Byinshi ku Umuti wa Dermobacter ukoreshwa mu kuvura no gusukura uruhu

 

Byinshi ku Umuti wa Dermobacter ukoreshwa mu kuvura no gusukura uruhu

Umuti wa Dermobacter ni imwe mu miti ikunze gukoreshwa mu gusukura no kurinda uruhu ,barurinda ama infegisiyo ,cyane cyne nko ku bantu bafite ibikomere ku ruhu bitarakira neza cyangwa bigaragara ko bafite ibyago byinshi byo kwandura ama infegisiyo yo ku ruhu

Uyu muti wa Dermobacter ni uwo mu bwoko bw'iyitwa antiseptic ikoreshwa mu gusukura kandi uba ari amazi aho ukoreshwa uzukura ku ruhu.

Uko umuti wa Dermobacter ukoreshwa 

Umuti wa Dermobacter uba uri bwoko bw'imiti y'amazi ,isukika ,ushobora gukoreshwa wafunguwe cyangwa ugakoreshwa  udafunguwe 
  • Mu ngihe wakoreshejwe udafunguye ,ugomba gukoreshwa ku ruhu gusa 
  • Mu gihe wafunguwe ,ushobora no gukoreshwa ahatari ku ruhu gusa ,nko mu bice bifite inyama zoroshye ariko ntugomba kubikwa
  • Uyu muti ntabwo unyobwa 
  • ni byiza kandi kuwukoresha gusa mu gihe wawandikiwe na muganga gusa

Imiti iboneka  umuti wa Dermobacter 

Umuti wa Dermobacter ukozwe n'ibinyabutabire  bitandukanye birimo ikinyabutabire cya Benzalkonium chloride ,,kandi ukaba ugizwe nundi muti witwa chlorhexidine cyane cyane ukoreshwa mu gusukura uruhu no koza ibikoresho bwo kwa muganga.

nanone mu muti wa Dermobacter dusangamo ,Betaine Coco ,poloxamer ,hydroxyethylcellulose na sodium citrate.

Ingaruka zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'umuti wa Dermobacter ku ruhu 

Kimwe nindi miti .ikoreshwa ry'umuti wa Dermobacter rishibora gutera ibibazo ku ruhu birimo
  • kumagara uruhu
  • Kumva uruhu ruryaryata
  • ku bana bato ushibora kubatera ubushye
  • kuba waguter ama allergies biturutse kuri chlorhexidine tuwusangamo 
mu gihe ubonye uyu muti waguuteye ingaruka zikomeye ,ni byiza kubibwira muganga wawe .a

Ibyo ukwiye kwitondera 

Umutiwa Dermobacter ukoreshwa ku ruhu gusa ,ntugombak\ kuwunywa cyangwa kuwusuka mu gisebe ,ni byiza kuwukoresha  witonze cyane cyane ku bana bato .mu gihe wamaze kuwufungura ,ongera uwufunge ako kanya ukimara kuwukoresha.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post