NUbona ibi bimenyetso uzamenye ko nta kabuza impyiko zawe zirwaye


Impyiko ni rumwe mu ngingo fatizo mu mubiri wacu ,impyiko zikaba zifasha mu kuyungurura amaraso ndetse no gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri wacu





Impyiko zidakora neza zitera ibibazo bitandukanye harimo kuba izindi nyama zo mu nda zarwara aha twavuga umwijima ,umutima ,ndetse bikaba byagutera urupfu.





Dore bimwe mu bimenyetso bwakwereka ko urwaye impyiko





1,Guhorana umunaniro





Guhorana umunaniro ni kimwe mu bintu byagukangura ukumva ko ushobora kuba urwaye umutima kubera ko biterwa nuko impyiko zitagikora neza ,uko kudakora neza kugatera ibibazo mu mubiri aho imyanda n'uburozi butandukanye byirundamo , bityo uko bigenda biba byinshi umubiri ugenda ucika intege ndetse ukumva unaniwe.





Izindi nkuru bijya gusa:





Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko





2.Gusinzira nabi





Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburwayi bw'impyiko bushobora gutera kubura ibitotsi cyangwa ugashikagurika kenshi mu ijoro nabyo bikaba biterwa nuko uburozi butagisohorwa neza mu mubiri.





3.Kugira uruhu ruryaryata





Iyo uburozi butagisohoka neza mu mubiri ,ahanini biturutse ku kuba impyiko zidakora neza bitera uburyaryate ku mubiri ,umuntu akaba yumva yahashiima kandi ukumva kuhashiima biryohereye.





4.Kubyimba mu maso n'ibirenge





Iyo impyiko zitabasha gusohora mu mubiri ,umunyungugu wa Sodiyumu bituma amazi nayo adasohoka mu mubiri ndetse nari imbere mu turemangingo agasohoka ,ibi bitera ko ibirenge bibyimba ndetse no mu maso biturutse kuri ya mazi ari kuguma mu mubiri biturutse ku munyungugu wa sodiyumu utagisohorwa mu mubiri .





5.Gufatwa n'imbwa mu mikaya kenshi





Imyunyungugu ya Sodiyumu,karisiyumu na potasiyumu bitari ku rugero rwa ngombwa biturutse ahanini ku mikorere mibi yimpyiko bituma umuntu ashobora kugira ibibazo byo gufatwa n'imbwa mu mikaya.





6.Guhumeka nabi no kumva uri kubura umwuka





Iyo impyiko zirwaye ,habaho kugabanuka ku musemburo wa Erythropoetin ,uyu musemburo ukaba ukorerwa mu mpyiko ndetse ukaba unafasha mu ikorwa ry'intete zitukura (Red blood cells) arizo zitwara umwuka mwiza wa Ogisigeni ,Iyo rero izi ntete zagabanutse biturutse ku mikorere mibi y'impyiko bitera kubura umwuka no guhumeka nabi.





7.Kubabara umutwe





Iyo impyiko zidakora neza ,uburozi buriyongera mu mubiri,umwuka mwiza ugera ku bwonko ukagabanuka ,umuntu akagira ibibazo byo kugira amaraso make mu mubiri ,ibi byose bigatera kubabara umutwe.





8.Kubura ubushake bwo kurya





Ibi nabyo byakwereka ko ufite ibibazo by'imikorere mibi y'impyiko ,ahanini bitewe na bwa burozi bwagumye mu mubiri kubera ko impyiko zitakiwusohora neza.





9.Kunuka mu kanwa





Iyo impyiko zirwaye zidasohora uburozi n'imyanda ,mu maraso havukamo ikinyabutabire cya Uremia ,iyo rero uhumetse kandi ufite iki kibazo cya uremia umwuka wawe uba unuka.





Izindi nkuru wasoma:





inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri





Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19





Indwara y’urushwima,uburwayi bw’itiranwa n’amarozi ,ese ni iyihe sano urushwima rufitanye n’ubundi burwayi





Ibinini bya Microgynon byifashishwa mu kurinda gusama ,bishobora kuba igisubizo kubabuze urubyaro


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post