Dore impamvu ukwiye kuzajya unywa icyayi cya Mukaru , Sobanukirwa n'akamaro ka Mukaru ku mubiri wa muntu

Dore impamvu ukwiye kuzajya unywa icyayi cya Mukaru , Sobanukirwa n'akamaro ka Mukaru ku mubiri wa muntu

Icyayi cya Mukaru kibonekamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Antioxidant ku bwinshi , ibi binyabutabire ni ingenzi mu mikorere y'umubiri kuko birwanya ,bikanirukana ibinyabutabire bibi bishobora kwangiza umubiri no gutera kanseri n'indwara z'umutima .

Icyayi cya mukaru gishobora kuvangwamo tangawizi n'ibindi birungo bitandukanye ,bityo kikarushaho kugira ubushobozi mu kurinda umubiri no kurushaho kuryoha .

Hari abibeshya ko icyayi cya mukaru ,nta kamaro nta n'intungamubiri nyinshi kigira ariko ni cyiza ku mubiri wa muntu .

Dore akamaro k'icyayi cya mukaru ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro k'icyayi cya mukaru ku mubiri wa muntu

Hari akamaro gatandukanye ko kunywa icyayi caya mukaru karimo

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira 

Icyayi cya Mukaru gishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira nka kanseri ,indwara z'umutima , indwara za hypertension nizindi ....

ikinyabutabire cyitwa polyphenols dusanga mu cyayi cya mukaru nibyo bigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara zidakira .

2.Kurinda no gutera imikorere myiza y'umutima 

Ibinyabutabure bya Flavonoid dusanga muri iki cyayi ,nibyo bigira uruhare runini mu kurinda ko wafatwa n'indwara z'umutima ,bikanatera imikorere myiza y'umutima .

hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa icyayi cya muakru bigabanya ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima ku kigero cya 4%.

3.Gutuma igogora rigenda neza 

icyayi cya mukaru ni kimwe mu bintu bitera imikorere myiza y'amara ndetse n'imigendekere myiza y'igogora ,aho gituma udukoko twiza  two mu bwoko bwa bagiteri dufasha mu igogora dukora neza , bityo igogora ryibyo twariye rikagenda neza .

4.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ishobora gutera ibibazo birimo iturika ry'udutsi tujyana amaraso mu bwonko ndetse n'indwara z'umutima .

kunywa icyayi cya mukaru bigabanya umuvuduko w'amaraso ukabije bityo ibyago byo kwibasirwa nizi  ndwara bikagabanuka .

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Stroke 

Indwara ya stroke iterwa n'iturika ry'udutsi tujyana amaraso mu bwonko , ibyo bigatera ibyago bikomee ku mubiri birimo ubumuga bwa burundu ndetse n'urupfu.

Hari ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 365.682 aho bakurikiranywe mu gihe kingana n'imyaka 11 ,ibyavuye muri ubu bushakashatsi nuko abantu banywaga byibuze udukombe 2 twa mukaru ku munsi ,ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke byagabanutes ku kigero cya 16 % ugereranyije n'abantu batanywaga na kamwe .

6.Kugabanya isukari nyinshi mu maraso 

nyumayo kurya ,isukari yo mu maraso irazamuka ,cyane cyane nko ku bantu bafite indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kaniri .

ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa icyayi cya mukaru bigabanya ibyago byo kuba isukari yo mu maraso yaba nyinshi nyuma yo kurya , ibi bikaba byaragaragajwe mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barwaye diyabete n'abantu batayirwaye.

aho byagaragaye ko kunywa mu karu bigabanya ukuzamuka cyane ku isukari yo mu maraso nyuma yo kurya ,haba ku bantu bafite indwara ya diyabete n'abatayifite .

7.Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri 

hari ubushakashatsi bwagaragaje kom kunywa icyayi cya mukaru bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kasneri yo mu kanwa , ibi bigaterwa n'ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant byitwa polyphenols dusanga muri mukaru .

Dusoza 

Burya icyayi cya mukaru ni cyiza ku mubiri wa muntu , kigira akamaro gatandukanye twavuze haruguru ,ndetse nta kafeyine nyinshi tugisanga , kugitegura biroroshye kandi ntibisaba byinshi ,gishobora kongerwamo ibindi birungo bityo kikarushaho kugirira umubiri akamaro no kuryoha .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post