Niba urwara ikirungurira kenshi ,Dore icyo ukwiye gukora ngo wivure ikirungurira


Niba urwara ikirungurira kenshi ,Dore icyo ukwiye gukora ngo wivure ikirungurira

Burya abantu benshi bakunze kwibasirwa n’uburwayi bw’ikirungurira ,ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2013 bwagaragaje ko abanyamerika bangana na 28 % barware ikirungurira .

Nta gushidikanya ko na hano iwacu mu Rwanda nubwo bwose nta mibare yakozwe igaragaza ingano y’abantu barware ikirungurira ariko nta washidikanya ko ari benshi.

Nubwo kenshi twifashisha imito yo kwa muganga twivura uburwayi bw’ikirungurira ,hari ubundi buryo twakoresha tugatandukana nacyo.

Muri ubwo buryo harimo

1.Guhekenya shikarete

Inyigo yakozwe yagaragaje ko guhekenya shikarete bigabanya ingano nini yaaside yo mu gifu arinayo ahanini itera ikibazo cy’ikirungurira.

Shikarete zongerewemo ikinyabutabire cya carbonate ya sodiyumu nizo zagaragaje gukemura iki kibazo cy’ikirungurira cyane.

Nanone guhekenya shikarete bituma ,akanwa kavubura ingano nini y’amacandwe ,ibi bigatuma amacandwe asukura mu muhogo bikaba byanagabanya ingaruka zatewe nikirungurira.

2.Kuryamira urubavu rw’ibumoso

Inyigo yakozwe yagaragaje ko kuryamira urubavu rw’iburyo byongera ibyago byo kurwara ikirungurira ariko bikaba ikinyuranyo iyo umuntu aryamiye urubavu rw’ibumoso ,aha ho ibyago byo kuba warwara ikirungurira bigabanukaho ku kigero cya 71%.

3.kuzamura ahagana ku mutwe w’igitanda ku buryo uryama wegutse

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kuryama ahantu hegutse bigabanya kurwara ikirungurira ku buryo bushimishije.

Abahanga bagira inama abantu bakunze kurwara ikirungurira yo gukunda kuryama ahantu umutwe wegutse kuko bifasha igifu bigatuma kitarekura aside yacyo ngo igaruke mu kanwa.

4.Kurya amafunguro y’umugoroba hakiri kare

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 817 bwagaragaje ko kurya ifunguro rya ni mugoroba habura byibuze amasaha 3 ngo uryame ,bigabanya ibyago byo kurwara ikirungurira.

5.Kwirinda kurya ibitunguru bibisi

Hari abantu bakunda kurya ibitunguru bibisi arikoibi bikaba Atari byiza ahubwo byongera ibyago byo kuba warwara indwara zirimo n’ikirungurira.

Ni byiza kurya ibitunguru gusa byatetswe bigashya neza ,naho ibitunguru bibisi bikaba byongera ingano ya aside yo mu gifu ikaba nyinshi ,ibi akaba aribyo bitera ikibazo cy’ikirungurira.

6.Kurya ibiryo bike kenshi

Burya kurya ugahaguruka umaze kuzuza inda ni imwe mu bintu bitera iki kibazo cy’ikirungurira ,ni byiza kurya bike ,ukareka igifu kikabitunganya ,hanyuma ukabona kongeraho ibindi.

Ubu bukaba ari uburyo bwiza bugaragazwa n’abaganga bwo kwirinda kwibasirwa n’uburwayi bw’ikirungurira n’ibindi bibazo byo mu igogora.

7.Kwirinda umubyibuho ukabije

Burya abantu bafite umubyibuho ukabije bakunze kurwara ikirungurira ,ibi bigaterwa nuko baba bafite agace ka diaphragm kasyingijwe n’ibinure byinshi ,bityo igifu cye kikaba gito cyane,bityo kuba aside yagaruka mu kanwa bikoroha. ese-urifuzab-kugabanya-ibiro-byumurengera-dore-inama-ugirwa

8.Kugabanya kunywa inzoga nyinshi

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi byongera ubukana bw’ikirungurira ndetse kikanaza kenshi.

9.Kwirinda kunywa ikawa nyinshi

Byagaragajwe n’abahanga ko kunywa ikawa nyinshi bigira ingaruka ku kamze nk’akugi ko ku gifu  kitwa sphincter ,ibi bikaba bituma rero aside yo mu gifu isubira inyuma ikazamuka mu kanwa.


Izindi nkuru wasoma:

shyira-amatsiko-kuri-byinshi-wibaza-ku-kizamini-cya-pcr-gikoreshwa-bapima-indwara-ya-covid-19/

sobanukirwa-indwara-ya-silicosis-indwara-yibihaha-ifata-abantu-bakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro/

indwara-yurushwimauburwayi-bwitiranwa-namarozi-ese-ni-iyihe-sano-urushwima-rufitanye-nubundi-burwayi/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post