Sobanukirwa : Umuti wa Ovacare ukoreshwa mu kuvura ikibazo cyo kubura urubyaro ku bagore

 

Sobanukirwa : Umuti wa Ovacare ukoreshwa mu kuvura ikibazo cyo kubura urubyaro ku bagore

Umuti wa Ovacare ni umuti wa mu bwoko bw'ibinini cyane cyane wandikirwa abagore bafite ikibazo cyo kubura urubyaro ,abantu bafite ibibazo by'imirire mibi biturutse ku kubura amavitamini y'ingenzi .abantu bafite ibibazo mu mara no mu nzira z'igogora nodetse ushobora no guhabwa abagore batwite.

Ovacare kandi ni umuti uhuriza hamwe amavitamini atandukanye ndetse n'imyungugu itandukanye umubiri wa muntu ukenera ,cyane cyane ukaba ukuzne kwandikirwa abantu bafite ibibazo byavuzwe haruguru.

Ibyiza byo guhabwa umuti wa Ovacare

umuti wa Ovacare ugira akamaro gakurikira ku muntu wawuhawe karimo 
  • Gutera imikorere myiza y'imirerantanga no gushyira ku murongo ukwezi ku mugore
  • Uyu muti ubonekamo folic acide ituma gusama byihuta aho yongera igihe cy'uburumbuke
  • L-Arginine dusanga mu muti wa Ovacare ituma imirerantanga ikuza intanga vuba ndetse ikanongera amahirwe yo gusama
  • Umunyungugu wa Selenium ,Vitamini A na Vitamini C dusanga mu muti wa Ovacare bifasha gusukura umubiri no gukuramo uburozi mu mubiri.

Ingaruka zishobora guterwa no gukoresha umuti wa Ovacare 

kimwe nindi miti yose ,umuti wa ovacre ushobora gutera ibibazo ku muntu wawukoresheje birimo
  • kugira iseseme
  • kuribwa mu gifu
  • kurwara impatwe
  • Guhitwa 
  • kubabara mu nda

Imiti itandukanye dusanga mu muti wa Ovacare 

ibinini bya Ovacare bigizwe n'amavitamini atandukanye ndetse n'imyunyungugu yahurijwe hamwe birimo\
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • vitamini C
  • Vitamini B12 
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungugu wa Sodiyumu
  • Vitamini E
  • umunyugugu wa Zinc
  • Ubutare bwa fer
  • Vitamini B1
  • Vitamini B2
  • Umunyungugu wa manganeze
  • Ubutare bwa fer
  • \Foliki aside
  • Vitamini D3
  • Umunyungugu wa  poatasiyumu
  • nizindi/////

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post