Indwara y'urushwima,uburwayi bw'itiranwa n'amarozi ,ese ni iyihe sano urushwima rufitanye n'ubundi burwayi


Indwara y'urushwima,uburwayi bw'itiranwa n'amarozi ,ese ni iyihe sanourushwima rufitanye n'ubundi burwayi

Indwara y'urushimwa ni indwara iterwa ni n'uburwayi butera kwiyongera kw'amazi mu mubiri ,hanyuma ayo mazi yabaye menshi akikusanyiriza mu gice cy'inda

Ubu burwayi bw'urushwima bukaba bugaragara ari ikimenyetso cy'ubundi burwayi buri mu mubiri ,bushobora kuba ari uburwayi bukomeye cyangw bworoheje.

ibimenyetso by'umuntu ufite uburwayi bw'urushwimwa

Umuntu ufite uburwayi bw'urushwima arangwa no kubyimba ko mu gice cy'inda ,kwiyongera mu biro ku buryo bukabije kandi mu gihe gito ndetse ashobora no kugaragaza byinshi muri ibi bimenyetso

1.Guhumeka bigoranye

2.Kugira iseseme

3.Igogorwa rikorwa nabi

4.Kuruka

5.Ikirungurira

6.Kubura ubushake bwo kurya

7.Kugira umuriro

8.N'ibindi

Impamvu zitera uburwayi bw'urushimwa

Uburwayi bw'Urushwima bushobora guterwa n'ibibazo bitandukanye birimo:

1.Uburwayi bw'umwijima bwa Cirrhosis

2.Uvurwayi bw'umutima

3.Uburwayi bw'impyiko

4.Uburwayi bwa kanseri zimwe na zimw

Ibintu byongera ibyago byo gufatwa n'uburwayi bw'umwijima

Hari impamvu zitandukanye zishobora ku gushyira mu byago byo kurwara uburwayi bw'urushwima aha twavuga

1.Kunywa inzoga nyinshi kandi mu buryo bukabije

2.Kuba usanzwe ufite uburwayi bw'umujima wo mu bwoko bwa B na C

3.Kanseri zifata mu gice cyo mu nda

4.Kuba ufite uburwayi bw'umwijima

Bigenda gute kugira ngo uburwayi bw'urushwima bwigaragaze?

Uburwayi bw'urushwima buterwa n'imikorere mibi y'imitsi igarura amaraso(Veins) bishbora guterwa no gutsikamirwa kwayo bitewe n'impamvu zitandukanye ,hanyuma muri iyo mitsi igarura amaraso cyane cyane iyo bita hepatic vein ,amaraso yahagera ntatambuke neza ,ibyo bigatuma ,amazi ava muri iyo mitsi akerekeza mu bicee by'inyama zo mu nda ,ibyo akaba aribyo bitera kubyimba kw'inda.

Uburyo bavura uburwayi bw'urushwima

Uburwayi bw'urushwima bushobora ,iyo babuvura bavura impamvu ibutera ,kandi umurwayi ashobora guhabwa imiti ifasha umubiri gusohora amazi harimo imiti ya Furosemide cyangwa Lasix.

Uburwayi bw'urushwima ntaho buhurira n'amarozi yitirirwa ,nkuko abantu benshi babaikeka ,uburwayi bw'urushwima ni uburwayi buterwa n'impamvu zizwi kandi zimwe na zimwe zishobora kuvugwa

Izindi nkuru wasoma :

Sobanukirwa:Ubusembwa bwa Anencephaly aho umwana avuka abura amwe mu magufa y’umutwe

Sobanukirwa n’ikibazo cya Down Syndrome ,gitera idindira mu mikorere y’ubwonko n’imikurire y’umwana

Ese ibivugwa ko Pampex(Baby Diapers ) zitera ubugumba kuban b’abahungu byaba aribyo ? Sobanukirwa n’ingaruka Pampex ishobora gutera umwana wawe

Sobanukirwa :Indwara y’Ibisazi by’imbwa



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Indwara y’urushwima,uburwayi bw’itiranwa n’amarozi ,ese ni iyihe sano urushwima rufitanye n’… […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post