Ibimenyetso byakwereka ko wasamye utiriwe wipimisha

Ibimenyetso byakwereka ko wasamye utiriwe wipimisha

Iyo umugore/umukobwa  akzoe imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ari mu bihe bye by’uburumbuke ,aba afite amahirwe ari hejuru ya 98% yo gusama ‘hari ibimenyetso bya kwereka ko wasamye mu gihe uzi neza ko wakoze imibonano mpuzabitsina udakoresheje agakingirizo.

Ibihe by’uburumbuke bishobora guhindagurika bitewe n’imiterere y’ukwezi ku mugore/umukobwa ,niyo mpamvu mu gihe cyose umuntu akoze imibonano mpuzabitisna atifuza kubyara ,aba agomba gukoresha agakingirizo cyangwa akaba afite ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.

Ibindi byiza by’agakingirizo ni uko kanarinda kuba umuntu yakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuuzabitsina harimo n’indwara ya Sida.

Bimwe mu bimenyetso bya kwereka ko wasamye utiriwe wipimisha

Ibimenyetso byakwereka ko wasamye utiriwe wipimisha

1.Kubura imihango

Kubura imihango ,ukirenza ukwezi ni kimwe mu bimenyetso bya kwreka ko ushobora kuba warasamye,buretse ko si ikimenyetso cyonyine washingira ho ,mu nkuru y’urubuga rwa webmed bavuga ko hari impamvu nyinshi zituma umugore yabura imihango harimo nko kuba yahinduye ikirere,kuba yahinduye imibereho ye ya buri munsi ,kuba afite indwara z’agahinda na stress ,kuba fite ubundi burwayi muri we nibindi byinsi cyane….

2.Kubyimba amabere ukumva asa naryaryata

Iyo umugore/umukobwa akimara gusama ,amabere ye arabyimba ,akumva asa naryaryata ,ibi bigaterwa nuko gusama Bizana impinduka mu misemburo y’umubiri ,iyo misemburo ikaba ariyo itera izo mpinduka ku mabere.

3.Kugira iseseme rimwe na rimwe ijyana no kuruka

Iseseme ni kimwe mu bimenyetso nacyo cyakwereka kuba warasamye ,hafi y’abagore bose batwite bagira iki kibazo cy’iseseme ,hari abagira iseseme bakanaruka ariko hari n’abandi bataruka ahubwo bakagira iseseme yonyine.

Ubushakashatsi bukaba bugaragaza nabyo biterwa n’impinduka mu misemburo no kuba ingobyi y’umwana yihuza na nyababyeyi ngo umwana abashe kwakira ibimutunga biva kuri mama we .

4.Kunyara inshuro nyinshi

Urubuga rwa healthline rwandika ku nkuru z’ubuzima ruvuga koi bi biterwa nuko mu gihe umuntu atwite umubiri we wongera ingano y’amaraso,ibi nabyo bigatuma impyiko zikora inkari nyinshi.

Nanone hari ababihuza nuko umugore atwita aba yumva afite inyota kenshi ,ibi bigatuma anyway amazi menshi ,n’umubiri we rero ugasohora inkari nyinshi.

5.Guhorana umunaniro

Abagorev benshi batwite bahurira ku kuba bumva bafite umunaniro inshuro nyinshi ,hakaba abahurira no kuba bituma baryamira ,urubuga rwa mayoclinic ruvuga ko biterwa n’izamuka ry’umusemburo wa progesterone mu mubiri mu gihe umuntu akimara gusama.

6.Kumva umuntu yahindutse ku buryo yiyumva

Iyo umugore yasamye ,imisemburo yiyongera n’igabanuka mu mubiri, yose itera impinduka mu marangamutima ye ,ibi akaba ari nabyo bihindura uburyo umuntu yiyumva.

7.Kubyimba mu nda            

Nanone impinduka mu misemburo ituma umugore /umukobwa utwite agira ikibazo cyo kubyimba mu nda bikaba bisa cyane nuko yiyumva mu gihe agiye kujya mu mihango.

8.Kuva uturaso dukeya cyane

Birashoboka ko umugore/umukobwa utwite ava uturaso duke ,akaba yagira ngo ni imihango igiye gutangira ariko two tugahita duhagarara,ibi bigaterwa nuko igi ryaremwe kandi rizavamo umwana ririkwinjira muri nyabayeyi aribyo bita implantation,

ibi bikaba hagati y’umunsi wa 10 na 14 usamye ,ariko abagore bose ntibahurira kuri iki kimenyetso.

9.Kurwara impatwe(constipation)

Ibi nabyo bikaba biterwa n’imisemburo yo gutwita ,iyi misemburo ikaba igabanya umuvuduko w’imikorere y’urwungano ngogozi.

10.Kunukirwa n’ibintu runaka cyane cyane ibiribwa

Abagore/abakobwa batwite abenshi bahurira ku kuba banukirwa n’ibiribwa cyangwa amafunguro runaka ,ugasanga rwose birabanukira ,ku buryo babyanga ,

Urubuga rwa mayoclinic .com rukaba ruvuga ko biterwa n’impinduka mu misemburo yo gutwita.

Dusoza

Ibimenyetso byakwereka ko wasamye utiriwe wipimisha

Bimwe muri ibi bimenyetso twavuze ushobora kubigira kandi ufite ubundi burwayi ,ugomba kugira impungenge cyangwa ibyishimo ko wasamye ,mu gihe uzi neza ko wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi uri mu bihe by’uburumbuke.

Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post