Akamaro 10 ko kurya Urusenda ku mubiri wa muntu

 

Akamaro 10 ko kurya Urusenda ku mubiri wa muntu

Kurya urusenda bifite akamaro ku mubiri wa muntu ,burya urusenda si ikirungo gusa ahubwo runakungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ku mubiri wa muntu zirimo n'amavitamini .

Urusenda rugira akantu gakerera cyangwa gasharirira umuntu ururya ,rwajya no mu maso hakakuryaryata n'amarira akisuka , urusenda rushibora gukorwamo agafu ,kaminjirwa mu biryo  ,ushobora kurwotsa cyangwa rugategurwa nkuko urusenda rw'akabanga rumeze 

Akabanga ni urusenda rw'umwimerere rukorwa na Entreprise Urwibutso -Nyirangarama , muri rusange urusenda rwongera uburyohe mu biryo na appetit yo kurya  ,muri  iyi nkuru turavuga ku kamaro ko kurya urusenda .

Intungamubiri dusanga mu Urusenda 

Mu rusenda dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo 

  • Vitamini C 
  • Vitamini B6
  • Vitamini K 
  • Umunyungugu wa Potasiyumu 
  • Umunyungugu wa Cuivre 
  • Vitamini A 
Mu rusenda kandi dusangamo ibindi binyabutabire by'ingenzi birimo 
  • Capsanthin
  • Violaxanthin
  • Lutein
  • Capsaicin
  • Sinapic acid
  • Ferulic acid 
Ibi binyabutabire byose bishyirwa mu itsinda ry'ibyitwa antioxidant bifasha umubiri kuwusukura no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye cyane cyane indwara zidakira .

Akamaro ko kurya urusenda ku mubiri wa muntu 

Akamaro 10 ko kurya Urusenda ku mubiri wa muntu

Burya urusenda rufite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kuvura ububabare 

Ikinyabutabire cyitwa Capsaicin dusanga mu rusenda ari nacyo gituma ruryana , cyifitemo ubushobozi bwo kuvura ububabare  no guhagarika kubabara aho kigenda kigafata ku myakura yumva itwara amakuru y'ububabare (pain receptors ) 

Ubushakashatsi bugaragaza ko garama 2.5 z'urusenda zishobora ku kuvura ububabare ,iki kinyabutabire cya Capsaicin nicyo kivura ubu bubabare .


2.Kugabanya ibiro by'umurengera (umubyibuho ukabije ) 

Garama 10 z'urusenda zifasha umubiri kugabanya no gutwika ibinure haba ku bagore no ku bagabo ,ibi bikaba byaragaragajwe n'ubushakashatsi .

Ikinyabutabire cya Capsaicin dusanga mu rusenda nicyo gifasha umubiri mu kugabanya ibiro by'umurengera ,

3.Kongera ubudahangarwa bw'umubiri 

Vitamini C dusanga mu rusenda niyo ifasha umubiri kongera ubudahangarwa bwayo mu kuwurinda indwara  ndetse ikanatuma igisebe gikira vuba mu gihe wakomeretse .

4.Gukomeza amagufa 

Vitamini K dusanga mu rusenda niyo ifasha  mu gukomeza amagufa ,mu kuyarinda ko yavunika ku buryo bworoshye , mu kurinda impyiko no mu kuvura kw'amaraso .

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima 

Umunyungugu wa potasiyumu dusanga mu rusenda niwo ugira uruhare runini mu kurinda umutima , mu gutera imikorere myiza y'umutima no kuwurinda ko wakwibasirwa n'indwara z'umutima .

6.Kuvura kuribwa umutwe (migraine )


Ikinyabutabire cya Cpsaicin dusanga mu rusenda kigira uruhare runini mu kuvura uburwayi bwo kuribwa umutwe wo mu bwoko bwa migraine ,

7.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri 


Ikigo cya American Association for Cancer Research kivuga ko ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant dusanga mu rusenda birinda umubiri kwibasirwa na kanseri yo mu maraso na kanseri y'agasabo k'intangangabo (prostate cancer ) .

8.Kuvura indwara y'ibicurane n'indwara ziterwa n'amavirusi zo mu buhumekero 


Vitamini A na Vitamini C dusanga mu rusenda ni ingenzi cyane mu kongerera umubiri ubudahangarwa mu guhangana n'indwara zitandukanye , izi vitamini kandi zikaba zifasha umubiri kwivura indwara z'ibicurane zifata mu buhumekero .

9.kugabanya ibyago byo kwibasirwa na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri 


Ikinyamakuru cya American Journal of Clinical Nutrition kivuga ko kurya urusenda bigabanya ibyago byo gufatwa na diyabete ,kubera ko rutuma umusemburo wa insuline uvuburwa ku bwinshi mu maraso ,kandi uyu musemburo niwo ugabanya isukari mu maraso ,ukanayishyira ku kigero gikwiye.

10.Gutuma umuntu aramba ,akabaho igihe kirekire 


Ikigo cya Chinese Academy of Medical Sciences kivuga ko kurya urusenda bikongerera amahirwe yo kurama no kugira ubuzima bwiza . ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya urusenda buri gihe ,bwagaragaje ko baba bafite amahirwe bwikube 7 yo kutibasirwa n'indwara z'umutima ,diyabete na kanseri .

Dusoza

 
Ku bantu bamwe kurya urusenda bishobora kubatera ibibazo byo kubabara mu gifu cyangwa bakagira iseseme ,byose bigaterwa nuko umubiri w'umuntu warwakiriye cyangwa nanone bishobora guterwa n'uburwayi bw'igifu ku bantu cyazahaje .

Urusenda rufite akamaro kanini ku buzima bwa muntu kubera intungamubiri nyinshi turusangamo ,urusenda rutuma ibiryo biryoha ,rukagabanya umubyibuho ukabije ,rugakomeza amagufa nibindi ....

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post