Waruzi ko burya isombe irinda gusaza imburagihe ,sobanukirwa na byinshi wibaza ku kamaro k’isombe

Waruzi ko burya isombe irinda gusaza imburagihe ,sobanukirwa na byinshiwibaza ku kamaro k’isombe

Isombe ni kimwe mu bintu bikundwa na benshi .isomba ikaba iryoha cyane ,ikaba ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi aha twavuga nka vitamini zitandukanye,intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ,imyunyungugu n’ibizwi nka amino acids

Intungamubiri dusanga mu isombe zifasha mu kubaka umubiri no gukomeza uturemangingo twawo ,muguha umubiri ibitera imbaraga ,izi ntungamubiri kandi zitanga ibyibanze mu gusana umubiri mu gihe wakomeretse.zigafasha ubwonko kubika amakuru  no gukomeza amagufa.

Chlorophyl dusanga mu isombe ifasha mu kurinda umubiri uburwayi bwa kanseri ndetse no kuwongerera ubushobozi bwo gusohora uburozi mu mubiri.

Akamaro k’isombe ku mubiri wa muntu

Isombe ni kimwe mu bintu bikundwa na benshi .isomba ikaba iryoha cyane ,ikaba ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi aha twavuga nka vitamini zitandukanye,intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ,imyunyungugu n’ibizwi nka amino acids
Buretse kuryoha ,isombe ifitiye n’umubiri wacu akamaro gatandukanye ,karimo

1.Kurinda indwara yo kubura amaraso (Anemia)

Cyane cyane ku bagore batwite ,isombe ibonekamo ubutare bwa fer ari nabwo bw’ibanze mu ikorwa ry’amaraso ,ubu butare bukaba buboneka mu isombe cyane ,nanone isombe ibonekamo ibinyabutabire bya folate na vitamin C byose bifasha mu kongera amaraso.

2.Kuvura no kurinda ko umuntu yakwibasirwa n’Uburwayi bwa Kwashiorkor

Isombe yifitemo intungamubiri ya Lyisine protein ,ifasha mu kurwanya uburwayi bwa kwashiorkor,

Ubu burwayi bukaba buterwa nuko amaporoteyine yabaye make mu mubiri ,kandi iyi ntungamubiri ikaba iboneka mu isombe cyane.

3.Kuvura kubabara umutwe no kugabanya umuriro

Hari ubundi buryo amababi y’isombe ashobora gukoreshwa nk’umuti abantu benshi batazi ,nkuko tubikesha urubuga rwa healthbenefitstimes.com ruvuga ko ufata amababi y’isombe ukayateka mu mazi noneho ugacanira ku buryo y’amazi agabanukaho ½ ku rugero watangiranye ,

Hanyuma ukabikuraho ,ukareka bigahora ,nyuma yo guhora ukuramo y’amababi ukanywa y’amazi nkunywa icyayi ,maze uwo ugakora nk’umuti wo kubabara umutwe no kugabanya muriro.

4.Kuvura impiswi

Uru rubuga nanone rwa healthbenefitstimes.com ruvuga ko iyo ufashe amababi 7 y’isombe ukayashyira mu dukombe 4 tw’amazi ,bishobora kuvura impiswi.

Nyuma yo kubiteka ,ujya unywa uru ruvange kabiri ku munsi bikaba byakuvura uburwayi bw’impiswi,

5.Kongera ubushake bwo kurya

Iyo unywe y’amazi yongerewemo ibibabi by’isombe ,wabicaniye bikaba uruvange cyangwa ukaba warya isombe ,bifasha umubiri kugarura ubushake bwo kurya.

Ariko bavuga ko ari byiza kuba wongereyemo tungurusumu ,akunyu gake ndetse n’inyanya nibwo bikora cyane,naho muri rwa ruvangi rw’amababi y’isombe ho wongeramo tangawizi .

6.Kurinda gusaza imburagihe

Imbuga zitandukanye za internet zandika ku buzima zivuga ko isombe ikungahaye ku ntungamubiri cyane cyane amaporoteyine na vitamin bifasha uruhu n’umubiri muri rusange kugarura itoto ,

Nnaone bigatuma uruhu rutoha ,rukanabasha gukweduka neza aribyo bituma umuntu urya isombe ahorana itoto ,uruhu rukeye no gusa neza.

7.Kuvura indwara ya Stroke

Ubushakashatsi butandukanye buracyakorwa ngo harebwe ubushobozi bw’isombe mu kuvura indwara ya stroke ,ariko inyigo y’ibanze  yakozwe yagaragaje ko isombe igira ingaruka nziza mu kuvura indwara ya Stroke  bitewe n’ikinyabutabire cya Isollavon tuyisangamo.

8.kongerera umubiri ubudahangarwa

Vitamini C dusanga mu isombe ku bwinshi ifasha umubiri mu kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’uburwayi butandukanye.

9.Kugabanya ibiro by’umurengera

Mu isombe dusangamo intungamubiri ya Fiber ,iyi fiber ikaba igira uruhare runini mu kugabanya ibiro by’murengero ,

Iyo wariye isombe bituma wumva uhaze vuba ,bityo bikagabanya ubwinshi bw’ibindi biryo wagakwiye kurya .

10.Gufasha amaso kubona neza

Burya intungamubiri dukesha isombe zituma amaso abona neza ,ibi bikagerwaho bitewe na vitamin zitandukanye dusanga mu isombe cyane cyane vitamin A .

11.Kwirukana no kuvura inzoka zo mu nda

Uyu ni umwihariko w’isombe ,isombe ikaba ifasha mu kwirukana no gusohora inzoka zo mu nda zo mu bwoko bwa nematode ,umuntu yagereranya ni indirisi cyangwa ingugugunyi

Dusoza

Kurya isombe bisaba kwitonda no kuyitegurana ubuhanga ,igatekwa ,igashya neza ndetse ikongerwamo ibirungo bitandukanye ,ni byiza no kongeramo umunyu uzwi nka gikukuri kuko ufasha kugabanyamo aside

Isombe wayiriye idateguye neza ,ishobora no ku kwica kubera ingano nini ya aside tuyisangamo bityo bisaba kwitonda mu kuyitegura.

Izindi nkuru wasoma

akamaro-kavoka

akamaro-kinanasi-2/

https://ubuzimainfo.rw/waruziko-watermelon-yongera-akanyabugabo-sobanukirwa-nakamaro-ka-watermelon/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post