Byinshi ku muti wa Minoxidil ukoreshwa mu kuvura uruhara

 

Byinshi ku muti wa Minoxidil ukoreshwa mu kuvura uruhara

Umuti wa Minoxidil ni umuti ukoreshwa mu kuvura uruhara ku bagabo ,aho utuma aho uruhara ruri ,umusatsi wongera kuhamera ,naone uyu muti wa minoxidil ushobora gukoreshwa n'abagore bafite umusatsi woroshye ucikagurika byoroshye.

Umuti wa minoxidil uba umeze nk'urufuro ,ukaba ubarizwa mu itsinda ry'imiti bita vasodilators aho ituma imitsi itwara amaraso yaguka ,

ni gute umuti wa Minoxidil ukoreshwa ?

mbere yo gukoresha uyu muti ,ni byiza kubanza guhanagura mu ruhara ,ukoresha mililitiro 1 buri ukom ugiye gusiga ,hanyuma ugasiga hahandi hari uruhara cyangwa aho umusatsi woroshye ,ucikagurika, usiga uyu muti kugeza aho wawusigaga humutse.

Ntugomba gusiga uyu muti ahantu hatari ku mutwe cyane cyane nko ku ruhu kuko ushobora kugutera ibindi bibazo. kubera ko uyu muti ubamo alukoro kandi ikaba iryana ku ruhu mu gihe hariho agakomere.

uyu muti ukoreshwa mu gihe kingana n'amezi 4 kugeza  ku mezi 6 ,nibwo umusatsi wongera kumera .mu gihe nta mpinduka ubona ni byiza kureba muganga.


Ingaruka zishobora guterwa no gukoresha umuti wa Minoxidil 

kimwe nindi miti ,gukoresha imiti ya Minoxidil bishobora kugutera ibindi bibazo birimo 
  • aho wawusize hagahinduka umutuku 
  • kuba haryaryata
  • nutundi tubazo tworoheje
Iyo uyu muti byabaye ko winjira mu ruhu nko mu gihe wari uhafiyte igikomere hari ingaruka mbi ushobora ku kugiraho zirimo
  • ku ruhu aho waguye hamera umusatsi
  • kugira isereri
  • gutera cyane ku mutima
  • kubabara mu gituza 
  • kubyimba ibirenge 
  • kwiyongera ibiro
  • umunaniro 
  • guhumeka nabi mu gihe uryamye
mu gihe ubinye bino bimenyetso bikurikira bwo uba ugimba kwihutira kwa muganga kubera ko  biba bigaragaza ko umuti wawugizeho allergies ,ibyo bimenyetso ni 
  • Kuzana uduheri ku ruhu
  • kubyimba ururimi no mu maso
  • kugira isereri bikabije
  • guhumeka nabi

Ibyo ugomba kwitaho no kwitondera mu gihe ukoresha umuti wa Minoxidil

Umuti wa Minoxidil ni umuti ukoreshwa mu kuvura uruhara ku bagabo ,aho utuma aho uruhara ruri ,umusatsi wongera kuhamera ,naone uyu muti wa minoxidil ushobora gukoreshwa n'abagore bafite umusatsi woroshye ucikagurika byoroshye.


Mbere yo gukoresha uyu muti ,ni byiza kuba uzi neza ko ibinyabutabire bigize uyu muti bitagutera ikibazo cya allergies.

mu gihe usanzwe ufite izi ndwara bamza ubiganirizeho muganga mbere yo gukoresha uyu muti ,izo ndwara ni indwara z'umutima , indwara z'impyiko ,indwara y'umwijima.

mu gihe utwite ni byiza gukoresha uyu muti mu gihe ari ngombwa gusa kandi wabiganiriyeho na muganga .

uko uyu muti ubikwa 

ni byiza ko ubika umuti wa Minoxidil kure y'ahantu umuriro ushobora kugera kubera ko uyu muti ushobora kwaka bitewe ba alukoro tuwusangamo .

wubike kandi kure yaho abana bagera ,mu guhe warangije kuwukoresha ,jugunya agacupa kure cyane nko mu musarane.

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post