Amoko 10 y'ibiribwa bifasha gusukura umwijima no kuwurinda kwangirika

Amoko 10 y'ibiribwa bifasha gusukura umwijima no kuwurinda kwangirika

Umwijima wa muntu ni urugingo rubumbatiye ubuzima bwe ,Umwijima niwo ufasha mu gutunganya uburozi n’ibindi binyabutabire bibi ,bityo ukaba ushobora kwangrika no kurwara ,hari amoko y’ibiribwa bifasha mu gusukura umwijima no kuwurinda.

Iyo umwijima urwaye bitera ibibazo bikomeye ku murwayi wawo ,bishobora no kuvamo urupfu cyangwa kugwa muri koma ,ariko uramutse umenye ibanga riva mu biribwa umwijima wawe ntiwakwangirika cyangwa ngo urware ku buryo bworoshye.

Burya imibereho yacu ya buri munsi ndetse n’ubwoko bw’ibiribwa turya bigira uruhare runini mu kwangiza cyangwa mu kurinda umubiri wacu ,bityo niyo mpamvu twaguteguriye ibiribwa 10 bisukura umwijima.

Dore amoko y’ibiribwa 10 bisukura umwijima bikanawurinda

Amoko y’ibiribwa asukura umwijima akanawurinda

1.Inkeri

Burya inkeri ni nziza ku mubiri wa muntu ,cyane cyane mu kurinda umwijima we ndetse zinabonekamo izindi ntungamubiri ,umubiri wacu ushobora gukenera.

Mu nkeri dusangamo ibyitwa antioxidant ari nabyo bigira uruhare runini mu kurinda umwijima wawe no mu kunoza imikorere yawo ,biwufasha kunetaraliza uburozi n’ibindi binyabutabire bibi kuriwo.

2. Green Tea (The Vert)

Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa green tea birinda umwijima wawe ,aho kigabanya ibinure bibi mu mubiri ,bigenda bikazibiranya umwijima .

Abantu banywa bene iki cyayi buri munsi ,babasha no kuronka ibindi byiza byacyo ku mubiri wa muntu cyane cyane nko kugabanya ibyitwa oxidative stress mu mubiri.

3.Imbogarwatsi

Burya imbogarwatsi nazo ni ingenzi cyane mu kurinda umubiri wawe ,harimo n’umwijima, imbogarwatsi zuzuyemo intungamubiri nk’imyunyungugu ,amavitamini bituma zigira uruhare runini mu mikorere myiza y’umubiri.

Mu mboga rwatsi habonekamo ibinyabutabire bifasha umubiri kurwanya uburozi n’imyanda bishobora kwangiza umwijima .

4.Ikawa

Burya ikawa yifitemo ubushobozi bwo kurinda umwjima wacu ,aho igabanya ibyago byo kwangirika kwawo ,ndetse ikanawurinda kwibasirwa n’indwara ziwufata .

Ariko ikawa nyinshi nayo ishobora gutera ibindi bibazo birimo nk’indwara z’umutima bitewe na kafeyine nyinshi tuyisangamo bityo si byiza kuyinywa ku bwinshi.

5.Tangawizi

Burya tangawizi nayo yifitemo ubushobozi bwo kurinda .kuvura no komora umubiri ,tangawizi ni umuti gakondo ntagereraywa kandi abahanga mu mirire bemeza ko iza ku mwanya wa mbere mu biribwa birinda umwijima wawe kwangirika ,bikanawusukura.

6.Ubunyobwa

Ubunyobwa nabwo bugira uruhare runini mu kurinda umwijima ndetse o kugabanya ibyago byo gupfukiranwa n’ibinure bibi .

Nanone inkeri zikungahaye ku ntungambiri zitandukanye bituma ziba ikiribwa cyiza mu kurinda no kunoza imikorere myiza y’umubiri.

7.Indimu n’amacunga

Bene izi mbuto zibonekamo ku bwinshi Vitamini C ku bwinshi bituma zigira uruhare runini mu kurinda umwijima kubera iyi Vitamini C.

8.Beetroot

Beetroot nacyo ni ikiribwa cyiza cane kigira uruhare runini mu kurinda umwijima wawe kubera ikinyabutabire cya betalains tuyisangamo.

Nanone muri beetroot dusangamo ibyitwa antioxidant bigira uruhare runini mu kurinda umwijima wa muntu biwufasha mu gusohora imyanda n’uburozi .

9.Amavuta ya Elayo

Burya amavuta ya Elayo ni meza cyane ku mwijima kubera intungamubiri tuyasangamo ,aya mavuta atuma umubiri ukora neza by’umwihariko umwijima.

10.Icyinzari

Burya icyinzari ni kimwe mu bintu birinda umubiri wawe ,bikawongerera abasirikari b’umubiri ,kiaturinda indwara za kanseri niindi nyinshi.

Icyinzari kibonekamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant bituma kigira uruhare runini mu kurinda umwjima wawe ndetse no kuwusukura.



Izindi nkuru

Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye

Dore impinduka uzabona ku mubiri wawe nukoresha amavuta ya Elayo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post