Kwizinga no kwipfundika kw'amara byaba biterwa niki? ni iki cyakubwira ko amara yawe afite iki kibazo


Kwizinga no kwipfundika kw'amara byaba biterwa niki? ni iki cyakubwira ko amara yawe afite iki kibazo
Amara ni kimwe mu bice by'umubiri bigira uruhare runini mu igogorwa,harimo urura ruto rufasha mu kwinjiza intungamubiri zitandukanye mu mubiri wa muntu ,hakaba hari n'urura runini rufasha mu ikorwa ry'umusarani ndetse no kunoza imyanda iri busohoke mu musarani

Kubera imiterere y'amara ,biroroha kuba aya mara yakwizinga ,yakwifunga aribyo bita intestinal obstruction,ubu burwayi bukaba ari uburwayi bukomeye iyo amara yifunze burundu ,biba ari ikibazo kivugwa ari uko ubazwe ,nanone hari igihe amara yifunga igice gito aribyo partial intestinal obstruction ,iki gihe byo bishobopra gukira uhawe imiti n'abaganga.

Iyo amara yifunze inda irabyimba cyane ndetse ibiryo byose uriye ndetse n'amazi unyweye yose ntabasha gutambuka aho hantu ,ibyo bigatuma inda ibyimba cyane ,binashoboka ko amara yaturika ,umwanda ikajya mu mikaya igize ibice by'inda.

Iyo byagenze gutya ni ikimenyetso kibi cyane gishobora no kuvamo urupfu,aho mikorobi zikwirakwira hose mu mubiri zinyuze mu maraso.

Ibimenyetso byerekana ko amara yizinze

1.Kubyimba inda

2.Kubabara mu nda

3.Kubura ubushake bwo kurya

4.Iseseme no kuruka

5.Kunanirwa gusura no kwituma bikanga burundu

6.rimwe na rimwe ushobora guhitwa mu gihe amara atifunze yose

Ibi bimenyetso bishobora gutandukana no gukomera bitewe n'igice cy'amara cyafashwe,kuruka ni ikimenyetso cyiza mbere y'ibindi byose ,

Impamvu zitandukanye zitera kw'izinga kw'amara cyangwa kwifunga kwayo
Impamvu zitandukanye zitera kw'izinga kw'amara cyangwa kwifunga kwayo

1.Ingaruka zituruka ku gukira nabi ahahoze uruguma nyuma yo kubagwa

2.Kwikanya no kwizinga kwayo biturutse ku buryo ahora yibirindura (peristaltic movement)

3.Inenge yaturutse ku kuremwa kwayo

4.Ikibyimba mu mara

5.Nko ku bana kuba wamize ikintu kigafunga mu mara.

6.Uburwayi bwa Hernia

7.Umusarani wumiye mu mara

8.Kanseri y'imirerantanga

9.Kanseri yo mu mara

10.Gukoresha imiti ikomoka ku ma opioid (izwi nk'imiti ikomoka ku rumogi)

Iyo basuzuma iki kibazo cyo kwizinga kw'amara bashobora gukoresha ibizamini bitandukanye harimo ibizamini by'amaraso ,ibizamibi byo gufotorwa hiifashishijwe ibyuma bya X ray cg Sikaneri ,iyi foto ikaba inagaragaza neza ikibazo aho giherereye ,nanone umuganga yifashishije ibimenyetso bigaragara ku murwayi amara yizinze ashobora guhita akeka ko afite iki kibazo.

Hashobora kwifashishwa uburyo butandukanye bwo kuvura ubu burwayi aho ,bavura ibibazo byatewe nubwo burwayi ni ukuvuga kuvura ibimenyetso. Gukoresha agapira gashirwa mu gifu kanyuze mu mazuru kazwi nka Sonde nasogastric ,kugira ngo hasohorwe umwuka mu nda no kugira umurwayi ahumeke neza ,hari ukongererwa amazi mu mubiri umurwayi aterwa amaserumu nibindi byinshi.

Nta buryo buzwi bwo kwirinda iki kibazo buzwi ariko kugenzura imirire yawe ukibanda ku mafunguro yoroshye akungahaye ku mboga nibindi bimeze nkazo ndetse ,nanone kwifuza kare indwara zifata mu mara ni ingenzi mu kwirinda iki kibazo.

Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa:Umuti wa Diclofenac

IKIZERE UMUTI WA RAMDESIVIR WATANGAGA MU KUVURA KORANAVIRUSI CYAYOYOTSE

Burya igihingwa cya Macadamia gifite akamaro kadasanzwe ku mubiri wa muntu ,byinshi ku kamro kayo

Ibiribwa bitandukanye bifasha mu kurinda umwijima




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post