Dore igisubizo cyo kugira ubushake buke bwo gutera akabariro

 

Dore igisubizo cyo kugira ubushake buke bwo gutera akabariro

Kubura ubushake buhagije bwo gutera akabariro ,wagera mu buriri uri kumwe n'umukunzi wawe ukibura ,ni ibintu bishbora gusenya no kwangiza umubano wawe n'umukunzi wawe ,ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo benshi bafite iki kibazo cyo kubura ubushake buhagije bwo gutera akabariro.

Ibi nibyo bituma abantu benshi birundurira mu bikorwa  byo kugura imiti yongera ubushake bwo gutera akabariro ,izwi cyane ni umuti wa Viyagara cyangwa silidenaviri, gukoresha iyi miti ya kizungu igihe kirekire bituma uba imbata yayo ,mu gihe utayikoresheje ukibura burundu.

Muri yi nkuru twaguteguriye uburyo bworoshye watandukana n'ikibazo cyo kugira ubushake buke bwo gutera akabariro ,ubundi ugahinduka umwami mu buriri ,abagore bakakwirahira ko uri rudasumbwa.


Ibintu gomba kwirinda mu gihe witegura gutera akabariro 

mbere yo gutera akabriro hari ibintu ugomba kwirinda birimo

1.Kwirinda Kunywa inzoga nyinshi 

Abantu benshi bibeshyako kunywa inzoga nyinshi bitera akanyabugabo ,ariko burya mu buriri ho birahabanye ,ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga nyinshi mbere yo gutera akabariro ari bibi kuko bituma umubiri utakaza uburyo bwabwo bw'umwirere bwo kongera amaraso mu mitsi mu gihe cyo gutera akabariro.

Ibyo rero bikaba bishobora kunaniza umubiri ,bigatuma umuntu acika intege ,uzarebe umuntu wanyoye  ,amaraso ye aba yirukanka cyane ,byakubitiraho rero n'imisemburo ya kigabo nayo ituma amaraso yirukanka n'umutima ugatera cyane ,ibyo nibyo bimunaniza.

2.Kwirinda imihangayiko 

Burya umuntu ufite imihangayiko arangwa no kubura umutuzo .ibitekerezo bye ntibibe hamwe .cyane cyane ku bagabo bituma babura ubushake bwo gutera akabariro burundu ,niyo bwaboneka ,bagahita barangiza .

Mu gihe wumva ufite imihangayiko wikwihutira gutera akabariro ahubwo shaka ibintu byatuma utuza ,ubundi ukaza kuyikora ibitekerezo byawe biri hamwe kuko nibyo bituma igikorwa kigenda neza 

3.Kwirinda kwikinisha 

burya kwikinisha bituma benshi batinda gufata umurego ndetse n'igitsina cyabo kikaba cyatakaza gufata umurego burundu ,cyangwa umubiri wabo ukakira ko wo ubwawo ushoboye kwiha ibyishimo ubwawo , udakeneye undi muntu.

Iyo bimeze bitya ni byiza kwirinda kwikinisha niba waranabikoze ukabireka burundu ,kuko ibi ni igikorwa kibi cyangiza .

4.Kwirinda gufata ibinyobwa bizwi nka Energy Drink 

Ibinyobwa byongera imbaraga bizwi nka energy drinks ,abantu benshi bibwira ko bitera imbaraga mu gihe uri mu gikorwa ariko biba mu mizo ya mbere ukimara kubifata ,iyo bimaze kugushyiramo uhita ucika intege ,imbaraga zikabura ku buryo uwo muri gukorana igikorwa byamubihiriza.

Dore ibiribwa ukwiye kurya bikakongerera iimbaraga mu gihe cyo gutera akabariro

Hari amoko y'ibiribwa ashobora kukongerera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro .ibyo biribwa ni
  • Imineke
  • tangawizi
  • Inzuzi z'ibihaza 
  • agasenda
  • amagi 
  • ubunyobwa 
Muri rusange ikibazo cyo kubura ubushake burundu cyangwa kugira ubushake buke ,ni ikibazo gihangayikishije ,ukwiye kugerageza uburyo butandukanye bwatuma utandukana niki kibazo ,wita cyane ku mirire yawe ,ukanakora siporo ndetse ukibuka no kunywa amazi ahagije .ibi bigaragazwa n'bahanga nk'ibintu bituma umubiri wizubiza neza bituyo bikaba byagufasha gutandukana niki kibazo ,mu gihe byose byanze ni byiza kujya kwa muganga 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post