Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa

Amagambo meza niyo yuhira urukundo ,rugatumba kandi rugatohagira burya abanyarwanda bavuga ko amagambo meza arema ,imitoma ni intwaro nziza mu kwigarurira umutima wuwo wihebeye

Imitoma ukwiye kubwira umukunzi wawe

Igihe nkubonye ,mbona uri akazuba kamurika ,iyo umuritse igihu cy’umwijima kirahunga maze nkumva umutima wanjye wuzuye ibyishimo .

Nshobora kuguma iruhande rwawe ijoro rikarinda ritandukana niyumvira impumeko yawe nanitegereza ubwiza budashyira irora ,mukunzi iyo uri iruhande rwanjye biranyura.

Nkubuze ubwanjye naba nibuze ,mukundwa umenye ko uri byose kuri njye ,ibihe tumarana niby’agaciro.

Twari twaratakaye tutarahura ngo tumenyane,umunsi duhura bwa mbere narahumetse muri njye numva ikibatsi cy’urukundo kinzamukamo ,maze ako kanya nta gushidikanya numvise ariwowe nyagasani yandemeye.

Mu myaka ibihumbi n’ibihumbagiza urukundo rwacu ruzaba rukimurikira amashami yadukomotseho ,nta shidikanya uri urubuto rutagira ubusembwa ,nyagasani yampaye.

Mpora numva twahora imibiri yacu yegeranye ikoranaho ,amanywi akarenga ,ijoro rikaza naryo rikarenga tukimeze gutyo .

Ubuzima bwanjye nta gisobanuro bwari bufite ntarakumenya ,waje mu buzima bwanjye ,uzamura ibyiringiro muri njye ,maze numva isooko y’ibyishimo muri njye.

Ubuzima bwanjye ntibuzigera butandukana n’ubwawe ,roho zacu zabaye zimwe ,wanyeretse igisobanuro cya nyacyo cy’urkundo.

Mba numva ntashaka guhumbya amaso namba iyo turikumwe ,urukundo rwanjye ,amaso yanjye ntajya ahaga kureba ubwo bwiza bwawe ndetse n’amatwi yanjye aryoherwa no kumva akajwi kawe keza.

Ndabizi neza ko haba mu byiza no mu bibi .iteka uzaba uhari ,ntutuzigera dutandukana bibaho.

Nishimira kugira umukunzi nkawe ,uzi gukunda icyo aricyo ,umpa agaciro ,akamenya icyo umukunzi akeneye atiriwe avuga.

Kumva byonyine ko uri uwanjye kandi ko unkunda .mba numva nararangije kwinjira mu ijoro kandi nkiri hano ku isi.

Ndabizi neza ntashidikanya ko nzagukunda kugeza ku rupfi bwanjye ,nuko ntawe uzi nyuma yarwo uko bigenda ariko nzahora nkuzirikana iteka.

Iyo undebye umubiri wanjye ucika integer ,umutima wanjye wuzuye ibyishimo ko mfite umukunzi unkunda nkanyurwa.

Niyo naba ndi kure yawe ntibizigera bihindura urukundo rwacu ,urukundo rwacu ni umwimerere kandi imitima yacu ntishobora gutandukana.

Urukundo rwanjye rw’ukuri nararubonye ,bye bye ku minsi yo kuba wenyine ,iminsi y’agahinda ,ubu nabonye icyo nifuzaga.

Nzahora nshimira Imana kubwo kumpa umukunzi mwiza ,umukunzi unkwiye ,umukunzi yampaye ubuzima nsigaje ku isi bwose.

Izindi nkuru wasoma

Amabanga wakoresha ukigarura umutima w’umukobwa wihebeye

Ese umukobwa ashobora gusama mu gihe ari mu mihango?

ni iki gishobora gutera umwana w’uruhinja w’umukobwa umaze igihe gito avutse kuba yava amaraso bisa naho yagiye mu mihango?

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post