Ni iki ukwiye gukora mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ?

Ni iki ukwiye gukora mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ?

Birashoboka ko wacikwa ugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ,kandi ukaba utizeye uwo mwayikoranye ,akaba ashobora kuba yakwanduje Sida ,Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,yaguteye inda ndetse nibindi bibazo byose ushobora guhura nabyo ,Dore icyo ukwiye guhita ukora ako kanya ngo witabre ,byose muri iyi nkuru.

Hari n’igihe ushobora gukora imibonano mpuzabitsina ukoresheje agakingirizo hanyuma kakaza kwangirika (gucika) ibi nabyo bikaba bishobora ku gukururira biriya byago twavuze haruguru. ni byiza rero kugira icyo ukora ako kanya nho urengere ubuzima bwawe.

Mu gihe agakingirizo kagucikiyeho

Mu gihe uri mu gikorwa cyo gutera akabariro ,ako kanya agakingirizo kagacika ni byiza guhita ubihagarika ,ugasobanurira mugenzi wawe ko ubikoze mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kuba umwe yakwanduza undi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mukaba ,mwaterana inda.

Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

Niba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ,ihutire gusukura mu gitsina cyawe ,ukureho amatembabuzi yose yaba akiriho cyangwa yavuye kuri mugenzi wawe.

Ibi bikaba bigufasha kugabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara zifata mu muyoboro w’inkari ndetse no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zifata mu myanya ndangagitsina.

Birashoboka ko iki gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina ,cyagukora ku marangamutima yawe ,ibi rero ugomba kumva ko ari ibisanzwe ahubwo ukwiye gukora ibishoboka byose ngo wirinde.

Ihutire gushaka imiti irinda gusama

Mu gihe ukeka ko ushobora kuba watwaye inda ,kandi utifuza kubyara muri icyo gihe ,tekereza ku gushaka utunini turinda kuba wasma ,ni byiza ko ukoresha ibi binini mbere y’amasha 72 ,abarwa uhereye iguhe wakoreye imibonano mpuzabitsina.

Utu tunini turinda gusama ,dushobora kugurwa hirya no hino mu mafarumasi ,ariko no kwa muganga hose bashobora kutuguha ,ubundi ukagabanya ibygo byo gusama inda utateguye.

Byinshi ku miti irinda gusama Soma izi nkuru : Byinshi wibaza : Ibinini bya Norlevo birinda gusama niyi ngiyi Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Sukura mu gitsina ako kanya

Ni byiza gusukura mu gitsina ,ukimara gukora imibonano mpuzabitsina kuko bigufasha ku kurinda kuba wakwandura indwara zandurira mu nzira z’inkari.

Nanone ni byiza , guhita ujya kunyara ,mu gihe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina kuko nabyo bigabanya ibaygo byo kwibasirwa n’indwara zifata mu muyoboro w’inkari.

Inkuru wasoma : Indwara z’umuyoboro w’inkari : ibimenyetso byazo ,impamvu zizitera nuko wazirinda .

Mu gihe utizeye mugenzi wawe ,ukwiye gufata imiti ikurinda kwandura Sida


Birashoboka ko ushobora kuba utizeye uwo mwaryamanye ,ukaba ukeka ko ashobora ku kwanduza agakoko gatera Sida ,Ni byiza kwihutira kujya ku ivuriro rikwegereye kugira ngo uhabwe imiti ikurinda kwandura agakoko gatera Sida.

Nta gushidikanya ko umutu wese ,mwakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye ashobora ku kwanduza ,bityo mu gihe utamwizeye ni byiza kwihutira kwa muganga ,bakaguha imiti ikurinda.

Inkuru wasoma : Sobanukirwa: Imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida

Reba ibimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina


Nyuma y’iminsi runaka ,ushobora kugaragaza ibimenyetso byuko wanduye indwara zandurira mu mibonano m[uzabitsina cyangwa indwara z’umuyoboro w;inakri ,bityo ni byiz akureba ibi bimenyetso bikurikira ,wabibona ukihutira kwa muganga.

  • Kubabara mu kiziba cy’inda
  • kubabara umugongo
  • kunyara ukababra
  • kuzana ibintu bidasanzwe mu gitsina
  • kwihagarika hakaza amaraso
  • gutera akabariro ukababara
  • nibindi,,,,

Umusozo

Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye .wikumva ko byacitse ,ahubwo icyo uzakora nyuma yo kuyikora nicyo kizagira ingaruka ku buzima bwawe .

Zirikana ko iyi mibonano mpuzabitsina idakingiye ,ikongerera ibyago byo kuba watwara inda utateguye cyangwa ukayitera ,ushobora kwandura sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nizindi.

Ihutire kwaka ubufasha kwa muganga ,baguhe imiti ikurinda gusama no kuba wakwandura virusi ya Sida kuko iyi miti irahari kandi mu bitaro bya Leta ntugurishwa .

Komeza ugende ugenzura ko nta bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ugaragaza ,niba ubibonye ihutire kwa muganga .

Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ,ugasanga warasamye kandi wumva utiteguye kubyara ,ushobora gusba inama abaganga ,bakagufasha kunyura muri urwo rugendo.


Izindi nkuru wasoma :

Mu Rwanda: ni ryari gukuramo inda ku bushake byemerwa n’amategeko?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post