Ni iki cyagufasha mu gihe wariye amafunguro akakugwa nabi?

Ni iki cyagufasha mu gihe wariye amafunguro akakugwa nabi?

Iyo umuntu ariye ubwoko bw’amafunguro akunda biba bishoboka ko yakwisanga yafashe amafunguro arengeje urugero rwibyo igifu cye gishoboye kwakira cyangwa umuntu akaba kubw’ibyago yarya amafunguro arimo imyanda ,binashoboka ko aba atateguranywe isuku

Iyo ibiryo wariye byakuguye nabi .wumva mu nda yawe habyimbye ,rimwe na rimwe ukanababara .ukagira iseseme no kuruka kuri bamwe cyangwa bitewe n’ubukana byakuguyeho nabi uko bungana.

Iki kibazo ahanini si uburwayi  ahubwo kiba ari ikimenyetso cyuko urwungano ngogozi rwawe rwagowe no gusya ibyo rwahawe ,nanone bishobora kugaragara ku bantu bafite ikibazo cy’ibisebe byo mu gifu no mu mara ,nanone bishobora kugaragaza ko wariye ibiryo bihumanye cyandwa birimo mikorobi.

Abantu benshi ,iyo bahuye niki kibazo bihutira kunywa imiti yo kwa muganga ariko burya hari uburyo bwa gakondo wakoresha ,ukoresheje ibintu wasanga iwawe bitaguhenze ukivura iki kibazo

Muribyo harimo

1.Icyayi kirimo Peppermint

Niba warigeze kurya udushikarete two mu bwoko bwa Orbit dusharira turiya tuba twarongerewemo peppermint ,peppermint ikaba ifasha mu gutera impumuro nziza mu kanwa ndetse nahandi yashyirwa

Si ibyo gusa inafasha mu kuvura ububabare bwo mu bwoko bwubwo bita spasms, bikaba bituma peppermint iba amahitamo mu koroshya ububabare bw’igifu no kurinda ko umuntu yagira iseseme.

Ariko si byiza gukoresha peppermint mu gihe uziko usanzwe ufite uburwayi bw’igifu bwakurenze

2.Kunywa icyayi cya Chamomile

Iki cyayi gikorwa mu mibabi by’ikimera cya Chamomile ariko kikaba ari ikimera kidakunze kuboneka cyane ,iki cyayi ushobora ku kigura kiri mu dupaki twacyo hiryo no hino hafi yawe.

Icyayi cya Chamomile kikaba cyfitemo ubushobozi bwo kuvura buhambaye aho kivura ibibazo byinshi mu rwungano ngogozi ,koroshya kugugara mu nda no kubyimba mu nda ndetse bavuga ko n’umuntu wakinyweye asinzira neza.

Iki cyayi niba wifuza ko kikuvura mu gihe ufite ibibazo byuko amafunguro yakugye nabi ,ni byiza kukivanga n’ubuki.

3.Gukoresha Vinegere

Nubwo bwose Vinegere iba ifite imbaraga zikomeye kandi bigaragara ko ishobora no gutwika inyama zo mu kanwa no mu nda  ariko ku rugero ruto cyane ishobora gukoreshwa ikavura ukwivumbura kw’urwungano gogora.

Dore uko wabigenza

Ufata utuyiko tubiri duto, ukatuvanga mu kirahuri cyuzuye amazi ,ibi bikaba aribyo ukoresha nk’umuti ,ubinywa ,bikakuvura ikibazo cyo kuba amfunguro yakuguye nabi.

Vinegere ikaba inakoreshwa kandi n’abantu bashaka gutakaza ibiro ,abashaka kongera ubwiza bw’uruhu ariko bikaba ari iyo kwitondera kubera ubukana bwayo bushobora kwangiza umubiri mu gihe wayikoresheje nabi.

4.Tangawizi

Burya tangawizi ni umuti ukomeye ,wifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye kuva ku bicurane kugeza ku kuvura ibibazo biterwa nuko amafunguro yakuguye nabi.

Icyayi cya tangawizi kikaba kivura ibibibazo ndetse ukaba ushobora no kuyikoresha uyihekenya. Ariko si byiza kurenza tangawizi ingana namagara 4 ku munsi kuko nayo ishobora ku gutera ibibazo ubwayo.

akamaro-gatangaje-ko-gushyira-ibirenge-mu-mazi-yakazuyazi-yongerewemo-umunyu

byinshi-kuri-tangawizi-umuti-ntagereranywa-mu-kuvura-indwara-nyinshi/

5.Impeke za Fennel

Imbuto /impeke za Fennel nazo ushobora kuzigura nkuko tugura sesame kandi nazo bikaba bijya gukoreshwa kimwe

Izi mbuto urazisya ,hanyuma agafu ubonye ukagashyira mu mazi ukabiteka iminota 10,.iyo bimaze gutungana ,unywa ya mazi nkunywa icyayi ,nanone izi mbuto uzihekenye byose byakuvura iki kibazo cyo kukubwa nabi n’amafunguro.

6.Gukoresha Baking soda cyangwa bicarbonate de sodium

Bicarbonate ya Sodium ivura indwara nyinshi harimo kugabanya aside yo mu gifu mu gihe yabaye nyinshi ,kurinda kubyimba mu nda ,ndetse no kuba imyuka yakuzura mu nda.

Agafu ka bicarbonate ya sodium kakaba kavangwa mu mazi y’akazuyazi,hanyuma umuntu akakanywa.

Iyo ukoresheje bicarbonate ya sodium nyinshi bishobora kugutera ibibazo bitandukanye harimo kurwara impatwe /constipation ,cyangwa ukaba warwara impiswi ,kuruka ,kubabara imikaya nibindi byinshi..

7.Amazi arimo indium

Amazi arimo indimu cyangwa umutobe w’indimu bizwiho kugabanya ikigero gikabije cya aside mu gifu ndetse si ibyo gusa, indimu zizwiho no kuvura uburwayi butandukanye bw’umubiri.

Indimu ni isooko nziza ya Vitamini C ,indium iyo zashizwe mu mazi ni byiza kubinywa ari akazuyazi kandi si byiza kunywa nyinshi ngo nibwo urakira neza.

Dusoza

Zirikana ko guhorana iki kibazo cyo kugubwa nabi n’amafunguro ,cyangwa guhora wabyimbye mu nda kenshi ,ni ikimenyetso kibi gishobora no kuba giherekejwe n’uburwayi bukaze ,bushobora no kuba kanseri yo mu nda ,cyangwa yo mu gifu.

Izindi nkuru wasoma

sobanukirwa-indwara-yibisazi-byimbwa/

uko-wafasha-umuntu-warumwe-nimbwa/

dore-impamvu-udakwiye-kubura-umuneke-ku-ifunguro-ryawe-rya-buri-munsi/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post