Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango
 Igitsinagore muri rusange ,abenshi muribo iyo bagiye mu mihango bagira ububabare ,bamwe bagakoresha ibinini bigabanya ububabre nka paracetamol ,Ibinini bya ibuprofen ,ibinini bya diclofenac nindi miti ,hari n'abahitamo gukoresha ubundi buryo budakoresha imiti yo kwa muganga ,muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu 10 byagufasha guhangana n'ububabare bw'imihango.

mu rwego rwo guhangana nubu bubabare bwo mu mihango ndetse no kuganaya ingaruka zavuka biturutse ku bubabare no kuva mu gihe uri mu mihango ,twahurije hamwe ibintu 10 ukwiye gukora byagufasha guhangana nibi bibazo ndetse .

Dore ibintu 10 byagufasha guhangana n'ububabare mu guhe uri mu mihango

hari ibintu byagufasha guhagarika ububabare no kugabanya ingaruka waterwa no kujya mu mihango birimo

1.Kunywa amazi ahagije 

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

muri rusange umuntu uri mu mihango aba gaomba kunywa amazi ahagije ndetse akaba yanywa n'ibindi bintu bimwongerera amazi mu mubiri ,aha twavuga nk'icyayi ,ibikoma , imitobe nibindi .

ikinyamakuru cya www.facty.com kivuga ko kunywa amazi bituma ububabare bwo mu mihango bworoha , ibi bigaterwa nuko umubiri iyo ufite amazi ahagije bwa bubabare bworoha ,mu gihe kunywa amazi bikugora ushobora gushyiramo nk'indimu.

2.Gukora imibonano mpuzabitsina ukarangiza 

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

Nubwo bwose gutera akabariro mu gihe uri mu mihango bishobora kubangama ariko burya byagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango.

iyo uteye akabariro ukarangiza bituma umubiri uvubura umusemburo wa endorphins ndetse bikanatuma amaraso yerekeza mu myanya myubarukiro yiyongera ,ibo rero bikaba bishobora kugabanya ububabre bwo mu gihe cy'imihango.

nanone gutera akabariro ukarangiza ,bituma nyababyeyi iruhuka , bityo bwa bubabare bwo mu mihango bukagabanuka ku buryo bugaragara.

3.Kwibanda ku biryo birimo Vitamini zo mu bwoko bwa B n'umunyungugu wa manyeziyumu 

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

Ubushakashatsi bugaragaza ko umunyungugu wa manyeziyumu utuma imyakura yumva ikora neza ,imikaya ikaruhuka kandi nayo igakora neza bityo bikaba byagabanya ububabare mu gihe utera akabariro.

nanone vitamini zo mu bwoko bwa B nzao zigira uruhare runini mu kugabanya ububabare bwo mu mihango cyane cyane vitamini ya B1.

4.Gukoresha imiti igabanya ububabare 

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

mu gihe imihango ikubabaza ushobora gukoresha imiti igabanya ububabare nka umuti wa diclofenac ,ibinini bya ibuprofen , umuti wa tramadol , ibinini bya paracetamol nindi myinshi ,iyi miti ikaba igufasha gutandukana n'ububabare bwo mu mihango .

5.Gukorerwa massage 

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

Gukorerwa massage nabwo ni uburyo bwiza bwo guhangana n'imihango ibabaza mu gihe cy'imihango ,bukaba ari uburyo bushobora kugufasha gutandukana nubu bubabare kandi nta miti ya kizungu ukoresheje.

6.Kwita ku mafunguro yawe 

Igisubizo ku bakobwa babara mu mihango , Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

mu gihe uri mu mihango amafunguro urimo kurya ashobora gutuma ububabare buba bwinshi cyangwa bukagabanuka ,reka dufate urugero ,amafunguro akungahaye ku binure byinshi aba ashobora gutera ibibazo bya inflamamtion mu mubiri bityo ububabare bukiyongera .

Ariko amfunguro arimo ibikomoka ku bimera cyane ,aba akungahaye kuri vitamini n'imyunyungugu byiza bituma ashobora gufasha umubiri guhangana n'ububabare bwo mu mihango.

7.Imyitozo ngororamubiri 

Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

siporo ituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse akagera no mu myanyamyibarukiro ,nanone siporo ituma umubiri uvubura umusemburo wa endorphins ugira uruhare runini mu kugabnaya ububabare bwo mu gihe cy'imihango.

8.Gukoresha igitambaro gishyushye 

Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

gukoresha igitambao gishyushye ,washize mu mazi ashyushye ,hanyuma ukakirambika ku nda bituma ubasha gutandukana n'ububabare bwo mu mihango , nikindi kintu cyose wakoresha gishyushye hanyuma ukakirambika mu nda yo hasi cyagufasha kugabanya ububabare bwo mu gihe cy'imihango.

9.Gukoresha uburyo bwa Acupuncture 

Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

Acupuncture  ni ubuvuzi bw'abashinwa  bukoresha inshinge .aho udushingi duto duhenengezwa mu mubiri ,tugatuma umubiri uruhuka neza ,ukazibura imitsi itwara amaraso ,tukanagabanya ububabare .

gukoresha ubu buvuzi birafasha cyane mu guhangana n'ububabare bwo mu mihango ariko nuko abazi kubukoresha ari bake .

10. Kwirinda kafeyine 

Dore inama 10 zagufasha guhangana n'ububabare bwo mu mihango

Burya kafeyine si nziza ku muntu uri mu mihango kubera ko itera kwikanya kw'imikaya n'imitsi aribyo bita vasoconstrictiction  ,ibi rero bikaba bituma na nyababyeyi yikanya cyane bikaba byakongerera ububabare bwo mu mihango.

ni byiza kugabanya ibintu byose bishobora kuboneka kafeyine nk'ikawa mu gihe uri mu mihango kugira ngo wirinde ko byakongerera ububabare 

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post