Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara cyangwa ko igihe cyo kubyara cyegereje


Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara cyangwa ko igihe cyo kubyara cyegereje

Rimwe na rimwe hari igihe umugore utwite ashobora gutungurwa ,inda ikamufata ari nko ku rugendo atari yiteguye ngo abe yitwaje utwenda tw’umwana ,ariko burya hari ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara .

Muri rusange umugore utwite ,iyo ari hafi kubyara hari ibimenyetso agenda agaragaza bishobora kumwereka ko igihe kigeze ,ibyo bikaba byamufasha kwitegura no gutegura utwenda tw’umwana ndetse no kujya kwerekea kwa muganga kugira ngo afashwe ku gihe.

Ibimenyetso bya mbere byakwereka ko igihe cyo kubyara cyegereje

Nk’umugore utwite ,hari ibimenyetso byakwereka ko igihe cyo kubyara cyegereje ,muri ibyo bimenyetso harimo

Umwana atangira kumanuka

Mu gihe ubura ibyumweru biri hagati ya 2 na 4 ,umwana atangira gucurama no kumanuka mu magufa y’amatako azwi nka pervis ,iki kikaba ari ikimenyetso gitangira gutegurira umwana gusohoka ,aho nyine asohoka abanje umutwe.

Ibi wabibwirwa nuko umubyeyi atangira kwihagarika inshuro nyinshi ku munsi ,kubera ko iyo umwana acuramye ,umutwe we ,ugenda ukanda uruhago .

Inkondo y’umura itangira kwaguka

Uko umutwe w’umwana ugenda umanuka ,niko urushaho gukanda inkondo y’umura ikaguka ,uko yaguka ninako birushaho gutuma yafunguka.

Kandi burya ikiranga ko umuntu ari ku nda nuko inkondo y’umura iba yafungutse.

Kubabara umugongo no kumva ibimeze nk’ibise

Umubyeyi ashobora kuribwa umugongo wo hasi , kandi akaba ashobora no kubabara mu kiziba cy’inda.iki nacyo kikaba ari ikimenyetso gishobora ku kwereka ko inda yawe iri hafi kuvuka.

Hari abashobora kurwara impiswi idakabije

Kurwara impiswi yoroheje .mu gihe witegura kubyara ,biterwa nuko imikaya y’umubiri yabaye nk’iyoroshye ,ibi bikaba bigaragra ku bagore bake.

Ibiro ntibikomeza kwiyongera

Mu buryo busanzwe ,iyo umugore atwite ,ibiro bye bigenda byiyongera ,ariko iyo yegereje ibyumweru 36 ntabwo bikomeza kwiyongera ,ahubwo abagore bamwe bashobora no gutakaza amagarama ku biro bari basanganywe.

Ibi bikaba biterwa nuko amazi umwana yogamo aba agenda agabanuka ,uko igihe cyo kubyara cyegereza ,aya mazi ntakomeza kwiyongera ahubwo aragabanuka ,ariko ibiro by’umwana byo ntibigabanuka kandi cyaba ikimenyetso cyuko wegereje kubyara.

Umubyeyi atangira kwitegura no gutegura utuntu tw’umwana

Bitari ku bushake ,umubyeyi yumva ashaka gutegura utuntu tw’umwana ,itwenda icyumba ndetse akanatangira kuzinga imyenda n’ibindi bintu azakenera kwa muganga.

Ibi umubyeyi akaba abikora habura iminsi mike ngo abyare .

Ibimenyetso biranga umubyeyi uri ku nda

Umubyeyi uri ku nda ,ugeze igihe cyo kubyara ,watangiye kugira ibise ,hari ibimenyetso bigaragaza ko umwana ari hafi kuvuka ndetse ko igihe cyo kubyara kigeze.

Muri ibyo bimenyetso harimo

Kumva ibise byinshi kandi bifite imbaraga

Ibise ni ububare bukomeye umubyeyi yumva ,mu gihe ari ku nda ,biba biryana cyane kandi bifata mu nda ,ibise kandi nibyo bisunika umwana ,bigatuma asohoka ,nta bise umubyeyi ntiyabasha kubyara n’inkondo y’umura ntiyabasha gufunguka .

Isuha irameneka

Isuha ni ya mazi umwana aba yogamo ,aho burya anamurinda , iyo isuha rero imenetse kiba ari ikimenyetso cyuko umubyeyi ari hafi kubyara ,akenshi ikunze kumeneka habura igihe gito ngo umwana avuke.

Inkondo y’umura irafunguka

Uko umwana agenda arushaho kumanuka ngo avuke ,niko agenda afungura inkondo y’umura , gufunguka kw’inkondo y’umura kubagwa mu masantimetero. umubyeyi abyara aruko inkondo y’umura yafungutse kugeza kuri santimetero 10.

Umubyeyi yumva ashaka kwituma

Uko ibise biza bifite ingufu .umwana akamanuka niko umubyeyi yumva ashaka kwituma ,ibi bikba ari ikimenyetso cyuko umwana arimo kumanuka neza ngo avuke .

Kubona amaraso

Umubyeyi ashobora kubona amaraso aje ariko atari menshi ,ahanini kikaba nacyo ari ikimenyetso ko umwana ari hafi kuvuka .

Amaraso hari n’igihe ashobora kuza ari menshi ,ariko hari n’igihe bishobora kuba ari ikimenyetso kibi , ariko mu gihe uri kwa muganga nta mpungenge ukwiye kugira kubera ko iyo hari ikibazo baba bakibonye mbere cyane cyane gishobora kuva ku byobyi y’umwana yomotse.

Bimwe mu bibazo byibazwa

mu gihe mbonye ibimenyetso byo kubyara ni ngombwa kwihutira kwa muganga ?

Ni byiza ko umubyeyi ahora yiteguye ,mu gihe cyose abonye ikimenyetso ni ngombwa ko umubyeyi yihutira kwa muganga ,inama zitangwa n’abaganga zivuga ko buri kimenyetso cyose umubyeyi abonye ,agomba kujya gusobanuza abaganga .

Ni ibihe bimenyetso bibi ku mubyeyi utwite ?

Hari ibimenyetso mpuruza ku mubyeyi utwite ,mu gihe abibonye ni byiza kwihutira kwa muganga ako kanya kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse. muri ibyo bimenyetso harimo

  • Kumara igihe kugeze ku minsi 3 utumva umwana akina
  • kubona amaraso menshi
  • isuha yamenetse igihe cyo kubyara kitaragera
  • kubabara mu nda bikabije
  • kumva uribwa umutwe ,ufite isereri cyangwa ukabyimba ibirenge

Ese kunywa imiti ya kinyarwanda mu gihe nitegura kubyara ni byiza ?

Muri rusange kunywa imiti ya kinyarwanda si byiza kuko bishobora gutera umwana ibibazo birimo kuvuka ananiwe no kuba yapfira mu nda.

Burya ibyo tunywa nibyo turya bigera ku mwana ,kimwe nuko wabyisiga ,burya byagera ku mwana ,ni byiza gukurikiza inama za muganga gusa kandi mu gihe cyose ugize ikibazo ukihutira kwa muganga aho gukoresha iyo miti.

Izindi nkuru wasoma :

Ibiribwa umugore ukimara kubyara ndetse n’uwonsa bakwiye kwibandaho

Sobanukirwa: Guhabwa amahirwe yo Kubyara hakoreshejwe uburyo bwa In Vitro fertilization (IVF)

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post