Wakora iki mu gihe watinze kubona imihango?


Wakora iki mu gihe watinze kubona imihango?

Gutinda kubona imihango buri gihe si ikimenyetso cyuko wasamye ,mu gihe watinze kuyibona bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ,zirimo nk’impanduka mu misemburo ,guhindura imibereho ,kunywa kafeyine nyinshi ,inzoga z;umurengera ,stress nizindi mpinduka zitandukanye zishobora kugera ku mubiri.

Abakobwa/abagore batandukanye bashobora kugira ikibazo cyo gutinda kubona imihango ,bikaba bishobora kumara ukwezi kumwe kugeza ku mezi 3 no kurenza,.

Gusa iyo bitinze cyane ni byiza kureba abafanga bazobereye mu kuvura indwara z’abagore ,bakakureba ikibazo kibyihishe inyuma .

Akenshi kubura imihango bishobora guterwa nuko wasamye (utwite ) , mu gihe utakoze imibonano mpuzabitsina muri ictyo gihe ,ntukwiye kugira impungenge zuko wasamye ,ariko mu gihe wayikoze ukwiye gutekereza ko bishoboka ko wasamye ,bityo wagura agakoresho kabigenewe bakoresha mu gupima ko utwite.

Dore impamvu zishobora gutera gutinda kubona imihango

Hari impamvu zitandukanye ,zishobora gutera kuba watinda kubona imihango zirimo

  • Gukora imyitozo ngororamubiri ivunanye cyane
  • Kwiyiriza (kwiyicisha inzara)
  • Kurya nabi (imirire mibi)
  • Imihangayiko
  • Imirerantanga ifite ikibazo
  • Impinduka mu misemburo
  • Indwara zifata agace ko mu bwonko kitwa Hypothalamus
  • Ibibyimba byo muri nyababyeyi
  • Gukoresha imiti iboneza urubyaro
  • Kuba wegereye igihe cyo gucura
  • Nyuma yo kubyara
  • Ingaruka zo kuboneza urubyaro

Burya no mu gihe ,umukobwa afite imyaka 16 y’ubukure akaba atarabona imihango ,nabwo bishobora gufatwa nko gutinda kubona imihango , ibi nabyo bikaba ari ibibazo bishobora gukenera kuvugwa n’abaganga babizobereye.

Wakora iki mu gihe watinze kubona imihango ?

Mu gihe wabuze imihango ukageza ku mezi 3 .ni byiza gukoresha agapimo gakoreshwa mu gupima ko utwite , mu gihe usanze udatwite ,ni byiza kwgera abaganga b’indwara z’abagore bakareba ikibazo ,urubuga rwa internet rwa medlineplus ruvuga ko ari byiza ku gutekereza ku bindi bintu bishobora gutera kubura imihango .

Ni ibihe bintu byagufasha kugarura cycle ( igihe cyo kujya mu mihango ) yawe ku murongo ?

Hari ibintu byagufasha kugarura cycle yawe ku murongo birimo

  • Kurya neza
  • Gukora siporo zitavunaye
  • Niba ukoresha imiti yo kuboneza urubyaro yikoreshe nkuko abaganga babigutegeka
  • Irinde ibikorwa byo kwiyicisha inzara
  • Kubungabunga ibiro byawe
  • Kwirinda ibintu bigutera imihangayiko

Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa: Kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa Sayana Press

Sobanukirwa : umuti wa cytotec ukoreshwa mu gukuramo inda no gukangura ibise




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post