Sobanukirwa: Umuti wa Aciclovir

Sobanukirwa: Umuti wa Aciclovir

Umuti wa Aciclovir ni imwe mu miti ikomeye yifashishwa mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko tw’amavirusi ,cyane cyane nk’indwara y’ibihushi ,ibihara ,ubushita na zona.

Umuti wa Aciclovir ukunze gukoreshwa cyane ndetse ukanaboneka hirya no hino ,uyu muti ni imwe mu miti irwanya udukoko twa virusi ku buryo buhambaye ,ukaba waravumbuwe mu mwaka wa 1970 aho wahizwe ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu bwoko bw’amavirusi ya Herpes.ziboneka mu muryango wa Herpesvirus.

Umuti wa Aciclovir wavumbuwe bwa mbere na Bwana Howard Schaeffer ,ukaba waragiye uvugurwa unanozwa neza. Umuti wa Aciclovir nanone ushobora kwitwa Acyclovir ,hirya no hino mu mafarumasi ,urahaboneka.

Umuti wa Aciclovir ni imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura indwara ziterwa n’amavirusi

Ni gute banywa umuti wa Aciclovir?

Ni byiza kunywa uyu muti ,ukurikije amabwiriza wahawe na muganga wawe,bitewe n’uburwayi ufite ,Doze y’umuti wawo ugomba gufata irahindagurika bityo ni byiza gukurikiza amabwiriza wahawe na muganga.

Ushobora kunywa umuti wa Aciclovir ukoresheje amazi cg ibirbwa nk’umuneke

Niba wandikiwe uyu muti na muganga ,no mu gihe wakumva wakize imiti itararangira ,usabwe kurangiza Doze zose wandikiwe.

Mu gihe wibagiwe gufata uyu muti isaha ikakurengana ,niba bitararenga cyane wawufata ,ariko niba ubona isaha yo gufata indi doze yegereje ,wihorere utegereze indi doze.

Niba uri kunywa umuti wa Aciclovir ,Dore ibyo ugomba kwitaho

Mu gihe urimo kunywa uyu muti, ni byiza kunywa amazi menshi cyane ,kugira ngo agufashe gusukura impyiko .

Irinde kujya ku izuba kuko umuti wa aciclovir uzwiho gutera uruhu kuba rutakwihanganira izuba

Ingaruka umuti wa aciclovir ushobora gutera

Kimwe nindi miti yose ,Umuti wa Aciclovir ushobora gutera ibibzo birimo

  • Kumva unaniwe
  • kuruka
  • iseseme
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • kuribwa umutwe
  • impiswi
  • kumva ufite isereri

Ni gute wabika umuti wa Aciclovir?

Umuti wa aciclovir ushobora kunyobwa hakoreshejwe amazi cyangwa ibiribwa
  • Bika uyu muti kure yaho abana batagera
  • Bika uyu muti ahnatu humutse ,hadashyushye cyane kandi hatagera izuba n’umuriro

Ganiriza muganga wawe niba ufite ibi bintu bikurikira ,mbere yo gufata uyu muti wa aciclovir

  • Mubwire niba utwite cyangwa wonsa ( nubwo bwose ubushakashatsi bugaragaza ko umuti wa aciclovir nta ngaruka ugira ku mwana ari bivuge)
  • Niba ufite uburwayi bw’umwijima bibwire muganga
  • niba uyu muti ugutera allergies bibwire muganga wawe
  • niba urengeje imyaka 65

Dore icyo wakora mu gihe Umuti wa Aciclovir waguteye ibi bibazo

Mu gihe uribwa umutwe




Ni byiza kuruhuka bihagije ndetse ukanywa n’amazi menshi cyane
ushobora gufata umuiti wa paracetamol ukagufasha kugabanya ubwo bubabare

Mu gihe ufite isereri

Hagarika ibyo wakoraga ,wicare hamwe cg uryame ,wirinde gutwara ikinyabiziga icyo aricyo cyose
Wumva utameze neza
ufite iseseme


Gerageza kurya uturyo duke kandi wirinde amafiriti cyane ,nywa amazi menshi ku buryo wirinda umwuma
Mu gihe ufite impiswi
Kunywa amazi menshi ,ukwiye kwirinda gufata indi miti ivura impiswi keretse uyandikiwe na muganga
Mu gihe uruhu rwawe rubangamirwa cg rwangizwa n’izuba

Jya kure y’izuba nko mu nzu
Mu gihe uribwa nyuma yo kwisiga umuti wa aciclovir w’amavuta

Iturize ibi bikira nyuma y’igihe runaka ,nta kindi kintu ukoze

Mu gihe uruhu rwawe rwumagaye
Ni byiza kugenzura amavuta n’ibindi birungo urimo kwisiga

Umuti wa Aciclovir no konsa

Umuti wa Aciclovir nta ngaruka namba ugira ku mashereka no ku mwana wonka ,

ubushakashatsi bugaragaza ko iyo unywa umuti wa aciclovir ushobora kunyura mu mashereka riko nta ngaruka namba ushobora kugira ku mwana kuko uba ari muke.

Inkuru zindi wasoma

Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide

ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by’indwara z’umutima

byinshi ku umuti wa Omeprazole ukoreshwa mu kuvura igifu

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post