Havumbuwe ibanga ryo kuramba muri poroteyine ziboneka mu maraso

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Edinburgh ,bashize ku mugaragaro ubushakashatsi bamaze igihe kinini bakora ,bareba ibanga ryo kuramba ,aho barisanze muri poroteyine ziboneka mu maraso.ubu bushakashatsi bukaba bwaratangajwe mu kinyamakuru cya Neuroscience News

Aba bashakashatsi batanze umwanzuro ko gukora imiti ya poroteyine zikozwe hashyingiwe ku miterere karemano ya za poroteyine zo mu maraso ,bizaba igisubizo kirambye kubifuza kuramba no kubaho igihe kirekire.

Uko umuntu agenda akura ,imyaka ye yiyongera ,niko n’umubiri nawo ukura ,imikaya ,imikorere yawo byose bikagenda bisaza  ari nabyo burya ahanini bitera indwara ziterwa niza bukuru.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe hagamijwe kureba uko umuvuduko wo gusazaho wagabanywa,hanarebwa n’uturemangingo two mu mubiri dusaza vuba na poroteyine zaba zigira uruhare mu busaza.

Burya uruhurirane rw’ibintu byinshi nibyo bigira uruhare rukomeye mu gutuma dusaza  ,aha twavuga,imibereho tubayemo,ibidukikikje ,uturemangingo sano ,imyitwarire tugira nibindi byinshi.

Nta gushidikanya ko burya poroteyine zigira uruhare runini mu gutuma dusaza ,kubera ko hafi buri gice cy’umubiri kiba kigizwe na poroteyine,

Bitewe n’uturemangingo sano dukomora ku babyeyi bacu ,bituma abantu bamwe bavukana ingano ya poroteyine zimwe na zimwe nyinshi ,izindi nkeya ,ibi byose bikaba bigira ingaruka ku buryo dusaza.

Abashakashatsi bo muri kaminuza Edinburgh bakaba barahurije  hamwe ubushakashatsi butandatu bwakozwe ku turemangingo ngengamasano,buri bushakashatsi bwari bwuzuyemo amakuru y’abantu benshi cyane.

Mu bwoko 857 bwa poroteyine zitandukanye ,ebyiri zonyine nizo zagaragaje kugira ingaruka mbi ku buryo dusaza , iyo zabaye nyinshi mu mubiri  ,Abantu bavukana DNA (Uturemangingo ngengasano ) zituma ubwo bwoko bwa poroteyine buba bwinshi mu mubiri ,baba ibyago byo gupfa bakenyutse,byo kurwara indwara zabahitana bakiri bato ,muri make kutaramba.

Poroteyine ya mbere yagaragaje ,gutuma umuntu ataramba iyo ari nyinshi cyane mu maraso  ni iyitwa Apolipoprotein(LPA)  ,ubu bwoko bwa poroteyine bukorwa n’umwijima ,bukaba buboneka mu maraso ,aho bugira uruhare runini mu kuvura kw’amaraso.

Iyo iyi poroteine ya Apolipoprotein yabaye nyinshi mu maraso itera indwara ya Atheroscrelosis ,ikaba ari indwara ituma imitsi itwara amaraso yifunga ,ikuzuramo ibinure bityo amaraso nta tembere neza ,nanone iyo ari nyinshi bitera ibyago byo kurwara umutima n’indwara ya stroke.

Poroteyine ya kabiri ni iyitwa Vascular Cell Adhesion molecule 1VCAM1)  ikaba iboneka mu turemangingo twitwa endothelial cells ,utu turemangingo tukaba tuboneka imbere mu mitsi itwara amaraso ,dushashe aho amaraso anyura ,atembera mu mitsi ,

Iyi poroteyine ya VCAM1 ikaba igenzura uko imitsi itwara amaraso yifungura n’buryo yikanya (Expansion na retraction) nanone ikagira n’uruhare runini mu kvura kw’amaraso no mu budahangarwa bw’umubiri.

Iyi poroteyine ya VCAM1 yiyongera mu maraso cyane ,iyo mu mubiri hinjiyemo agakoko gatera uburwayi ,

Abashakashatsi bavuga ko gukora imiti ivura indwara ,ikanagabanya ingano nini yizi poroteyine za LPA na VCAM1 byatanga ingaruka nziza ku mubiri no kongera iminsi yo kuramba.

Hari ubushakashatsi bwatangiye bwo kureba uburyo kugabanya poroteyine ya LPA bishobora gukoreshwa mu kuvura indwara z’umutima.

Dr Paul Timmers ,umwe mu bakoze ubu bushakashatsi ,akaba yari n’umuyobozi wabwo ,yavuze ko kumenya  ubu bwoko bwa poroteyine ,butuma abant bataramba ari ingenzi cyane mu kongerera ikiremwamuntu igihe cyo kubaho.

Yongeraho ati Gukora imiti igabanya izi poroteyine mu mubiri bizatuma turokora  ubuzima bw’abantu benshi,

Bwana Professor JimWilson ,Umuyobozi w’agashami gashinzwe isesengura makuru ku turemangingo sano muri Kaminuza ya Edinburgh, Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Neuroscience News Yavuze ko Ubu bushakashatsi bwagaragaje intambwe bamaze gutera mu isesengura makuru rigezweho ku kwiga uturemangingosano  kandi ko ibyavuyemo bizifashishwa mu gukora imiti  ikwiye mu kongera ubuzima bwa muntu.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/ubwoko-3-bwibiribwa-bwagufasha-kuramba/

https://ubuzimainfo.rw/niba-ushaka-kuramba-ukamara-igihe-kirekire-ufite-ubuzima-bwiza-dore-amafunguro-atagomba-kubura-mu-mirire-yawe-ya-buri-munsi/

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nibimenyetso-biranga-umuntu-wanduye-indwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina/

https://ubuzimainfo.rw/impamvu-zitera-ikibazo-cyo-gusinzira-cyane-bikabije-kandi-ugasinzira-igihe-cyane/

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-indwara-yo-kujojoba-itera-guhabwa-akato-bitewe-numunuko-nisuku-nke-iteza/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post