Ni izihe mpamvu zitera kunyara ukababara(kwihagarika ukababara )?

Ni izihe mpamvu zitera kunyara ukababara(kwihagarika ukababara )?

Kubabara mu gihe wihagarika (mu gihe unyara 0 ni uburwayi bushibora kwibasira benshi ,ariko ahanini buza ari ikimenyetso cy'ubundi burwayi bushobora gufata mu ruhago rw'inkari ,ndetse n'ubushobora gufata mu nzira z'inkari no mu bice byegereye mu nda yo hasi.

Mu gihe cyose ,wumva unyara ukababara ,ni byiza ko wihutira kwa muganga ,bityo hakarebwa uburwayi bwa nyabwo butera icyo kibazo cyo kunayara ukababara .

Abantu benshi bakunda kumva bafite ubu burwayi ariko bakabyirengagiza ,ibyo bikaba bishobora gutuma indwara ikura ndetse bikaba byanabaviramo indwara zikomeye harimo n'ubugumba.

Dore impamvu 10 zitera kunyara ukababara 

hari impamvu nyinshi zishobora gutera kunayara ukababara .izo mpamvu ni izi zikurikira

1.Indwara zifata umuyoboro w'inkari

indwara zifata umuyoboro w'inkari ,mu bimenyetso bya mbere zigaragaza ni ukwihagarika ukababara ,uyu muyoboro w'inkari uba wafashwe na infegisiyo 

Ibindi bimenyetso ugararagaza mu gihe ufite indwara z'umuyoboro w'inkari 

muri ibyo bimenyetso twavuga
  • Kumva ushaka kwihagarika inshuro nyinshi
  • Kunyara inkari zimeze nkizrimo urufuro
  • kugira umuriro
  • kunyara inkari zinuka
  • kubabara mu mugongo cyane cyane mu gice cyo hasi

2.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina 

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo zigira ikimenyetso cyo kwihagarika ukababara ,aha twavuga nk'imitezi ,mburugu ,uburagaza ,chlamydia nizindi

Ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina 

Ibimenyetso umuntu agaragaza bigenda bitandukanye bitewe n'indwara yamufashe .ahanini usanga hiyongeraho no kuzana amashyira mu gitsina cyangwa ibindi bintu byibizi bidasanzwe.

3.Infegisiyo y'agasabo k'intangangabo (prostate) 

infegisiyo ya prostate nayo ushobora gutuma ,umuntu yihagarika akababara ,cyane iyi infegisiyo ya prostate usanga iba yarakomotse ku ndwara zifata umuyoboro w'inkari.

Ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite infegisiyo ya prostate

hari ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite ubu burwayi birimo
  • kunanirwa kunyara neza
  • kubabara mu mabya no mu ruhago rw'inkari
  • Gusohora ukababara
  • kumva usahaka kwihagarika inshuro nyinshi

4.Utubuye two mu mpyiko 

Utubuye two mu mpyiko tuzwi nka kidney stones ni tumwe mu bintu bitera ububabre bukabije mu gihe wihagarika 

ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite utubuye two mu mpyiko

hari ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite utubuye two mu mpyiko birimo 

  • kubabara mu mugongo wo hasi
  • kunyara inkari zrabura
  • Kunyara inkari zirimo urufuro
  • kugira iseseme
  • kuruka
  • ugira umuriro
  • kubabara mu nda yo hasi
  • kunyara udukari duke cyane

 5.Ikibyimba mu mirerantanga (ovaries)

Ku bagore ,iyo  bafite ikibazo mu mirerantanga gishobora kuba ikibyimba ,bashobora kwihagarika bakababara 

ibindi bimenyetso ugaragaza iyo ufite iki kibazo 

  • Kuva bidasanzwe kandi bitunguranye
  • kubabara mu nda yo hasi
  • kumara kunyara ,ukumva inkari zikiri mu ruhago
  • kubabara cyane mu gihe cy'imihango
  • kubyimba amabere
  • kubabara mu mugongo wo hasi

6.Infegisiyo zo mu ruhago rw'inkari

infegisiyo zo mu ruhago rw'inkari nazo zishobora gutera kino kibazo cyo kunyara ukababara 

ibindi bimenyetsom ugaragaza 

iyo ufite uburwayi bwa infegisiyo yo mu ruhago hari ibindi bimenyetso ugaragaza birimo
  • kumva uremerewe mu ruhago
  • kubabara mu gihe utera akabariro
  • kuribwa mu gitsina
  • kuribwa mu kibuno
  • kunyara kenshi ariko hakaza udukari duke

7.Gutwikwa n'ibinyabutabire 

hari ibinyabutabire bishobora kugutwika nk'amasabune ,amavuta ,mu gihe wayasize ku gitsina bityo akagera imbere  mu muyiboro w'inkar.

ibindi bimenyetso ugaragaza 

  • ku gitsina harabyimba
  • hagatukura
  • ukumva ku ruhu rwo ku gitsina haryoherera ku buryo wahashimashima

8.Infegisiyo zo mu gitsina 

cyane cyane ku bagore ,bakunze kwibasirwa n'indwara zo mu gitsina zituruka ku ma infegisiyo , aha twavuga ashobora gukomoka ku burwayi bwa trichomonas ,ashobora guterwa n'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri.

ibindi bimenyetso ugaragaza 

  • Kuzana ibintu binuka biva mu gitsina
  • kuribwa mu gitsina
  • kubabara mu gihe utera akabariro
  • kuva mu gitsina ariko bidakabije

9.Imiti imwe nimwe 

hari amoko y'imiti ashobora gutera iki kibazo arimo nk'imiti ivura kanseri y'uruhago rw'inkari ,cyane izi zikaba ari ingaruka ziyo miti ariko zisanzwe zizwi.

10.kanseri y'uruhago rw'inkari 

kanseri y'uruhago rw'inkari nayo ishobora gutera bino bibazo byo kunyara ukababara ,nanoen umuntu ufite iyi kanseri ,anabona amaraso mu nkari

ibindi bimenyetso bya kanseri y'uruhago rw'inkari 

hari ibindi bimenyetso bigaragara ku muntu ufite kanseri y'uruhago rw'inkari birimo  
  • kwihagarika kenshi 
  • kugira ngo utangire gusohora inkari birakugora
  • kubabara umugongo wo hasi
  • gutakaza ubushake bwo kurya
  • gutakaza ibiro
  • umunaniro ukabije
  • kubyimba birenge
  • kuribw amu magufa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post