Ibimenyetso byakwereka ko uri mu gihe cy’uburumbuke (Ovulation)


Umugore /umukobwa uri mu bihe by’uburumbuke ashobora kubimenya arebeye ku bimenyetso bito bigaragara ku mubiri we bityo niba yifuza gusama akaba yakora imibonano mpuzabitsina niwe yifuza kubyarana nawe ,ku rundi ruhande nabwo niba atifuza gusama iki ni gihe cyiza cyo gukoresha agakingirizo.





Uburumbuke bukaba ari igihe intangangore iba yahishije ,yiteguye kubangurirwa n’intangangabo ,kikaba ari igihe kiza buri kwezi ku mugore/umukobwa kikamara hagati y’iminsi 2 kugeza kuri 5,





Ku bantu benshi bagira ukwezi kudahindagurika kwaba ukwezi kw’iminsi 28 ,cyangwaa ukwezi kw’iminsi 35 bose bahuri ku kwinjira mu gihe cy’uburumbuke hagati y’umunsi wa 11 na 18 bibarwa uhereye ku munsi waboneyeho imihango.





Nanone umugore /umukobwa ugira iminsi myinshi y’imihango ,ashobora kwinjira mu bihe by’uburumbuke ku munsi wa 21.





Ariko mu gihe ugira ukwezi ku gufi ushobora kwinjira mu gihe cy’uburumbuke ku munsi wa 11 bikaba bishobora no kwigira imbere ho gato.,iyo wabaze neza ushobora gukora imibonano mpuzabitsina muyindi minsi nta rwikango namba ko ushobora gusama.





Dore ibimenyetso byakwereka ko uri mu gihe cy’uburumbuke





1.Kwiyongera ku rurenda mu gitsina imbere ku nkondo y’umura





  Iyo umugore/umukobwa ari mu bihe by’uburumbuke ururenda rw’imbere mu gitsina ruriyongera ndetse rukarushaho gusa nurumatira,





Uru rurenda nirwo rufasha intangangabo kugenda mu buryo bworoshye zinjira imbere muri nyababyeyi zikomeza mu muyoborantanga.





Iyo umuntu Atari mu gihe cy’uburumbuke ,uru rurenda ruba ari ruke kandi rumeze nk’amazi ,ariko mu gihe cy’uburumbuke ,ururenda ruba rwinshi kandi rukamatira.





2.Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsana buriyongera





Iyo umugore /umukobwa ari mu gihe cy’burumbuke ,ubushake bwo gutera akabariro buriyongera ,akumva mubiri we ukeneye umugabo ,si ibyo gusa no ku mubiri we inyuma biragaragara ukabona yabaye mwiza/





3.Ubushyuhe bw’umubiri buriyongera





Iyo umugore ari mu gihe cy’uburumbuke ,ubushyuhe bw’umubiri we buriyongera ,ubu bushyuhe bukaba bupimwa mu gitondo cya kare ,cyangwa umugore aruhutse.





Ibi bikaba biterwa nuko mu minsi y’uburumbuke ,umusemburo wa progesterone nawo uba wazamutse bityo bigatera ubwo bushyuhe bw’umubiri kuzamuka.





Ariko ibi bisaba kuba umugore /umukobwa ajijutse kandi ashoboye kumara igihe kirekire kwandika no gupima ubushyuhe agira akibyuka ,bityo akagenda abugereranya no muyindi minsi.





4.Imoko z’amabere  zirabyimba  kandi zigakomera.





Iki nacyo gishobora kuba ikimenyetso cyakwereka ko ushobora kuba uri mu gihe cy’uburumbuke aho amabere wumva yakomeye ,imoko zahagaze ,kuri bamwe zikanarushaho kwirabura.





5.Kubabara byoroheje mu kiziba cy’inda





Iyo umugore ari mu gihe cy’uburumbuke ,ashobora kubabara byoroheje mu kiziba cy’inda ,ibi bikaba ntacyo yumva bimutwaye kandi bidakeneye imiti.





Ariko urubuga rwa verywellfamily.com ruvuga ko kuri bamwe ,bashobora kumva ububare bukabije mu gihe bari mu minsi y’uburumbuke ku buryo batanashobora gutera akabariro.





6.Gukoresha agakoresho kabigenewe gapima uburumbuke





Aka ni agakoresho kabugenewe gashobora kwifashishwa mu gupima ko uri mu gihe cy’uburumbuke ,kakaba gashirwa mu nkari hanyuma kagaragaza uturongo tubiri ukaba uri muburumbuke.





Naho kagaragaza akarongo kamwe ukaba utari mu minsi y’uburumbuke,kakaba ari agakoresho kizewe kandi kadahenze.





Izindi nkuru wasoma:





ibimenyetso-byakwereka-ko-ushobora-kuba-ufite-indwara-yagahinda-gakabije





https://ubuzimainfo.rw/ibintu-umubyeyi-utwita-akwiye-kwirinda-bishobora-kwangiza-umwana-uri-mu-nda/





https://ubuzimainfo.rw/impamvu-10-zitera-ibura-ryimihango/





https://ubuzimainfo.rw/uko-wahangana-nububabare-mu-gihe-uri-mu-bihe-byimihango/


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post