Urukundo:Niba uri mu Rukundo ,Itondere ibi bintu byakwangiza umubano wanyu

Nubwo bivugwa ko muri iyi minsi bigoranye gukomeza umubano w’abakundana ukaba wamara igihe kirekire haba ku bashakanye cyangwa abakundana batarashakana,ibi ahanini bikagaragazwa n’umubare wa za divorce ugenda wiyongera.

Hari ibintu bito tutitaho mu mubano wacu nabo dukundana ,bikagenda byangiza uwo mubano mufitanye ku buryo mushobora no gutandukana ,burya mu rukundo biba byoroshye gushimishwa n’udukorwa duto umukunzi wawe akoze kandi bikaba byanakoroha kubabazwa n’utuntu duto nanone.

Dore ibintu byangiza urukundo

1.Kurwara inzika ugahora umwibutsa iby’ahashize

Kuzura akaboze ,ukagarura ibyahashize ,ukaba wamucyurira amateka mabi mwagiranye mu rukundo no kumutondagira cyangwa kumusezereza witwaje izo ntege nkeya yagiza ,ibi byangiza urukundo cyane.

Biragoye kwibagirwa ibibi ariko niba haribyo wamubabariye ,bireke wikomeza kubigarura ahubwo muhore mutumbiriye eby’ejo hazaza ,iby’ejo hashize burya nta ngaruka byagira ku buzima bwanyu nyinshi ahubwo ibyiza ni ukwirengagiza ibyo bibi ubundi mu kareba ibyiza gusa.

2.Kutamenya igihe cyiza cyo kuganira byimbitse

Iyo mugiye kuganira n’umukunzi ku ngingo z’ingenzi ,ni byiza gushaka igihe cya nyacyo cyo kuganira ,nta munaniro afite ,atuje ndetse ubona ameze neza mu mutwe .

Iyo uhise igihe bituma ashobora ku gushihura ndetse n’umusaruro w’ibiganiro ukaba mubi

3.Kumutekerereza aho kumuganiriza ahubwo ukamufatira imyanzuro

Hari igihe umukunzi wawe aba atari umuntu ukunda kuvuga ,ahubwo wabona hari uburyo yitwaye cyangwa ari mu mimerere runaka ,ugahita wibaza ngo buriya ari gutekereza inshoreke ze ,gutekereza abandi bagabo nibindi bibi byinshi aho kumwegera nggo wumve ikibazo afite.

Burya kuganira kubakundana ni ingenzi kandi bikuraho urwikekwe ,bikanakomeza umubano ugatera imbere.

4.Kunegura abo mu muryango w’umukunzi wawe

Ntukazigere ukora ikosa ryo kuvuga nabi abo mu muryango b’umukunzi wawe ,kuko burya mu buryo bumwe cyangwa ubundi biramubabaza kabone niyo atabikwereka.

Burya umuryango ni ikintu gikomeye ,niyo baba batabanye neza ,nta burenganzira bwo kuwuvuga nabi ukwiye kugira.

5.Kwirinda kuvuga no kuganira ku mafaranga

Burya amafaranga ni kimwe mu bintu bituma tubaho ,tukaronka ibyo kwambara no kurya ,iyo rero mutajya muganira kuri iyo ngingo ,umukunzi ashobora kumva ko utamwizera ku buryo wamusangiza ku buryo ukoresha umutungo wawe.

Ni byiza kuganira ku buryo mukoreshamo amafaranga ndetse mukanigira hamwe ibyo mukwiye kwigomwa ngo muzigamire ejo hazaza.

6.Kuva mu rugo utabwiye umukunzi wawe

Mwaba mubana nk’umugore n’umugabo cyangwa mutarabana ,ni byiza kubwira umukunzi wawe aho ugiye ,kuko ibi byubaka icyizere kandi burya urukundo rushyingira ku cyizere

Ni byiza kubwira umukunzi wawe gahunda zawe ndetse ntugire icyo umuhisha cyagaragara nk’amabanga umuhisha.

7.Gushimagiza abandi kubijyanye n’ubwiza

Uritondere gushimagiza abandi ku bwiza ,ubibwira umukunzi wawe ,kuko ibi byagusenyera ahubwo Jya umwereka ko ari kibasumba kandi ubaruta bose ,nta muntu wamurusha ubwiza.

Mwereke ko niyo baguha amahitamo yandi ,ari we iteka wahita kandi umwereke muri byose bibaho ariwe mwihariko wawe.

8.Gucyaha umukunzi wawe mu ruhame

Ibi nabyo ni bibi rwose niba umubonaho agakosa mwihererane umubwire mu kinyabupfura kuko kubimubwira mu ruhame bimutera ipfunwe ,akumva yasuzuguritse akanitakariza icyizere.

Izindi nkuru wasoma

Imyitwarire ya buri munsi iranga abakire

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami

Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye

Amabanga wakoresha ukigarura umutima w’umukobwa wihebeye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post