Byinshi ku burwayi bwa Dementia ,Butuma umuntu yibagirwa byose yarazi


Dementi ni uruhurirane  rw’ibimenyetso bitera gutakaza ubushobozi bwo kwibuka ,gutekeza no Gukora imirimo ya buri munsi itandukanye





Ubu burwayi butuma umuntu yibagirwa byose yanyuzemo ndetse n’ubumenyi yaba yararonse,akabutakaza,harimo n’ubushobozi bwo kwibuka abavandimwe ,inshuti n’abandi…





Ishami ry’umuryango w’abibumye rishinzwe ubuzima rivuga ko  abantu barenga Miliyoni 50 bafite burwayi bwa dementia aho abarenga miliyoni 10 baboneka buri mwaka.





Ubu burwayi bukunze gufata abakuze ariko n’abakiri bato ntibubakangwa ,abari aati ya 60-70% bafite uburwayi bwa Dementia buba bukomoka ku burwayi bwa Alzeimer.





Uburwayi bwa Dementia buba mutwaro ku muntu ubufite ndetse no kuba muba hafi ,Ubu burwayi butuma ubwonko busubira kuri Zero ndetse ao umuntu mukuru asobora kunanirwa kugenzura umubiri we .ku buryo asobora no kwiyanduza nk’abana b’impinja.





Ibimenyetso by’uburwayi bwa Alzeimer





Uburwayi bwa Alzeimer busobora kugaragaza ibimenyetso bitandukanye  harimo:





1.Kwibairwa bya hato na hato





2.Kunanirwa kwibuka igihe mugezemo ndetse ukananirwa no kugereranya aho amasaha ageze





3.Kwibagirwa inzira inaucyura iwanyu





4.Kwibagirwa amazina y’abantu ndetse nabo utakagombye kwibagirwa





5.Kunanirwa kuganira neza n’abandi





6.Kunanirwa kugenzura no gukora ibintu by’ibanze ,ukabikeneramo ubufasha





7.Kunanirwa gutambuka





8.guhinduka mu myitwarire





Uburyo twakwirinda uburwayi bwa Dementia





Biragoye ko wakwirinda ijana ku ijana uburwayi bwa Dementia ariko ari ibintu bitandukanye wakora bikagabanya ibyago byo kurwara ubu burwayi.harimo:





1.Gukora imyitozo nororamubiri kenshi





2.Kwirinda kunywa inzoa n’itabi





3.Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri





4.Kwirinda kurya amasukari menshi





5.Kwirinda ibintu byagutandukanya n’abandi ndetse ukirinda no kwiheza mu bandi.





Uburyo uburwayi bwa Alzeimer buvugwa





1.Kwivuza no kwisuzumisha hakiri kare





2.Gukangurirwa kwitabira ibikorwa bikangura intekerezo zawe harimo gusabana n’abandi ,kwitabira ibikorwa ukunda ndetse bifite aho bihurira n’amateka yawe.





3.Kwivuza uburwayi bundi waba ufite





4.Kuvura ibibazo bishyingiye ku myitwarire





Ibintu byongera ibyago byo gufatwa n’uburwayi bwa Alzeimer





1.Imyaka y’ubukure ,Uburwayi bwa Dementia bukunda gufata abageze muza bukuru cyane cyane abari hejuru y’imyaka 65.





2.Kuba mu muryano wawe ari umuntu wigeze kurwara ubu burwayi





3.Abirabura bafite ibyago byinshi byo kurwara ubu burwayi bwa Dementia kurusha abazungu





4.Kuba ufite uburwayi bdakira nka hypertension n’izindi ndwara ndetse no kuba warabaswe n’ibiyobyabwenge,inzoga  n’itabi





5.Kuba warakometse mu mutwe bikagera ku bwonko





Izindi nkuru wasoma:Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye





Ibimenyetso ugaragaza mu gihe umaze igihe gito wanduye agakoko gatera indwara ya SIDA





Indwara y’urushwima,uburwayi bw’itiranwa n’amarozi ,ese ni iyihe sano urushwima rufitanye n’ubundi burwayi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post