Sobanukirwa n'ibimenyetso biranga umuntu wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni indwara zifata mu myanya ndangagitsina ,zikaba zandura iyo wakoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu uzirwaye kandi ukayikora utikingiye ,ni ukuvuga kudakoresha agakingirizo.

Zimwe muri izo ndwara ni mburugu ,Sida ,Uburagaza ,Imitezi karamidiya nizindi nyinshi ,ariko zose zigahurira ku kuba zijya guhuza ibimenyetso

Ingaruka indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigira ku mubiri

Mbere yuko tuvuga ku bimenyetso byandurira mu mibonano mpuzabitsina ,reka tuvuge ku ngaruka zikakaye ubu burwayi bugira ku mubiri wacu.

1.Kubabara mu kiziba cy’inda bihoraho

2.Gutera ibibazom ku nda utwite ,bishobora no kuba yavamo

3.Uburwayi bw’amaso bukomeye cyane cyane nka mburugu

4.Indwara ya Arthritis

5.Ubugumba

6.Indwara z’umutima

7.Kanseri zimwe ma zimwe cyane cyane kanseri y’inkondo y’umura

Ibikorwa byongera ibyago byo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida

Umuntu wese ,ukora imibonano mpuzabitsina aba ari umukandida wo kurwara izi ndwara

1.Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

2.Kugira abantu benshi batandukanye mukorana imibonano mpuzabitsina

3.Kuba warigeze kurwara izi ndwara

4.Kuba unywa ,ukanakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga

5.Kwitera inshinge z’ibyobyabwenge

6.Gukora Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa no mu kibuno

Ibintu byagufasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

1.Kwifata ,ntukore imibonano mpuzabitsina

2.Kuryamana n’umuntu umwe gusa kandi ari umufasha wawe

3.Guhabwa urukingo ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikingirwa nka hepatite A na B ndetse na kanseri y’inkondo y’umura.

4.Gukoresha agakingirizo mu gihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu utari umufasha wawe

5.Kwirinda kunywa inzoga z’umurengera no gukoresha ibiyobyabwenge

6.Kwisiramuza

7.Mu gihe cyosse wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu utizeye ,Gana kwa muganga baguhe ikurinda kwandura

Dore ibimenyetso bwakwereka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ku bagabo

1.Kuzana amashyira mu gitsina cyangwa kunyara amashyira

2.Kubyimba amabya

3.Kunyara ukababara cyangwa kokerwa mu gihe wihagarika

4.Kuzana amasazi cyangwa ibibyimba mu mayasha

5.Kuzana ibintu bimeze nk’amasununu mu gitsina

6.Kugira udusebe ku gitsina

Ku bagore

1.Kubabara mu kiziba cy’inda bidasanzwe nta yindi mpamvu izwi

2.Kuzana masazi cyangwa ibibyimba mu mayasha

3.Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

4.Kugira uburyaryate mu gitsina no kwishimagura

5.Kokerwa mu gihe wihagarika

6.kuzana uruzi cyangwa amashyira mu gitsina

7.Kugira udusebe mu myanya ndangagitsina

Ku mwana

Kuzana amashyira mu maso

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/indwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina-nibimenyetso-byazo/

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwaindwara-ya-nymphomania-yo-gukunda-imibonano-mpuzabitsina-ku-kigero-gikabije/

https://ubuzimainfo.rw/impamvu-zitera-kubabara-mu-kiziba-cyinda-nyuma-yo-gukora-imibonano-mpuzabitsian/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post