ari nako zitakaza imikorere yazo
  2. Acute Kidney Injury (AKI) iyi ndwara ni mu gihe impyiko zatakaje ubushobozi bwazo bitunguranye bitewe n'impanuka , infegisyo cg ikindi kintu cyose cyabaye ku mubiri
  3. Polycystic Kidney Disease , iyi yo ni indwara y'impyiko aho impyiko ziba zarabyimbye ,ahanini ni indwara iri genetic
  4. Glomerulonephritis nayo ni indwara iterwa na inflammation z'impyiko 
  5. Kidney stones , iyi ni indwara y'utubuye twirema mu mpyiko 

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post