Uko wakoresha urunyanya mu kurinda no mu kuvura uruhu rwa muntu ibibazo bitandukanye

 

Uko wakoresha urunyanya mu kurinda no mu kuvura uruhu rwa muntu ibibazo bitandukanye

Ushobora gukoresha inyanya mu kuvura uruhu ndetse no mu kururinda indwara zitandukanye zifata uruhu ,mu nyanya dusanga ibyitwa lycopene bfite ubushobozi bwo kuvura uruhu no mu gutuma uturemangingo tw'uruhu tugira ubuzima .

Gukoresha urunyanya nka face mask nabyo bituma uruhu rwo mu maso rworoha ,rukamera neza , intungamubiri ndetse na aside dusanga mu runyanya ni kimwe mu bintu bigira uruhare mu kurinda uruhu no kuruvura indwara zitandukanye .

Gukoresha urunyanya bishobora kuvura ibibazo bitandukanye by'uruhu birimo 

  • Kugabanya amavuta menshi mu ruhu kubafite iki kibazo 
  • Gukuraho umwanda n'uturemangingo twapfuye ku ruhu
  • kuvura indwara y'ibishishi
  • Gukesha uruhu
  • kurwanya iminkanyari
  • koroshya uruhu
  • Kuvura uruhu ruvuvuka n'uruhu ruryaryata 

Dore uko wakoresha urunyanya mu kuvura no kurinda uruhu ndetse n'akamaro ko gukoresha urunyanya ku ruhu 

Dore uko wakoresha urunyanya mu kuvura no kurinda uruhu ndetse n'akamaro ko gukoresha urunyanya ku ruhu

Hari uburyo bwinshi butandukanye wakoreshamo urunyanya mu kuvura uruhu ndetse no kururinda indwara nyinshi zitandukanye zifata uruhu , ubwo buryo ni 

1.Kugabanya amavuta menshi ku ruhu kubafite iki kibazo 

Burya ushobora gukoresha urunyanya mu kugabanya amavuta menshi ku ruhu , dore ko burya uruhu rufite amavuta menshi rushobora kwibasirwa n'ibishishi ( uduheri two mu maso ) 

Uko ubigenza 

  • Fata urunyanya urucemo ibice bibiri 
  • ugafata bya bice by'urunyanya ukabikuba mu maso 
  • hanyuma ukareka umutobe wabyo ukumira mu maso byibuze iminota iri hagati ya 10 na 15
  • hanyuma ugakaraba 
  • ukomeza kubikora kugeza igihe amavuta yo mu ruhu agiye agabanuka 

2.Gukuraho umwanda n'uturemangingo twapfuye ku ruhu 

nabwo urunyanya rushobora gukoreshwa mu gukuraho umwanda n'uturemangingo twapfuye ku ruhu , burya imyanda ,ibinyabutabire byose bishobora kujya ku ruhu  bikarwangiza ariko ukoresheje urunyanya wakwivura ibi bibazo 

Uko ubigenza 

  • Hano ufata urunyanya ukarukatamo kabiri
  • hanyuma ugakoresha n'isukari ,ukayisuka kuri ka gace k'urunyanya wakase 
  • Hanyuma ukabisiga mu maso ariko ni ibyo kwitondera kuko hari abantu isukari ishobora gutera utubazo ku ruhu

3.kuvura no kukurinda indwara y'ibishishi ( ibiheri byo mu maso ) 

Ingimbi zishobora kwibasirwa n'indwara y'ibishishi , ariko burya ushobora gukoresha uunyanya mu kwivura iki kibazo . cyane cyane iki kibazo gishobora guterwa nuko ruhu rwabo rufite amavuta menshi 

Uko ubigenza 

  • Ufata urunyanya ukarukatamo kabiri ,uramutse ufite amavuta bita tea tree essential oil umenaho duke ariko utayafite nta kibazo 
  • Hanyuma usiga rwa runyanya mu maso ukareka bikumiraho byibuze ugategereza iminota iri hagati ya 10 na 15 .
  • ibi ubikura inshuro 2 cyangwa 4 mu cyumweru kugeza ukize 

4.Gukesha uruhu rwawe 

Gukoresha urunyanya bishobora gukesha uruhu rwawe ,bidasabye ko ukoresha amavuta atukuza , ibi bigaterwa nuko mu runyanya  habamo Vitamini C na E ndetse n'ikinyabutabire cya Beta carotene .

Uko ubigenza 

  • hano ufata urunyanya ukarukuramo umutobe 
  • hanyuma wa mutobe warwo ukaruvanga n'ifu y'ikinzari bigakora umutsima 
  • ugasiga uyu mutsima wabyo  mu isura ,ugategereza bikumiraho 
  • hashyira iminota nka 15 ukabikaraba 
  • ukabikora kenshi byibuze 2 mu cyumweru

5.Kurinda uruhu iminkanyari 

ukoresheje urunyanya na Avoka ,ukabikoramo imvange ushobora kurinda uruhu rwawe iminkanyari , ibi bigaterwa nuko inyanya zibamo viatmini zo mu bwoko bwa B nyinshi .

Uko ubigenza 

  • Ufata urunyanya ukarukatamo ibice 
  • hanyuma ukaruvangamo avoka ,ukabikoramo umutsima 
  • iyo mvange yabyo ,uyisiga mu maso ,hanyuma ukareka ikumiramo 
  • nyuma ugakaraba 

6.Koroshya uruhu 

burya urunyanya rushobora gukoreshwa mu koroshya uruhu no kuruvura ibibazo byo kumagara , hano ukoresha inyanya n'indimu 

uko bikorwa 

  • Fata umutobe w'inyanya ,uwuvange n'amazi y'indimu 
  • siga iyo mvage mu maso
  • hanyuma nyuma y'iminota 10 ukarabe mu maso

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post