Dore ibyiza uronka mu mubiri wawe ,iyo ukoresha ikimera cya Thyme buri munsi

Ikimera cya Thyme ni kimwe mu bimera byamenyekanye  cyane kubera  akamaro gifitiye umubiri wa muntu ,Thyme ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi ,amababi yayo akaba atanga impumuro nziza n’uburyohe bituma iba iya mbere mu birungo bishyirwa mu cyayi.

Kuva mu Bugiriki bwa kera ,mu bwami bw’Abaromani ndetse no muri Egiputa iki kimera cyakoreshwaga n’abantu bakomeye cyongerwa mu cyayi ,mu mafunguro ndetse no mu kugikuramo impumuro nziza.

Thyme buretse kuba ari ikirungo cyiza ,ikaba itera impumuro nziza kandi y’umwimerere ,hari n’abayikoresha nk’umuti ,kubera ibinyabutabire bitandukanye  tuyisanga biyiha ubushobozi bwo kuvura.

Thyme tuyisangamo amavitamini atandukanye nka Vitamini C ifasha mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri nanone tuyisangamo nk’ibinyabutabire bya potasiyumu na manganese ,kimwe kikaba cyubaka uturemangingo tw’umubiri ,ikindi kigafasha mu gukomera no gukura kw’amagufa no gufasha mu kuvura kw’amaraso.

Dore akamaro k’ikimera cya Thyme

1.Kurinda ubwivumbure bw’umbiri

Ikimera cya Thyme cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya ibyitwa cyclooxygenase-2 (bukaba ari ubwoko bw’ikinyabutabire buboneka mu mubiri butera ubwivumbure bw’umubiri}

Nanone amavuta aboneka mu kimera cya Thyme arwanya ikinyabutabire cya Cytokines kiboneka mu mubiri nacyo kigira uruhare mu kuwutera ubwivumbure.

2.Kurinda inzira z’ubuhumekero no kuvura indwara zihafata

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu batandukanye bugaragaza ko kunywa icyayi cyongerewemo thyme bituma umuntu akira uburwayi bwo m buhumekero nko gukororora ,indwara z’ibicurane ,ndetse n’ubundi burwayi bufitanye isano nizi nka za sinuzite ,

Hari n’abavuga ko ikimera cya Thyme gifasha n’abantu barwaye asima mu kuvura ibimenyetso byayo ariko ubushakashatsi butandukanye buracyakorwa kuri iyi ngingo.

3.ikimera cya Thyme gifasha mu kunoza inzira z’igogora

Urwungano ngogozi ni kimwe mu bice by’umubiri bironkera cyane ku kimera cya Thyme ,aho thyme ifasha mu kugabanya ubukoko buboneka mu nzira z’igogora ,mu kunoza imikorere myiza y’amara,mu kongera ubushake bwo kurya ,ndetse no mu gutera imikorere myiza y’umwijima,

Thyme ikaba inatera ivuburwa ryururenda rurinda ko igifu cyakwangizwa na aside ndetse bikab byanafasha umuntu ufite igifu kirwaye kuba cyakira burundu.

4.Intungamubiri zitangaje gitanga ku mubiri

Ikimera cya Thyme kibonekamo ibinyabutabire ,intungamubiri n’amavitamini atandukanye .aha twavuga nka Vitamini A ,B na C  nkubu akayiko gato ka thyme gatanga mu mubiri vitamin C ingana na miligarama 1.28.

Ibindi binyabutabire dusanga muri thyme ni

Manganeze

Manyeziyumu

Zinc

Potasiyumu

Karisiyumu

Ubutare bwa fer

5.Kuvura ibiheri byo mu maso

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 ,bwagaragaje ko amavuta yakozwe muri thyme ashobora kuvura ibiheri byo mu maso kabone niyo waba  warakoresheje imiti ya kizungu byaranze.

6.Kuringanzia umuvuduko w’amaraso ku kigero cyiza

Urubuga rwa webmed.com rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 ,bugakorerwa ku mbeba ,bwagaragaje ko ikimera cya thyme kigabanya ingano y’ibinure bibi mu mubiri ,ari nabyo bijyana no kugabanya muvuduko ukabije w’amaraso.

7.Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’amabere

Nkuko tubikesha urubuga rwa healthline ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 nanone bukaza gushyimangirwa n’ubundi bushakashatsi bwakozwe ejo bundi mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko ikimera cya Thyme gifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabere

Uko wategura icyayi cya Thyme

Umuntu wese ashobora kwitegurira icyayi cya Thyme mu buryo bworoshye aho akoresha amababi ya Thyme yumye cyangwa mabisi ,nanone ashobora gukoresha thyme yavungaguwe igakorwamo agafu.

Ku mababi mabisi ,uteka amazi ,hanyuma ugashyiramo twa tubabi tubisi  twa Thyme ,ukabiteka bikamara iminota nk’umunani ,byamara gushya neza ugakuramo y’amababi.

Kuri thyme yakozwemo agafu ,ufata akayiko gato ukakongera mu mazi arimo kubira ,hanyuma ukavanga ,

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-8-kinyanya/

https://ubuzimainfo.rw/waruzi-ko-burya-isombe-irinda-gusaza-imburagihe-sobanukirwa-na-byinshi-wibaza-ku-kamaro-kisombe/

https://ubuzimainfo.rw/ibintu-byagufasha-gukesha-uruhu-no-kongera-ubwiza-wifashishije-ibintu-kamere/

ku-bagabo-ngo-kumarana-umwanya-munini-numukobwa-mwiza-bishobora-kubakururira-ibyago-bikomeye-birimo-nurupfu/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post