Kuruka no kugira iseseme ahanini biza ari ikimenyetso cy'uburwayi runaka ariko umuntu ashobora kugira iki kibazo nta burwayi budasanzwe ufite ahubwo bikaba ari impamvu zatewe nimwe mu mihindagurikire kamere y'umubiri ndetse bikaba ri uburyo umubiri uri kwakira impinduka runaka cyangwa ngo umubiri umenyere izo mpinduka.
Impamvu zitandukanye zishobora gutera kugira iseseme no kuruka
1.Gutwita cyane cyane mu gihe inda ikiri ntoya
Abagore benshi batwite bakunda kugira ibibazo byo kugira iseseme no kuruka ahanini mu gihe inda ikiri mu gihembwe cya mbere ,aho usanga biterwa n'impinduka mu misemburo yatewe n'ugutwita
2.Kugira iseseme biturutse ku miti
Hari imiti yo kwa muganga ,ishobora gutera ingaruka zo kugira iseseme no kuruka ku muntu wayifashe bitewe n'uburyo umubiri we wayakirye
3.Kugenda cyangwa kugenda mu bintu bikuzunguza cyangwa bikuzengurutsa
Hari abantu bafata urugendo mu modoka bakagira ibibazo by'iseseme no kuruka bitewe nuko iyo modoka yagiye ibacugusa cyangwa yagiye yihuta ku muvuduko umubiri wabo utamenyereye.
4.Ububare bukabije
Burya ububabare bushobora gutera kuba wagira iseseme yewe ukaba wanaruka ,ibi bikaba bikunze ku bakobwa bamwe bajya mu mihango babara cyane bakanaruka.
5.Ubwoba bukabije
Hari abantu bamwe bagira ubwoba bukabije bw'ibintu runaka bakaruka
6.Indwara zifata agasabo k'indurwe
Agasabo k'indurwe iyo karwaye ntigakore neza bishobora gutera ikibazo cyo kugira iseseme no kuba waruka
7.Kurya ibiryo byanduye
Ibiribwa byanduye bitera ibibazo bitandukanye mu nzira zigogorwa
8.Kurya byinshi
Kurya ibiryo by'umurengera bitera iseseme ,kubyimba mu nda no kuba wabiruka
9.Kumva ibintu bikunukira cyangwa biguhumurira mu buryo bukabje
Iseseme ishobora kuzamurwa n'ibintu wahumuriwe
10.Indwara z'umutima
Mu bimenyetso bishobora kugaragara ku muntu urwaye umutima ,hazamo no kugira iseseme
11.Gukomereka mu mutwe
Iyo wakomeretse ku mutwe ,wenda bitewe n'impanuka ,kuruka biba bigaragaza ko byagize ingaruka mbi ku bwonko akenshi usanga bwabyimbiwe
12.Ikibyimba mu mutwe
Ikibyimba mu mutwe gishobora kugaragazwa no kuba uruka ndetse unababara umutwe wumva nta mpamvu idasnzwe ukeka yabiguteye
13.Uburwayi bw'igifu
Uburwayi ni imwe mu mpamvu nyirabayazana yo kuruka
14.Kanseri zimwe na zimwe
Cyane cyane kanseri zifata mu bice byo mu nda ,zitera kuruka no kugira iseseme bikabije
15.Kurya uburozi cyangwa kunywa inzoga ku kigero gikabije
Uburozi ni bubi ku mubiri ndetse iyo bugeze mu maraso ,umubiri uhita wirwanaho ukugaragariza ko harimo ikibazo aho ushobora kuruka no kugira iseseme
16.UBurwayi bwa Appendicite
Ubu burwayi bugaragazwa no kuruka
Ni ryari wajya kwa muganga mu gihe ugira iseseme ,ukanaruka
1.Mu gihe kuruka bimaze iminsi ubona kandi nta mpamvu ibitera ukeka
2.Mu gihe ,kunywa ibinyobwa bikurinda umwuma ntacyo bikomariye kandi ubona umwuma wakurembeje
3.Mu gihe icyo uriye cyangwa unyoye cyose ukiruka
4.Mu gihe uruka amaraso
5.Mu gihe kuruka bifanze no kubabara umutwe cyangwa ijosi rigagaye
6.Mu gihe ubabara mu nda bikabije ,unaruka
7.Mu gihe kuruka bivanze no guhitwa
Ni gute bavura kuruka?
1.kunywa ibinyobwa byinshi bisimbura ibyo utakaza
2.Guhabwa imiti yo kwa mauganga harimo n'imyunyu
3.Kwirinda kurya ibiryo bikomeye mu gihe utarakira
4.Kurya bike ariko kenshi mu gihe utwite kandi ukirinda kurya ibiryo birimo amaporoteyine menshi mbere yo kuryama
Ni gute wakwirinda ikibazo cyo kuruka
1.Kurya bikeariko kenshi
2.Kurya witonze
3.Kurya ibiryo bidashyushye cayne kandi bitanakonje
4.Kuryama ahantu hegutse mu gihe umaze kurya
5.Kwirinda kunywa amazi mu gihe urimo kurya
Izindi nkuru wasoma:
Akamaro gatangaje k'amavuta y'igihwagari
Indwara y'ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nuko ivugwa
Sobanukirwa na byinshi ku indwara ya Vitiligo