Impamvu zitera indwara yo kugira amaraso make izwi nka Anemia

Impamvu zitera indwara yo kugira amaraso make izwi nka Anemia

indwara yo kugira amaraso make ya Anemia ni indwara yibasira benshi ,ikabatera ikibazo cyo kubura amaraso ahagije mu mubiri bishobora no kugera ku rwego ukenera kongererwa amaraso kugira ngo ubashe kubaho.

Ikibazo cy’amaraso make mu mubiri gitera ibindi bibazo bitandukanye ku mikorere y’umubiri ,umuntu akagaragaza ibimenyetso bitandukanye byinshi kuri iyi ngingo Kanda 🏹 Niba ufite ibi bimenyetso nta kabuza ufite amaraso make mu mubiri.

Hari impamcu zitandukanye zishobora gutera iki kibazo cyo kubura amaraso ahagije mu mubiri ,zimwe zishobora kwirindwa ,unoza imirire yawe ,ukibanda ku mafunguro akungahaye ku butare bwa fer .

Indwara ya Anemia / Amaraso make.

Mu buryo busanzwe amaraso ingano( Volume) y’amaraso y’umugabo iba ingana na litiro 5,5 naho ku mugore akaba angana na litiro 4.5 ,iyi ndwara ya anemia ntivuze ko amaraso yagabanutse mu ngano ahubeo bivuze ko intete zitukura zidahagije kuko niyo bapima bareba ko ufite amaraso make bapima ibyitwa hemoglobin biboneka mu ntete zitukura.

hemoglobin ni Ubwoko bwa poroteyine iboneka ku ntete zitukura (red blood cells) ikaba ariyo itwara umwuka mwiza wa ogisigeni ,nanone hemoglobin niyo ituma amaraso agora ibara ritukura bityo bikaba binasobanura Impamvu ,umuntu ufite anemia yeruruka mu Maso ,mu bworo bw’ibirenge no mu ntoki.

Dore impamvu ziterwa ikibazo cy’amaraso make.


hari impamvu nyinshi zitera indwara ya anemia

1.Kurya amafunguro akennye

Amafunguro akennye ku ntungamubiri zitandukanye ,cyane cyane ubutare bwa fer atera ibibazo byo kubura amaraso ahagije ,kubera ko zimwe mu ntungamubiri nkubwo butare bwa fer bufasha mu gukora maraso mashya biba bitaboneka mubyo umubiri winjiza.

2.Kuba ufite indwara zituma amara adakamura neza intungamubiri mu biryo

Uburwayi buzwi nka celiac disease butera ibi bibazo byo kutinjiza intungamubiri neza mu mubiri ziva mu byo turya.

3.Uburwayi ukomora ku babyeyi

Uburwayi buzwi nka sickle cell anemia bushobora guhererekanywa mu muryango nabwo ni bumwe mu bwatera ibibazo byo kugira amaraso make.

4.Gucanganyukirwa ku mubiri ukisenya ubwawo

Hari igihe umubiri ubwawo wibeshya ugatangira gusenya intete zitukura ,ibi Wenda bikaba byaturuka ku gakosa Gato ,ibi babyita autoimmune disorder ,Aho ubwirinzi bw’umubiri bwangiza intete zitukura nabyo bikaba byatera ikibazo cya Anemia.

4.Indwara z’impyiko

Impyiko zigira uruhare runini mu ikorwa ry’amaraso ndetse n’ikorwa ry’itete zitukura bityo uburwayi bwazo butera ibibazo by’amaraso make mu mubiri.

5.Uburwayi budakira

Indwara zidakira nka diyabete (Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko urwaye indwara ya Diyabete) ,kanseri (Ibimenyetso biza mbere ku burwayi bwa kanseri ,bya kwereka ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa kanseri) n’izindi,nazo zishobora gutera ikibazo cyo kubura amaraso .

6.Ibibazo mu misemburo

Cyane kuba ufite imvubura ya Throud idakora neza ,bishobora kugutera ibibazo by’amaraso make mu mubiri ,iyo imvubura ya thyroid idakora neza bitera ndwra y’umwingo , byinshi kuri iyo ndwara Kanda hano Sobanukirwa: Indwara y’Umwingo.

7.Kuba watakaje amaraso menshi cyane

gutakaza amaraso menshi ,nk’igihe wakoze impanuka ugakomereza cyahd ,kuva cyane uri mu mihango ndetse n’ikindi kintu cyose cyatuma uva cyane ,gishobora kugutera ikibazo cy’amaraso make mu mubiri.

8.Imiti imwe nimwe

Hari amoko y’imiti azwiho gutera ibibazo bitandukanye birimo kuba wahura n’Ikibaxo cyo kugira amaraso make .

9.Indwara ya Malariya

Burya indwara ya Malariya ni imwe mu ndwara zanguza intete zitukura bityo akaba arinayo mpamvu itera ibibazo by’amaraso make kuyirwaye . Byinshi kuri iyi ndwara kanda hano hepfo.

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara ya Anemia ?


ibimenyetso byakwereka ko ufite amaraso make

Bitewe n’impamvu runaka ,ibyago byo kuba wakwibasirwa n’Ikibazo cyo kugira amaraso make mu mubiri biriyongera.

  1. Umugore cg umukobwa uri mu mihango
  2. Abagore bonsa n’abagore batwite
  3. Abana bato cyane cyane abavute badashyitse
  4. Abantu barya gusa ibikomoka ku bimera batarya ibikomoka ku matungo
  5. Abantu bafite kanseri
  6. Abantu bashegeshwe n’uburwayi bw’igifu kikazamo ibisebe
  7. Abantu bafite uburwayi bw’impyiko.

Uko bavura ikibazo cy’amaraso make mu mubiri


Hari uburyo butandukanye bavuramo indwara y ‘amaraso make

mu kuvura uburwayi Bw’amaraso make ,bakoresha ubuvuzi butandukanye bitewe n’urwego buriho ,Aho ushobora kongererwa amaraso ,guhabwa ibinini byongera amaraso ,kwigishwa uburyo bw’imirire buboneye ,kuvura uburwayi bubitera nibindi…

Uko wakwirinda ikibazo cy’amaraso make mu mubiri

Mu kwirinda ikibazo cy’amaraso make mu mubiri ,ni byiza kunoza imirire yawe ,Aho mu kurya utibanda gusa ku bwoko bumwe ,ahubwo ukavanga ibikomoka ku bimera n’ibikomoka ku matungo.

kunoza imirire no kwivuza indwara zagufata ku gihe nibyo bikurinda indwara ya Anemia.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post