Akamaro ka Chia Seeds ku buzima bwa muntu

 

Akamaro ka Chia  Seeds ku buzima bwa muntu

Chia Seeds ni utubuto dutoya akenshi tuba dusa umweu cyangwa umukara , dukomoka ku kimera cyitwa Salvia Hispanica , utu tubuto dufite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu ,aho twifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye kandi tunakungahaye ku ntungamubiri nyinshi bityo ni twiza ku mubiri wa muntu .

Intungamubiri dusanga mu tubuto twa Chia Seeds 

Utubuto twa Chia seeds twifitemo intungamubiri nyinshi , nkubu muri garama 28 zatwo dusangamo intungamubiri zikurikira 

  • Intungamubiri za poroteyine garama 4,7
  • ibitera imbaraga calori 138
  • ibinure garama 8.7
  • Alpha Linoleic acid garama 5
  • ibyitwa fibre garama 9.8
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Ubutare
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • umunyungugu wa fosifore
  • umunyungugu wa zinc
  • Vitamini B1
  • Vitamini B3

Dore akamaro ka Chia seeds ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ka Chia seeds ku mubiri wa muntu

Hari akamaro gatandukanye ku tubuto twa Chia ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kurinda no gutera ubuzima bwiza 

Muri chia seeds dusangamo ibinyabutabire byitwa antioxidant cyane cyane nk'ubyitwa chlorogenic , caffeic acid , myricetin na quercetin ndetse na kaempferol , ibi byose nibyo birinda umubiri wa muntu ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zirimo na kanseri.

muri rusange ibi binyabutabire bya antioxidant bigabanya uburozi mu mubiri ,bikirukana ibyitwa free radicals bishobora kwangiza umubiri ,bikanawutera uburwayi .

2.Gufasha mu kugabanya umubyibuho ukabije 

Ibyitwa fibre n'intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine , ahanini nibyo bifasha mu kugabanya ibiro by'umurengera ndetse no gushyira ibiro byawe ku murongo 

hari ubushakashatsi bwakozwemu gihe cy'amezi 7 ,buza kugaragaza ko kurya imbuti za chia bigabanya umubyibuho ukabije ndetse bigatera ubuzima bwiza muri rusange .

3.kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima 

mu tubuto twa chia habonekamo ibyitwa fibre ku bwinshi ndetse n'ibinure bya Omega 3 ,bityo kuzirya bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya chia seeds bigabanya umuvuduko w'amaraso ukabije ku bantu bafite indwara ya hypertension ,kandi iyi ndwara nayo iri mu byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .

4.Gukomeza amagufa 

imyunyungugu itandukanye dusanga muri chia seeds irimo umunyungugu wa manyeziyumu ,fosifore na karisiyumu , ni ingenzi mu gukomeza amagufa no kuyarinda kuvunika mu buryo bworoshye .

5.Kugabanya isukari nyinshi mu maraso 

Cyane cyane nko ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete , kurya chia seeds bigabanya isukari mu maraso ndetse bikanafasha umubiri gushyira isukari ku murongo .

ibi bikaba biterwa n'ibyitwa fibre ndetse n'ibindi binyabutabire dusanga muri chia seeds bigira ingaruka nziza ku buima bwa muntu mu bijyanye no kugabanya isukari .

hari ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 n'ubundi bwakozwe mu mwaka wa 2013 bwagaragje ko kurya umugati wasizweho utubuto twa chia bituma isukari yo mu maraso idatumbagira cyane cyane nyuma yo kurya .

6. Kongera ubushake bwo kurya (appetit ) 

Imbuto za chia seeds ni kimwe mu bintu byongera ubushake bwo kurya ku bantu , mu gihe wumva nta bushake bwo kurya ufite ,guhekenya utubuto twa chia byatuma bwiyongera 

Dusoza 

Utubuto twa chia dukungahaye ku ntungamubiri nk'imyunyungugu ,amavitamini ndetse n'ama antioxidant , kuzirya bigira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu .

ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko utu tubuto tugira uruhare rwiza mu kurinda umutima , mu kugabanya ibiro by'umurengera ,nibindi ...

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post