Akamaro k'isombe ku mubiri wa muntu harimo no kuvura indwara nyinshi

 

Akamaro k'isombe ku mubiri wa muntu harimo no kuvura indwara nyinshi

Isombe ni ikiribwa cyo mu bwoko bw'imboga gikundwa cyane ,ibi bigaterwa  n'intungamubiri nyinshi tuyisangamo bituma igirira umubiri wacu akamaro karimo gutuma umubyeyi abona amashereka ,kuvura indwara z'imirire mibi ,kondora uwari umaze iminsi arwaye n'ibindi.

Mu guteka isombe bisaba ko hongerwamo ibirungo bitandukanye kugira ngo irusheho kuryoha no kugira intungamubiri nyinshi , isombe kandi bisaba ko itekwa neza igashya kuko burya ibonekamo aside ya Cyanide bityo utayitse neza ya aside ishobora kugutera ikibazo. ni na byiza ko yongerwamo gikukuri kuko gifasha mu kugabanya bwa busharire bwa aside.

Intungamubiri dusanga mu isombe 

mu isombe dusnagami intungamubiri zikurikira 
  • Vitamini A 
  • Vitamini zo mu bwoko bwa B (B1,B9,B5,B2)
  • Vitamini C
  • Ubutare bwa Fer
  • Umunyungugu wa Sodiyumu
  • Umunyungugu wa Potasiyumu
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungu wa Karisiyumu
  • Vitamini D
  • Ibitera imbaraga
  • Poroteyine

Akamaro k'isombe ku mubiri wa muntu 

Akamaro k'isombe ku mubiri wa muntu


kubera intungamubiri dusanga mu isombe bituma zigirira umubiri wacu akamaro karimo

1.kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na Stroke

Mu isombe nta binure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora kuzibiranya umutima n'imitsi itwara amaraso ,naone isombe ikunaghaye kuri Vitamini c .ibi bigatuma igabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima

nanone umunyungugu wa potasiyumu dusanga mu isombe ugira uruhare runini mu  kunoza imikorere myiza y;umutima 

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri

Mu isombe Beta carotene ari nayo ibyara Vitamini A ,iyi Bwta carotene ifite ubushobozi bwo gusukura umubiri no kurwanya uburozi ,bityo ikagira uruhare runini mu kurwanya indwara za kanseri mu mubiri. iyi beta carotene ishyirwa mu cyiciro cy'ibyitwa antioxidant.

3.Gukomeza amagufa 

Umunyungugu wa fosifore ndetse n'umunyungugu wa karisiyumu bigira uruhare runini mu gukomeza amagufa ,ku buryo adashobora kuvunika bya hato na hato nanone binagira uruhare  mu guhangana n'indwara ya Osteoporosis itera kumungwa kw'amagufa ku buryo ashobora kuvunagurika byoroshye.

4.Kongera amaraso mu mubiri

ubutare bwa fer ndetse n'umunyungugu wa Cuivre bizwiho kugira uruhare runini mu kurinda ko umuntun yakwibasirwa n'indwara ya Anemia ndetse no mu kuvura iki kibazo cy'amaraso make ,umuntu urya isombe atandukana nibi bibazo burundu.

5.Kongera abasirikari b'umubiri 

Vitamini C n'umunyungugu wa Zinc bigira uruhare runini mu kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana n'indwara zitandukanye .bityo umuntu urya isombe agatandukana n'indwara za hato na hato.

6.Isombe ibonekamo ibyubaka umubiri bizwi nka poroteyine ku bwinshi 

Isombe iza mu biribwa bya mbere bikungahaye kuri poroteyine ku kigero kiri hejuru aho ibonekamo ibyitwa Lysine .Isoleucine,Leucine ,Valine, na arginine ibi byose bukaba ari ubwoko bwa poroteyine dusanga mu isombe

Poroteyine kandi zifasha mu gusana umubiri ,mu gukomeza imikaya zishobora kandi kuba n'isoko y'ibitera imbaraga.

7. Isombe zikungahaye ku mavitamini menshi

Mu isombe dusangamo amavitamini ku kigero kiri hejuru ,bityo kurya isombe bikaba bituma umuntu agira ubuzima bwiza ndetse umubiri ukabasha guhangana n'indwara zitandukanye.

8.Kuvura indwara ya Kwashiorkor 

Indwara ya kwashiorkor ni indwara iterwa n'imirire mibi ,aho iterwa nuko umubiri wabuze intungamubiri za poroteyine ,bityo kurya isombe byakuvura iyi ndwara ndetse bikanayirinda umwana wawe ,Dore ko iyi ndwara ikunze kwibasira abana bato.

9.Kongera ubushake bwo kurya (apeti)

ku bantu bagira ubushake bwo kurya buke ,burya agasombe kateguwe neza ,kakaba kashizwemo tungurusumu kavura icyo kibazo cyo kubura ubushake bwo kurya .isombe kandi ishobora gukoreshwa nk'umuti gakondo wo kuvura iki kibazo.

10.Kuvura inzoka n'impiswi 

isombe kandi ishobora gukoreshwa mu buvuzi bw'inzoka zo mu nda ndetse n'impiswi ,aho ufata amazi ukayacanira agashay neza ,hanyuma ugashyiramo ibibabi by'isombe wabanje gusekura ,ukareka bikabirana ,warangiza ukabikura ku ziko 

ukabiyungurura amazi ukuyemo niyo unywa ,mu gitindo ukibyuka na nimugoroba ugiye kuryama ,ariko ntibikwiye kurenza iminsi 3.

11.Gutuma amaso abona neza 

nkuko twabibonye mu isombe habonekamo  Vitamini A ku kigero kiri hejuru bityo iyi vitamini ikaba ituma amaso abona neza ndetse ikanarinda amaso yacu indwara.

Isombe ku mugore utwite 

Isombe ku mugore utwite

umugore utwite aba agomba kurya isombe kubera ko ikungahaye ku mavitamini n;intungamubiri umubiriwe ukeneye cyane ,kugira ngo agire ubuzima bwiza n'umwana atwite abashe gukura neza .aha twavuga nka vitamini zo  mu bwoko bwa B ndetse na Vitamini C wongeyeho n'ubutare bwa fer

kamwe mu kamaro k'isombe ku mugore utwite 

ku mugore utwite ,isombe ifitiye umubiri we akamaro gakurikira  karimo 

  • Gutuma igogora rigenda neza ibyo bikamurinda indwara ya constipation ikunze kwibasira abagore batwite ,
  • Kumuvura umuriro no kuribwa umutwe ,isombe ishobora gukora nk'umuti w'ubu burwayi
  • Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri we
  • Gutuma abona neza
  • kumwongerera ubushake bwo kurya 
  • kumurinda uburwayi bwo kugira amaraso make

akamaro k'isombe ku mugore wonsa 

akamaro k'isombe ku mugore wonsa


burya isombe ifite akamaro gakomeye ku mugore wonsa ,aho mu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Philipine ,bayagaragaye ko isombe igira uruhare runini mu gutuma amashereka aboneka ari menshi ,abagore bonsa bagirwa inama yo kurya isombe cyane kubera ko ituma batabura amashereka .


Dusoza 

isombe ni ikiribwa cyo gutegurana ubwitonzi kubera ko burya isombe ishobora gutera ubuhumyi ,ibyo bigaterwa n'ikinyabutabire cya cyanogenic glucosides dusanga mu isombe ku bwinshi ari nacyo burya kinab yara iriya aside cyanide ,ni byiza ko rero uyongeramo ibirungo ndetse na gikukuri kuko bigabanya iyi aside ,bikanatuma iryoha ,ikanashya neza.




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post