Umuti wo kwikinisha hakoreshejwe imirire

Umuti wo kwikinisha hakoreshejwe imirire

Ukoresheje ibimera n’ibiribwa ushobora kwikorera umuti wo kwikinisha ,uyu muti ukaba wanakuvura ingaruka watewe no kwikinisha.

Kwikinisha ni igikorwa kigayitse aho umuntu yishakira ibyishimo bisa nk’ibiva mu gukora imibonano mpuzabitsina ,kwikinisha bikorwa n’abantu b’ingeri zose ,abakuru n’abato ,abakobwa n’abagore ,ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abahungu aribo bikinisha ku kigero kinini kurusha abakobwa.

Ingaruka zo kwikinisha ni nyinshi kandi zikagenda zitandukana mu bukana bitewe n’igihe umaze wikinisha ndetse n’inshuro ubikora ku munsi cg mu cyumweru.

Ibinyamakuru bitandukanye byagiye byandika kuri iyi ngingo ,hari ibyemeza ko kwikinisha ari byiza ,ibindi bivuga ko kwikinisha ari bibi ariko ikidashyidikanywaho nuko iki gikorwa ,ari kibi kandi gitera ibibazo bitandukanye ku ubikora.

Ingaruka zo kwikinisha


Ingaruka zo kwikinisha

Hari ingaruka zitandukanye ziterwa no kwinisha ku bantu ariko zikagenda zitandukana mu bukana bitewe n’igihe umuntu amaze abikora .izo ngaruka ni izi zikurikira

  • Guhorana umunaniro n’intege nke
  • Kureba ibihu no kunanirwa kubona neza ishusho
  • Gutakaza umutsatsi
  • Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe
  • Kwibagirwa bya hato na hato
  • Kubabara mu mugongo wo hasi
  • Gusohora imburagihe
  • Kunanirwa gushyukwa
  • Amasohoro yizana
  • Guhurwa abo mudahuje imibonano mpuzabitsina
  • kuba igihubutsi

Kwikinisha ku bagabo

ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo aribo bikinisha ku kigero kinini kurusha abagore ,mu mibare mu bagabo bakoreweho ubushakashatsi abagera kuri 73.8% bikinishije naho abagore bakaba ari 48.1% ,mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagiye bugaragaza imibare itandukanye ariko bwose buhurira ku kuba abagabao aribo benhi bikinisha kurusha abagore.

Ese kwikinisha birakira?

Muri rusange kwikinisha birakira ndetse n’ingaruka zabyo zigakira burundu ariko byose bigashyingira ku bushake n’imbaraga uwikinishije yashizemo kugira ngo abashe gukira,

Gutandukana no kwikinisha bisaba ubushake n’umuhate wo kwihanganira no gukomera ku ntego kuko iyo watekereje kubihagarika ,agatima karakomeza kakarehareha ku buryo ushobora kongera kugwa mu ikosa ryo kubikora.

Kwikinisha ku bagore

Nubwo abagabo aribo bikinisha ku bwinshi ariko n’abagore barabikora kandi nabo bikaba byabatera ibi bibazo twavuze haruguru ,bikaba byanatuma umugore atabasha kwishimira no kunyurwa n’umugabo we .

Ese kwikinisha bitera ubugumba?

Kwikinisha ntibitera ubugumba .ikinyamakuru cya mayoclinic.com kivuga ko kwikinisha nubwo bwose bitera ibibazo bitandukanye ku mubiri no mu bijynye n’imyororokere ,bidatera ubugumba ku muntu usanzwe adafite ikibazo cyo kubyara

Hari abantu benshi babaswe no kwikinisha ariko badafite ikibazo cy’ubugumba ahubwo babyara nubwo bagira ibindi bibazo nko kurangiza vuba ariko barabyara.

Ese kwikinisha bitera uburwayi bw’impyiko?

Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko kwikinisha bidatera uburwayi bw’impyiko ,nta ngaruka namba bigira ku mikorere y’impyiko.

Dore umuti wo kwikinisha hakoreshejwe ibiribwa n’ibimera

Hari uburyo ushobora kwivura ingeso yo kwikinisha ndetse ukanivura ingaruka zo kwikinisha hifashishijwe uburyo bwa kamere ,hadakoreshejwe imiti ya kizungu aho wifashisha

1.Tangawizi


Ikimera cya Tangawizi iyo kivanzwe n’ubuki kigira uruhare rukomeye mu kuvura ngaruka zatewe no kwikinisha ,tangawizi yuzuyemo ibinyabutabire bizwi nak antioxidant ari nabyo bifasha mu gusubiza ku murongo ibyangijwe no kwikinisha.

2.Amata avanzemo Saffron


Saffron is a spice derived from the flower of Crocus sativus. The vivid crimson stigmas and styles, called threads, are collected to be used mainly as a seasoning agent in food. It is among the world’s most costly spices by weight.

Amata arimo agafu ka Saffron nayo avura ikibazo cyo kwikinisha ndetse n’ingaruka zacyo ku mubiri .,Saffron ni ururabo ruvamo agafu kavangwa nayo mata ,ako gafu gashobora no gukoreshwa mu guha ibiribwa ibara n’impumuro.

3.Ibiribwa bikungaye ku munyungugu wa Zinc


Umunyungugu wa Zinc ugira uruhare rukomeye mu kurinda umubii ingaruka zatewe no kwikinnisha ndetse no kuzivura burundu

4.Imboga n’imbuto

Imboga n’imbuto bikungahanye ku myunyungugu n’amavitamini atandukanye bituma zigira uruhare runini mu kuvura ingaruka zatewe no kwikinisha bityo ku muntu wikinishije bikaba ari byiza kwibanda ku mbuto n’imboga mu mafunguro ye.

Izindi nkuru wasoma

Uko wacika ku ngeso yo Kwikinisha

Ingaruka ziterwa no kwikinisha n’uburyo wabicikaho

Aragisha Inama:Yokamwe n’ingeso yo kwikinisha none byaramunaniye kubicikaho

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post