Sobanukirwa: Indwara ya Silicosis ,Indwara y’ibihaha ifata abantu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro


Indwara ya Silicosis ni indwara ifata ibihaha,ikaba ariindwara ikunze kwibasira abantu bacukura amabuye y’agaciro ariko nta bikoresho bibarinda bihagije bafite,igafata nanone abantu batera amarangi ,abakora mu nganda zisya amabuye ndetse no mu bindi bikorwa bituma umuntu ashobora guhumeka  umwuka wanduye.





Muri rusange indwara ya Silicosis isobora gufata umuntu wese ukora imirimo ya muhuza no kuba yaumeka umukunguu wuzuyemo ikinyabutabire cya Silica.





Silica kikaba ari ikinyabutabire  kiboneka mu mabuye asanzwe .mu mukungu no mu mabuye y’agaciro nka Coruta n’ayandi …..





Iyo uhumeka iki kinyabutabire kiragenda  kikikusanyiriza mu bice byo mu bihaha,uko iki kinyabutabire kiba cyinshi ,kigenda kihatera ibisa n’inkovu ,ibi bigatuma umwuka winjira mu mubiri unyuze mu bihaha ,ubura aho unyura ngo ugere mu maraso





Umuntu wahumetse iki kinyabutabire ashobora guhita afatwa n’ubu burwayi cyangwa bikaba bishobora kumara imyaka icumi atararwara.





Ni bande bafite ibyao byinsi byo kurwara Silicosis?





1.Abacukura amabuye y’agaciro





2.Abakora mu nanda zikora ibyuma





3.Abakora mu bwubatsi





4.Abatera amarangi





5.Abakora mu nanda zikora ibirahuri





6.Abasana imihanda





7.Mu mafumbire akoreswa mu buhinzi





Ibimenyetso by’Uburwayi bwa Silicosis





1.Inkorora ikabije





2.uumeka nabi kandi bioranye





3.Kubabara mu gituza





4.Umunaniro





5.gutakaza ibiro





6.Umuriro uza utunguranye





7.Kubyimba ibirenge





8.Rimwe na rimwe ukorora amaraso





Iyo bavura uyu muntu urwaye Silicosis bibanda mu kumwongerera  umwuka ,hari imiti itangwa kugira ngo ibashe kwagura inzira z’umwuka no  kugabanya andi matembabuzi yabuza umwuka kwinjira mu bihaha.





Ingaruka ubu burwayi bushobora gutera mu mubiri





Ubu burwayi bushobora gutera ingaruka zitandukanye harimo:





Kanseri y’ibihaha





Kurwara indwara z’igituntu n’umusonga





Uko wakwirinda ubrwayi bwa Silicosis





1.Kwambara udupfukamunwa mu ie kora mu mirimo ituhura umukungugu  n’ibindi bintu nk’imyotsi …





2.Kugabanya igihe abakozi bamara bakora muri izo nganda





3.usyirao uburyo bwo gusohora imyuka n’imyanda aho abakozi bakorera





4.Kwirinda kurira aho ukorera niba ukora muri izi nganda





5.Gukaraba intoki mbere yo kurya





6.Kwambara imyenda y’akazi





Izindi nkuru wasoma:





Ubushakashatsi ;Indwara 10 zihitana abantu benshi ku isi yose





Waruziko watermelon yongera akanyabugabo Sobanukirwa nakamaro ka watermelon





Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabijeS





obanukirwa : Indwara y’ibibembe,uburwayi bushobora gutuma utakaza intoki n’amano


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post