Sobanukirwa: Umuti wa Diclofenac uvura umugongo


Umuti wa Diclofenac ni imwe mu miti igabanya ububabare ,ikaba ari umuti ugurishwa ku izina rya Voltaren cyangwa Diclofenac sodium ,Diclofenac ikaba ari umuti wo mu bwoko bwa Non Steroid anti inflammatory drugdrug (NSAIDs uyu muti ukaba ikoreshwa mu kuvura ububabare n'indwara ya Gout.





Umuti wa Diclofenac ushobora kuboneka ari ibinini binyobwa ndetse n'ibinyuzwa mu kibuno bizwi nka Suppositoire ndetse ukaba uboneka ari umuti uterwa mu rushinge.





Aho umuti wa Diclofenac ukoreshwa





Umuti wa Diclofenac ukoreshwa mu kuvura





Ububabare buterwa n'imihango





Ububabare bw'amenyo





Ububabare buterwa no kurwara kw'imyakura cyane cyane kubageze muza bukuru





Ububabare buterwa no kubabara mu mavi





Ububabare buterwa n'imvune





Ububabare buterwa n'uruguma wabazweho





Ububabare bw'umugongo





Ububabare buterwa na kanseri





Indwara ya gout





ndetse uyu muti wa Diclofenac ukoreshwa mu kuvura no koroshya ububabare bwose waba ufite





Ibintu batemerewe guhabwa umuti wa Diclofenac





ibinini bya diclofenac




Abantu bose bagira allergie ku muti wa diclofenac





Umuntu utwite mu gihembwe cya gatatu





Abantu bafite uburwayi bw'igifu





Umuntu ufite uburwayi bw'umutima





Umuntu ufite uburwayi bw'umwijima





Umuntu ufite uburwayi bw'impyiko





Nabandi bose bari mu byiciro bifitanye isano naba twavuze ntibemerewe guhabwa umuti wa diclofenac





ibibazo bitandukanye zishobora guterwa n'umuti wa diclofenac ku mubiri





Kubabara mu nda





Kugira iseseme n'isereri





Kubabara umutwe





Kubyimbirwa





Kubabara mu gifu





Dore uburyo umuti wa Diclofenac Ukora





Umuti wa Diclofenac ugabanya ububabare ukora ku turemangingo twumva ububabare ,aho ubuza ivuburwa ry'ibinyabutabire bya Prostaglandins ihagarika ibizwi nka Cycloxygenase (ikinyabutabire gifasha mu guhinduka kwa acid arachidonic ihinduka prostaglandin)





Umuti wa Diclofenac nanone ufite ubushobozi buhambaye bwo kwinjira no kugera ku bwonko ,iyo ugeze ku bwonko ubuza biriya byitwa Cyclooxygenase 2 ,ibyo bikaba byagabanya ububabare kugera no mu ruti rw'umugongo ni ukuvuga umugongo wose.





Umuti wa diclofenac ukaba ari umuti mwiza ugabanya ububabare buri mu kigero (moderate pain) ndetse ukaba wanagabanya umuriro ufakabije.





Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye





Sobanukirwa;Umuti wa Aspirin





Sobanukirwa : Umuti wa Paracetamol





Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

3 Comments

Previous Post Next Post