Akamaro gatangaje k'amavuta y'igihwagari

Akamaro gatangaje k'amavuta y'igihwagari

Amavuta y’igihwagari ni amwe mu mavuta meza cyane yo guteka afite akamro gatangaje ku mubiri wa muntu ,ibi bigaterwa n’intungamubiri z’umwihariko dusanga muri aya mavuta ,aya mavuta nanone kuba akomoka ku bimera 100% bituma aba meza kurushaho ku mubiri wa muntu.

Mu Rwanda n’ahandi hirya no hino usanga aya mavuta akunzwe kandi aribwa na benshi cyane cyane abantu bamze kujijuka ,ahanini abantu bagiye bayasimbuza amavuta y’amamesa kubera ko amamesa avonekamo ibinure byinshi ,bituma ashobora kuba mabi ku buzima bw;abantu bafite indwara z;umutima nizindi.

Ariko amavuta y’igihwagari ashobora kuribwa n’abantu bose ,kuva ku mwana ugitangira kurya kugera ku muntu mukuru bose ,aya mavuta ni meza.

Intungamubiri zitandukanye dusanga mu mavuta y’igihwagari

Amavuta y’igihwagari akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo


igihwagari
  • Ibinure byiza
  • ibitera imbaraga
  • Vitamini E
  • Vitamini K
  • Aside Oleyike
  • sezamol
  • Aside Linoleyike
  • poroteyine
  • folike aside
  • umunyngugu wa seleniyumu
  • manyeziyumu

Izi ntungamubiri zose ziboneka mu mavuta y’igihwagari ,ariko hashobora kwiyongeraho izindi bitewe n’umwimerere amavuta yatunganyizanyijwe ndetse nibyaba byarongerewemo kugira ngo arusheho kugirira akamaro abayarya.

Dore akamaro k’amavuta y’igihwagari ku mubiri wa muntu

Amavuta y’igihwagari afite ibyiza byinshi ku mubiri wa muntu birimo

akamaro k’amavuta y’igihwagari ku mubiri wa muntu

1.Kurinda umutima wawe no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima

Ibinure bibi byo mu bwoko bwa Koresiteroli bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na hypertension ,ariko amvuta y’igihwagari yo akungahaye ku binure byiza bitangiza umutima wawe ndetse bitanazibiranya imitsi itwara amaraso ngo ube wakwibasirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Amavuta y’igihwagari akungahaye kuuri Aside Linoleyike ifasha mu mikorere myiza y’umutima nanone tuyasangamo Vitamini E ibuza ko ibinure bibi bya Koresiteroli byakuzurana mu mubiri.

2.Kurinda no gukesha uruhu rwawe

Burya amavuta y’igihwagari ahishe ibanga ry’ubuzima bwiza ,aho afasha uruhu kuba rwiza ,rugahorana itoto kndi rugasa neza ,mu mavuta y’igihwagari hahishemo ibanga rifasha uruhu ,ahanini rikabungabunga ibyitwa stratum corneum bituma uruhu rukomeza kubika amazi yarwo.

Kwisiga amavuta y’igihwagari nabyo ni byiza ku ruhu kuko birurinda kuvuvuka kandi bigatuma rusa neza ,ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko gukoresha amvuta y’igihwagari ukorera massage umwana ari byiza kuko bituma amraso arushaho gutembera mu ruhu neza kandi bigatuma umwana agubwa neza.

Nanone Vitamini E dusanga mu mavuta y’igihwagari ,irinda uruhu rwa muntu imirasire mibi y’izuba bityo umuntu ukoresha aya mavuta ahorana uruhu rwiza.

3.Kukurinda indwara zifata mu mavi hakabyimba hakanakurya

Cyane cyane gukoresha amvuta y’igihwagari bikurinda indwara ya Arthritis, cyane cyane ibi bigaterwa n’ikinyabutabire vya Aside Linoleyike kirinda umubiri kubyimbirwa ndetse kikangabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zifata mu ngingo.

4.Kuvura no koroshya indwara ya asima

Kubera Vitamini E dusnga mu gihwagari ,iyi vitamini ikaba igira uruhare runini mu kurinda uturemangingo tw;umubiri ndetse no mu korohereza umwuka mwiza wa ogisijeni kuba wakwinjira mu turemangingo nta nkomyi , inyingo yakozwe yagaragaje ko Vitamini E ituma ibihaha bibasha gufunguka neza bityo umwuka ukinjira nta nkomyi nko ku bantu bafite ibibazo by;uburwayi bwa asima.

