Mu gihe wabyaye ubazwe ,Dore ibyo ukwiye gukora nibyo ukwiye kwitwararika

Mu gihe wabyaye ubazwe ,Dore ibyo ukwiye gukora nibyo ukwiyekwitwararika

Nyuma yo kubyara ubazwe ,hari ibintu ibintu ukwiye kwitwararika ndetse nibyo ukwiye kwirinda kugira ngo ufashe umubiri wawe gukira urwo ruguma vuba ,ndetse no kugira ngo wirinde ko igisebe cyajyamo mikorobi (udukoko) zateramo amashyira.

Iyo ubyaye ubazwe ,haba hari ibyago byinshi ko ushobora gutakaza amaraso menshi ,ko inyama zo mu nda zishobora kwangirika ndetse no kuba igisebe cyazamo infegisiyo.

Ibi bikaba bisobanuye ko umubyeyi wabazwe aba agomba kwigengesera no kwitwararika ,anagira isuku nyinshi kugira ngo yirinde ibi bibazo bishobora kuza biherekeje kubagwa.

Dore ibyo ukwiye gukora niba wabyaye ubazwe

Nyuma yo kubyara ubazwe ,ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko hari ibintu ukwiye gukora no kwitaho ,bigufasha gukira vuba birimo

  • Kugenda kare (ambulation) bituma umubyeyi akira vuba
  • Kuruhuka bihagije
  • Kuzirikana gufata ibinini by’ububabare
  • Kwita ku isuku
  • Konsa umwana bisanzwe
  • Kwirinda ko amashereka yajya mu gisebe ndetse n’amazi
  • Kurya ibiryo byoroshye kuri ngo wirinde constipation
  • Mu gihe ugiye gukorora ni byiza kwishingiriza umusego ku gisebe
  • Kurya neza

Dore ibyo ukwiye kwirinda gukora niba wabyaye ubazwe

Mu gihe wabyaye ubazwe .ni byiza kwirinda gukora ibi bintu bikurikira

  • Kwirinda guterura ibintu biremereye cyane
  • Kwirinda gushyira amazi mu gisebe no kugisigaho amavuta
  • Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kugeza umaze gukira
  • Ntukite ku nama zipfuye abandi bantu batari abaganga bakubwira
  • Kwirinda kujya mu bwogero rusange nka piscine

Dore ibiribwa ukwiye kurya niba wabyaye ubazwe

Umubyeyi wabyaye abazwe .hari ibiribwa akwiye kwibandaho mu mirire ,birimo

  • Kunywa amazi mesnhi n’ibindi binyobwa bidasembuye
  • Kurya ifunguro ryuzuye ariko ukabitegura byoroshye bitumagaye
  • Kwibanda ku mboga n’imbuto
  • Kurya ibiribwa birimo fiber kubera ko bikurinda indwara ya constipation

Aho wabazwe

Aho wabazwe ni byiza kuhitondera no kutahakubaganya ,Dore ko ukwiye kuhafata

  • Hareke hagume humutse kandi hasa neza
  • Irinde gusigaho amavuta na nyum ayuko igipfuko kihavuye
  • Wikubaganya igipfuko mu gih muganga ataragikuraho
  • Ugomba kwirinda ko amashereka nandi matembabuzi yose
  • Irinde kwambara imyenda igufashe cyane ihahambira
  • Koresha agatambaro gateye ipasi ,kandi kumutse mu kuhasukura

Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga ,niba warabyaye ubazwe?

Mu gihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso ,ni byiza kwihutira kwa muganga ,ibyo bimenyetso ni ibi ibi bikurikira

  • mu gihe igisebe kivamo amashyira cyangwa bigaragara ko cyajemo uburwayi
  • mu gihe wagize ibimenyetso birimo kwiheba ,kwigunga kumva udashaka konsa umwan nibindi…
  • Kugira umuriro
  • Kuzana ibintu bidasanzwe biva mu gitsina
  • Guhumeka nabi
  • kuribwa mu nda cyane
  • Kuva cyane
  • Kubyimba mu nda
  • Kumva ufite iseseme ,ukanaruka
  • Kunanirwa gusura no kwituma

Umusozo

Kubyara ubazwe ,nyuma yo kubyara ni ngombwa kwita ku isuku kuko birinda igisebe cyawe ,kuba cyazamo infegisiyo ,iyo igisebe cyanduye kiazamo amashyira ,bishobora kugutera ibibazo bikomeye birimo no kuba mikorobi zakwirakwira mu mubiri wose.

Kuirikana ko kugenda vuba ,ntukomze kuryama ,nabyo bigufasha gukamura igisebe no gukira vuba ,kurya neza nabyo bituma umubiri ubona ibivumbikisho ,intungamubiri zose zikenewe ngo icyo gisebe gisanwe ,bityo kinakire vuba.


Izindi nkuru wasoma

Ibimenyetso byakwereka ko uri hafi kubyara cyangwa ko igihe cyo kubyara cyegereje

Ibiribwa umugore ukimara kubyara ndetse n’uwonsa bakwiye kwibandaho

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post