Sobanukirwa: Ibimenyetso bigaragara ku umwana wavukanye indwara z’Umutima

Mu gihugu cya Amerika honyine ,Ikigo gishinzwe kugenzura indwara cya CDC kivuga ko Umwna 1% ku bana bavuka buri mwaka ni ukuvuga abana bangana na 40,000 bavukana indwara z’umutima naho umwana 1 ku bana 4 aba afite uburwayi bw’umutima bwatewe nuko hari ibice by’umutima bimugaye.

Ikibabaje ku ndwara z’umutima ku bana b’impinja nuko ubu burwayi budahita bugaragara bakivuka ku buryo bakwitabwaho byimbitse ahubwo bukagaragara hashize igihe abenshi muibo baranapfuye ,cyane cyane ibi bikagaragara mu bihugu bikennye.

Ibitaro bya Children’s National Hospital byo mu gihugu cya Amerika bivuga ko mu buryo budahenze ,mu gihe cy’amasaha 24 ,umwana akimara kuvuka ,aramutse ashizweho akamashini gatoya gapima ingano ya Ogisigeni mu maraso kazwi nka Pulse Oxygenometer gashobora gutahura abana bavukanye ibibazo by’umutima ku kigero gishimishimije.

Muri izi ndwara z’umutima ,ziba zikomoka ku bumuga cyangwa ikibazo buri gace k’umutima kagira ,kuva ku mikaya igize umutima kugeza ku kagenzura mikorere ku mutima kazwi nka SAN.

Umwana ufite ikibazo cy’umutima agaragaza bimwe mu bibazo bitandukanye cyane cyane bijyanye n’imikurire .mbese ukabona adakura neza ugereranyije n’abandi ban abo mu kigero cye nanone aba bana bakunze guhora bibasirwa n’indwara z’ubuhumekero.

Umwana wavukanye uburwayi bw’umutima usnobora kumubwirwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira

1.Uruhu rwe ruhindura ibara rukaba ubururu

2,Guhumeka insigane

3.Kubyimba mu maso ,amaguru no kun da

4,Guhumeka nabi mu gihe umugaburira

5.Kunanirwa kwiyongera ibiro ,umwana akanyunyuka

6.Kunanirwa vuba mu gihe agerageje nko kugenda nibindi

Igihe bitangirira

Iyo umwana uri mu nda ageze ku mezi 6 ,umutima we uba waratangiye kuremwa mu buryo bwuzuye kandi unatera ku buryo bwumvikana ,imiyoboro y’amaraso ijyana n’ivana amaraso ku mutima nayo iba irimo kurangizwa mu kuremwa mu buryo bwuzuye.

Iki gihe rero nibwo ibibazo byo ku mutima bivuka ,abashakashatsi ntibaragaraza igitera ikosa ribyara ibibazo by’umutima muri iki gihe ariko bikekwa ko byose bishyingira ku makosa ashobora kuboneka mu turemangingosano.

Nanone bikekwa n’ibinyabutabire bitandukanye ndetse no kunywa itabi nabyo bishobora intandaro yo gutera ibibazo

Impamvu zongera ibyago byo kuba umwana yavukana uburwayi bw’umutima

1.Kuba umubyeyi yarwanye indwara ya Rubella \

Abahanga mu buvuzi bavuga ko umubyeyi warwaye  indwara ya Rubella mu gihe atwite aba afite ibyago biri hejuru byo kuba yazabyara umwana ufite uburwayi bw’umutima.

2.Kuba umubyeyi afite uburwayi bwa Diyabete

Abana bavuka ku babyeyi bafite uburwayi bwa Diyabete baba bafite ibyago byo kuvukana ubu burwayi ,urubuga rwa mayoclinic rwandika ku nkuru zivuga ku buzima rutanga inama ko umubyeyi ubana n’uburwayi bwa diyabete aba agomba kugenzura isukari ye ,akanakurikiza amabwiriza yose y’abaganga.

3.Imiti imwe nimwe

Imiti nka thalomide ,imiti nka absorica,amnesteem ndetse n’imiti ikoreshwa mu kuvura igicuri ,iyi miti iza muya mbere itera kuba umwana yavukana uburwayi bw’umutima ,ni byiza mu gihe utwite kubanza wabiganiraho na muganga ,kandi ukamwerurira ko utwite.

4.Kunywa inzoga mu gihe utwite

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore banywa inzoga nyinshi mu gihe batwite baba bafite ibyago biri hejuru byo kubyara umwana ufite uburwayi bw’umutima.

5.Kunywa itabi

Niba unywa itabi ,ukaba wifuza gutwita ,iryo tabi rihagarike kuko byagaragajwe ryongera ibyago biri hejuru byo kubyara umwana ufite indwara z’umutima.

6.kuba mu muryango ,Hari abandi bafite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima

Ibi bihuzwa cyane n’uruhererekane rukomoka ku turemangingo sano arina byo bihuzwa cyane no kuba wabyara umwana ufite ubu burwayi ,mu gihe hari undi ubufite mu muryango.

Uburyo bwiza bwagufasha kwirinda ko wazabyara umwana ufite uburwayi bw’umutima

Urubuga rwa Mayoclinic rwandika rukanatanga ubujyanama ku buzima ,ruvuga ko mu gihe umugore ateganya gutwita cyangwa mu gihe atwite hari ibyo ashobora gukora kugira ngo yirinde ko yazabyara umwana ufite indwara z’umutima

1.Kwisuzumisha kwa muganga w’ababyeyi inshuro zagenwe akanakoresha ibiazamini bya echographie

2.Kunywa ibinini bya Multivitamini na Feri

3.Kwirinda kunywa inzoga n’itabi

4.Kuba warikingije indwara ya Rubella

5.Gupimisha no guhora ugenzura ikigero cy’isukari mu maraso

6.kwirinda ibinyabutabire byangiza aho biva bikagera

7.buri miti yose ,ugiye kunywa banza uganire na muganga wawe

Izindi nkuru wasoma:

sobanukirwa-imikorere-yumutima/

amabanga-wakoresha-ukigarura-umutima-wumukobwa-wihebeye/

niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzamenye-ko-ushobora-kuba-urwaye-indwara-zumutima/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post