Kurya amavuta y’igihwagari ku bantu bafite ikibazo cy’ubu burwayi bituma ibibazo byo gukorora no guhorana ibibazo byo guhumeka nabi bigabanuka.

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri

Mu mavuta y’igihwagari dusangamo Vitamini A ikomoka kuri Carotenoid ,iyi vitamini ikaba igira uruhare runini mu kwirukana ibinyabutabire bibi bizwi nka freev radicals ,ibi rero akaba ari nabyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri.

Naone umunyungugu wa Seleniyumu dusanga mu mavuta y’igihwagari ,ugira uruhare runini mu gusana uturemangingo twangiritse ,ibi byose byahuzwa akaba aribyo bikugabanyiriza ibyago byo kwibasirwa na kanseri.

6.Gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri

Ikinyabutabire cya Linoleic aside dusanga mu mavuta y’igihwagari kigira uruhare runini mu kurinda umubiri wawe ndeste no mu kubaka ubushobozi bw’umubiri mu guhangana n’uburwayi (abasirikari b’Umubiri) .

7.Atuma umutsatsi ukura vuba

Gusiga amvuta y’igihwagari mu mutsatsi bigira ingaruka nziza kuriwo ,zirimo gutuma ukura vuba ndetse ukanarushaho gusa neza.Vitamini E dusanga muri aya mavuta ni nziza ku mutsatsi ,aya mavuta nanone ashobora kwifashihwa mu kuvura uruhara.

8.Gutuma igogora rigenda neza

Mu mavuta y’igihwagari dusangamo ibyitwa PUFA (Polyunsaturated fatty acids) bituma igogora ryibyo twariye rigenda neza.

9.Kurinda kwigunga n’indwara y’agahinda

Mu mavuta y’igihwagari dusangamo umunyungugu wa Manyeziyumu ,ukaba ugira uruhare runini mu mikorere y’ubwonko ufatikanyije nundi wa karisiyumu

10.Kurinda no gutera imikorere myiza y’ubwonko

Amavuta y’igihwagari agira ingaruka nziza ku mikorere y’ubwonoko kubera Vitamini E tuyasangamo ,inyigo yakozwe yagargaje ko kurya amavuta y’igihwagari binagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’ubukure zifata ubwonko zirimo nka Alzheimer.

Amavuta y’igihwagari ku ruhu rwa muntu

Akamaro k’amavuta y’igihwagari ku ruhu

Amavuta y’igihwagari ni meza ku ruhu rwa muntu ,kwaba ari ukuyakoresha uyarya cyangwa asigwa ku ruhu ,Vitamini E dusnga muri aya mavuta igira uruhare runini mu kurinda uruhu iminkanyari ,mu gutuma rusa neza ,ruknahorana itoto

kandi iyi vitamini nanone irinda uruhu imirasi re mibi y’izubabityo bigatuma uruhu rutangirika n’ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’uruhu bikagabanuka .

Ubushakashastsi bwakozwe mu mwaka 2017 bwagaragje ko gukoresha amvuta y’igihwagari bishobora gutuma igisebe gikira vuba ,ibi bigaterwa n’ikinyabutabire cya Oleyike aside dusanga muri aya mavuta.

Amavuta y’igihwagari ku mugore utwite


Akamaro k’amavuta y’igihwagari ku mugore utwite

Gukoresha amvuta y’igihwagari ku mugore utwite ni byiza kuko bituma aronka Vitamini E ihagije,ibi bikaba bimufasha guhorana uruhu rwiza cyane ,nanone kurya aya mavuta bituma umutima we ukora neza ,amaraso agatembera neza mu mubiri bityo no ku mwana hakagera intungamubiri zihagije.

Amavuta y’Igihwagari ku mutsatsi


Akamaro k’amavuta y’igihwagari ku mutsatsi

Amavuta y’igihwagari ni meza ku mutsatsi atuma umutsatsi ukura neza ,ugakomera ,ukanasa neza, mu mavuta y’igihwagari dusangamo Vitamini E ari nayo igira uruhare runini mu kugira umutsatsi neza.

Gukoresha amvuta y’igihwagari mu mutsatsi bituma umutsatsi ukomera ,ku bantu bafite uruhara gukoresha aya mavuta bituma umutsatsi ugaruka ndetse no ku bantu bafite ikibazo cyo gutakaza umutsatsi kuyakoresha birakivura

Izindi nkuru wasoma

Niba ufite ibi bimenyetso 5 nta gushidikanya ufite Vitamini E nkeya mu mubiri

Amoko atandukanye y’ibiribwa dusangamo Vitamini E

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post