Sobanukirwa: impamvu rimwe na rimwe wumva wabyimbye mu nda

Sobanukirwa: impamvu rimwe na rimwe wumva wabyimbye mu nda

Rimwe na rimwe hari igihe umuntu yumva yabyimbye mu nda ,akumva byamubujije amahwemo yumva atameze neza ,akenshi bigaterwa n’umwuka uba wikusanyirije mu rwungano ngogozi ,ariko impamvuzimwe na zimwe cyane cyane zatewe n’uburwayi bishobora kuba ari amazi yiretse mu nda cyangwa mu mikaya igize inda.

Kubyimba mu nda akenshi birangwa no kubabara mu nda byoroheje cyangwa bikaze ,Gusuragura kenshi ,ukumva imisuzi iri gusohoka cyane ,isepfu nibindi…

Umuntu wabyimbye mu nda arabangamirwa ndetse akumva atameze neza ku buryo bishobora kugaragarira nuwo barikumwe.

Dore impamvu zitera kubyimba mu nda

1.Uburwayi bufata urwungano rugogora ibiryo

Ubu burwayi buza ku isonga muzitera kumva wabyimbye mu nda ,aha twavuga nk’ubwitwa irritable bowel syndrome,na crohn disease .,ahanini ni uburwayi butandura ariko buzengereza ubufite.

2.Ikirungurira

Burya abantu bakunda kurwara ikirungurira banibasirwa cyane nub burwayi bwo kumva wabyimbye mu nda ,cyane cyane ibi bikagaragara ku bantu bafite uburwayi bw’igifu.

3.Kuba ibiryo byakuguye nabi

Niyi nayo iri mu mpamvu za mbere zitera kumva umuntu yabyimbye mu nda ku bantu benshi aho amara nigifu biba byagowe no kugogora ibyo twariye bityo bigatera umwuka kuzura mu nda.

4.Umubyibuho ukabije

Ibi bisa n’ibitangaje ariko ni ukuri ,abahanga benshi bavuga ko abantu bafite umubyibuho ukabije bahorana ibibazo byo kumva mu nda habyimbye ariko bakaba bagishakisha ngo bamenye impamvu ya nyayo ibitera.

5.Impinduka mu misemburo

Ibi bikaba bigaragaragara ku bagore akenshi ,aho biterwa n’ihindagurika ry’imisemburo ya kigore.

7.Udukoko twa bagiteri

Udukoko two mu bwoko bwa bagiteri cyane cyane nka Giardia dushobora gutera kumva wabyimbye mu nda ,utudukoko tukaba dushobor kudusanga mu mafunguro atateguranywe izuku ihagije.

8.Indwara zimwe na zimwe zo mu mutwe

Ikinyamakuru cya healthline kivuga ko rimwe na rimwe kubyimba mu nda bishobora guterwa n’indwara zo mu mutwe nk’indwara y’agahinda ,kwihe ba nibindi.

9.Amafunguro amwe na mwe.

Hari ubwoko bw’amafunguro azwiho gutera ibibazo byo kubyimba mu nda nk’ibisyimbo nandi menshi.

10.Kurya nabi

Abahanga mu mirire bavuga ko uburyo umuntu arya nabyo bishobora kugira uruhare runini mu kuba yagira iki kibazo ,nko ku bantu barya vuba ,badafata umwanya uhagije wo gukacanga ibiryo bahura nikibazo cyo kubyimba mu nda kenshi.

11.Indwara ya Constipation

Constipation ni indwara itera kwituma impatwe cyangwa umusarani ukomeye cyane kandi muke,ibi nabyo bikaba byaba intandaro yo kubyimba mu nda.

12.Indwara nka kanseri yo mu nda ,indwara z’umwijima n’urushwima

Izi ndwara zose zishobora guherekezwa n’ikimenyetso cyo kubyimba mu nda hakuzura mo umwuka cyangwa amazi ari nabyo bishobora kwitwa urushwima.

13.Kurya ibiryo byinshi

Urubuga rwa medecinenet.com ruvuga ko kurya ibiryo byinshi nabyo bitera kumva umuntu yabyimbye mu nda ,ibi ahanini bigaterwa nuko iyo wariye byinshi bigora igifu n’amara kubigogora.

14.Gutwita

Gutwita nabyo bishyirwa mu bintu bishobora gutera ikibazo cyo kubyimba mu nda ,aho ukominda ikura yigira haruguru igenda ibangamira igogora.

15.Mu gihe uri mu mihango

Abagore benshi babajijwe bavuze mu gihe benda kujya mu mihango cyangwa bayirimo bahura n’ikibazo ccyo kubyimba mu nda.

16.Bagiteri yo mu bwoko bwa Helicobacter Pyroli

Iyi bagiteri ikaba iza ku mwanya wa mbere mu gutera uburwayi bw’igifu.

Ibyo wakora ngo wirinde kubyimba mu nda

1.Kwirinda guhekenya amashikarete cyane ,dore ko burya atera kuba wamira umwuka mwinshi mu nda ari nabyo bitera kumva wabyimbye.

2.Kwirinda kunywa ibinyobwa birimo carbon bizwi nka carbonated drinks. Ariko buriya hano hazamo n’ibyorewemo cafeyine n’ibinyobwa bya energy drinks.

3.Kwirinda ibiribwa bitera umwuka  mu nda nk’ibishyimbo ,amashu ,na lentils.

4.Kurya witonze ,ukabanza guhekenya ukanakanjakanja ibiribwa ku buryo buhagije.

5.Kwirinda Kunywa ukoresheje umuheha

6.Niba umubiri wawe udakunda ibikomoka ku mata n’amata bireke kuko burya nabyo biza imbere mu bitera ikibazo cyo kubyimba mu nda.

Uko wakwivura ikibazo cyo kubyimba mu nda

1.Kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa bitera kubyimba mu nda

2.Gukora imyitozo ngororamubiri no gukora ntiwicare hamwe.

3.Irinde kunywa itabi kuko nabyo biri mu bintu bitera iki kibazo kuzamba

4.Kurya duke mu gihe wumva wabyimbye.

5.Kugabanya ibinyamavuta  umuntu arya

6.Kurya witonze kandi ugacakanga ibiryo umwanya uhagije.

7.Kugabanya kurya umuny mwinshi

8.Kudahita wicara hamwe ukimara kurya ,ahubwo banza ugendagende.

Izindi nkuru wasom

shyira-amatsiko-kuri-byinshi-wibaza-ku-kizamini-cya-pcr-gikoreshwa-bapima-indwara-ya-covid-19/

ibimenyetso-byakwereka-ko-ushobora-kuba-ufite-indwara-yagahinda-gakabije/

byinshi-ku-muti-wa-remdesivir-wifashishwa-mu-kuvura-indwara-ziterwa-namavirusi/

niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzamenye-ko-ushobora-kuba-urwaye-indwara-zumutima/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post