Burya umukobwa cyangwa umugore uri hafi kujya mu mihango ,hari ibimenyetso bishobora kumwereka ko icyo gihe cyegereje ,ibyo bigaterwa n'impinduka zigaragara mu mubiri ,ahanini ari nk'intambaza y'umubiri ko imihango yegereje.
ugendeye kuri ibi bimenyetso byatuma umenya uko witwara kugira ngo utazatungurwa utiteguye ,impinduka mu misemburo mu gihe cy'imihango niyo ituma ugaragaza ibi bimenyetso mu gihe imihango yegereje .
Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko uri hafi kujya mu mihango
hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko uri hafi kujya mu mihango birimo
1.Kumva ufite umunaniro utazi aho waturutse
Muri rusange wumva ufite umunaniro utazi impamvu yayo ,ibi bigaterwa nuko nyababyeyi iba yitegura kurekura ariya maraso ubona mu mihango ,kandi ariya maraso aturuka ku myitegura nyabayeyi iba yaragize mu gihe cy'uburumbuke .
muri iki gihe rero ongufu z;umubiri zisa naho zagiye muri icyo gice cya nyababyeyi bityo umuntu akumva asa n'ufite umunaniro.
2.Kumva utazi uko wiyumva
uba wumva usa n'umuntu urwaye cyangwa ugiye kurwara ,ukumva utazi uko wiyumva muri rusange ,ibi biterwa nuko umusemburo wa esitorojeini uba wiyongereye cyane ,abagore benshi bakunda kumva basa naho batameze neza mu gihe bari hafi kujya mu mihango biturutse kuri uyu musemburo.
3.Kubyimba amabere
ibi bikunze kuba ku bagore benshi aho amabere yabo abyimba ,cyane cyane ukaba wanabibona mu gihe uri kwambara isutiye ,ibi bikaba biterwa n'umusemburo wa esitorojeni wabaye mwinshi mu mubiri .
naone ku mugore uri mu minsi y'uburumbuke .mabere ye arabyimba cyangwa ukabona imoko yirabuye cyane ikanakomera ,iki kimenyetso bakaba bashobora kugihuriraho.
4.Kubabara amabere
akenshi ushobora kumva amabere akubabaza ,ibi nabyo bigaterwa n'umusemburo wa porojesiterone ,uba wiyongereye ,ubu si uburwayi kuko byikiza nyuma yo kujyan mu mihango , mu gihe bikabije cyabikoze ushobora gukoresha utunini tugabanya ububabare.
5.Kuzana agaheri mu maso
iki nacyo ni ikimenyetso ,ntabwo kigaragara kuri bose ariko abenshi bashobora kukigira ,aho agaheri gato kaza mu maso cyangwa hafi y'igitsina ,kaba kataryana ,ariko hari n'abashobora kuzana uduheri mtwinshi mu maso ariko nyuma y'imihango tugakira ,ibi bikaba biterwa nabyo nuko iyo imihango yegereje ,impinduka mu misemburo zituma uruhu ruvubura amavuta menshi.
6.Gukunda ibiryo cyane cyane ibinyamasukari
abagore benshi ,iyo bari hafi kujya mu mihango bashobora gukunda ibiryo byakahebwe ,cyane cyane bagakunda ibinyamasukari ,cyane cyane bakanakunda ibinyamavuta
7.Kugira agahinda
kugira agahinda nabyo bishobora kuba ikimenyetso cyuko uri hafi kujya mu mihango ,ahanini ibi biterwa nuko udafite umusemburo wa serotonini ihagije mu mubiri ,uyu musemburo niwo ushyira ku murongo ibjynaye n'amarangamutima ,nanone ukaba ugerwaho n'ingaruka z'imsemburo ya estrojeni na porojesteroni kandi yose igaragara mu mubiri mbere yom kujya mu mihango.
8.Kuribwa mu nda yo hasi
umuntu uri hafi kujya mu mihango ,ashobora kuribwa mu nda bitunguranye ,ibi bigaterwa nuko mu gihe nyababyeyi yitegura kurekura ariya maraso ushobora kubabara.
9.Kubabara umutwe
kubabara umutwe nacyo ni ikimenyetso cyuko uri hafi kujya mu mihango kuri benshi ,ibi nabyo bikaba biterwa n'impinduka zo mu mubiri cyane cyane ziza mu gihe witegura kujya mu mihango .
10. Kubyimba mu nda
kubyimba mu nda hakuzurana umwuka ,bishobora kuba ikimenyetso cyuko ugiye kujya mu mihango mu rwego rwo guhangana niki kibazo ,uba ugomba kurya ibiribwa birimo umunyungugu wa karisiyumu na manyeziyumu .