Ni akahe kamaro k'amavuta ya Avoka ku mubiri wa muntu?


Ni akahe kamaro amavuta ya Avoka ?

Amavuta ya Avoka ni amwe mu mavuta meza ,ashobora gukoreshwa mu guteka no kuyisiga ,agira ingaruka nziza ku ruhu rwuyisiga ndetse kubera intungamubiri ziyabonekamo bituma agira akamaro gakomeye ku mubiri ,karimo gutera imikorere myiza y’umutima ,kongera abasirikari b’umubiri nibindi…

Dore akamaro k’amavuta ya Avoka

Amavuta ya avoka afite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo


1.Yifitemo ikinyabutabire cya Aside ya Oleyike kigereranywa nk’ibinure byiza

Amavuta ya avoka akamurwa muri avoka .muri make aba ari amavuta y’umwimerere ,aba akungahaye kuri iki kinybutabire cya aside oleyike ,iyi aside ninayo ibyara ibyitwa Omega-3 ,iyi omega nayo ikaba ari intungamubiri y’ingenzi ku mubiri wa muntu.

Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko iki kinyabutabire cya aside oleyike kigira uruhare runini mu koroshya no kunoza imikorere myiza y’umutima.

2.Kurinda umutima no kunoza imikorere myiza yawo

Amavuta ya avoka yifitemo ibinure byiza mu gihe agereranyijwe nandi yo guteka ,yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli .ibi bituma agira ingaruka nziza zo kurinda umutima no gutera imikorere myiza y’umutima.

Hari ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba ,bwaje kugaragaza ko gukoresha amavuta ya avoka bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije ,ukajya ku kigero cyiza ,ibi nabyo bikaba bigira ingaruka nziza ku mutima ,zirimo kuwurinda kurwara ,

Amavuta yo muri avoka kandi ntiyuzuyemo ibinure bigenda bikazibiranya imitsi itwara amaraso ku buryo byamutera ibibazo bya hypertension n’indwara ya stroke.

3.Gutera kubona neza no kurinda amaso yawe

Mu mavuta ya Avoka habonekamo intungamubiri yo mu bwoko bwa Antioxidant izwi nka Lutein ishobora nko kugeranywa nanone nka Vitamini A ,nanone mu mavuta ya Avoka habamo ikinyabutabire cya Zeaxanthin.

Izi ntungamubiri zombi zifasha mu kurinda amaso yawe,kurinda ko wakwibasirwa n’indwara y’ishaza nizindi ndwara zitera kwangirika kw’amaso ,ndetse nizindi ndwara zirimo iziterwa n’ubusaza zifata amaso.

Intungamubiri ya Lutein ,umubiri wa muntu ntufite ubushobozi bwo kwikorera iyi lutein uba ugomba kuyivana mu mafunguro yawe ,amavuta ya avoka n’urubuto rwa avoka niho wayisamga ku bwinshi.

4.Gufasha amara mu kwinjiza intungamubiri ziva mu biribwa turya

Kurya amavuta ya avoka bifasha umubiri mu kwinjiza intungamubiri cyane cyane intungamubiri za Vitamini A,D,E na K , hiyongereyeho intungamubiri zirimo lycopene ,lutein na zeaxanthin

Kurya amavuta ya avoka bigira uruhare mu kunoza imikorere myiza y’amara no kunoza igogora ryibyo turya ,andi mavuta agira uruhare runini ku kigero cy’amavuta ya avoka ni amvuta ya elayo.

5.Koroshya ibimenyetso by’ indwara ya Arthrite (Arthritis)

Indwara ya arthrite ni imwe mu ndwara zifata abantu benshi ku isi ,ikaba ifata mu mavi n;ahandi hose amagufa ahurira ,igatera ububabare bukaze.

Nkuko twabikuye mu kinyamakuru cya healthline.com kivuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe bukagaragaza ko gukoresha amvuta ya avoka ,kimwe n’amvuta ya soya bishobora kuvura ubu bubabare buterwa n’indwara ya arthrite.

7.Gukesha uruhu no kururinda

Amavuta ya Avoka akungahaye kuri vitamini E na Vitamini A ku bwinshi ,kandi izi vitamini zombi ari ingenzi ku ruhu rwa muntu ,aho zitera uruhu guhorana itoto ,gusa neza no kururinda iminkanyari no kuba rwakwangizwa n’izuba.

Amavuta ya Avoka iyo yingerewemo Vitamini B12 ashobora gukora nk’umuti uvura indwara ifata uruhu izwi nka psoriasis .

Amavuta yo kwisiga akoze mu mushongi wakomotse kuri avoka ni meza cyane ku ruhu kurysha andi yose ndetse ajya ku nganya ubushobozi n’amavuta akomoka ku gikakarubamba.

8.Kuvure ubushye bwatewe n’izuba

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya medicanewstoday.com ,kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011 ,bwagaragaje ko gukoresha amvuta ya avoka bivura ubushye bwatewe n’izuba ,ndetse no kuyisiga birinda uruhu rwawe kuba rwakwangizwa n’izuba.

Ibi bigaterwa na vitamini A ,E na d dusanga ku bwinshi mu mavuta ya Avoka ,wongereyeho n’intungamubiri za Lecithin ibi nibyo birinda uruhu kuba rwakwangizwa n’izuba.

9.Kurinda iminkanyari

Kurya amvuta ya Avoka bifasha uruhu kugumana gukweduka rwarwo ,bikakurinda iminkanyari no gukanyarara ku ruhu .

ku bantu bakoresha aya mavuta bahorana itoto ,bagahorana uruhu rwiza rworoshye kandi rutoshye ku buryo bigaragara buri wese ko bafite uruhu rwiza .

Izindi nkuru wasoma

Ibiribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi

Akamaro k’urubuto rwa avoka

Uko wakora amavuta yo muri Avoka n’akamaro kayo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post