Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y'inka ,urimo uramwangiza bikomeye

Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y'inka ,urimouramwangiza bikomeye

Umwana utarageza ku mezi 12 ntakwiye kugaburira amata y’inka kubera ko yangiza impyiko ze Kandi akaba ashobora kumutera kuvira imbere mu mara bityo agahorana ibibazo by’amaraso make .

Ikigo cy’abanyamerika cya American Academy of Pediatrics kivuga ko mu Mata habonekamo intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine nyinshi cyane ku buryo zigora impyiko z’umwana ndetse zikanazangiza nanone kivuga ko muri ayo Mata dusangamo imyungugu ya potasiyumu na potasiyumu myinshi cyane ku buryo nayo yangiza umubiri w’umwana.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryo rivuga ko umwana ahabwa amashereka yonyine kugeza ku mezi atandatu ,nyuma yayo mezi agatangira guhabwa inyunganirabere irimo ibiryo bikomeye .ariko ko adahabwa amata y’inka kugeza arengeje amezi 12 ariko bikaba byiza yonkejwe amashereka kugeza ku myaka 2.

Ikigo gishinzwe kigenzura no guhashya indwara z’ibyorezo cya CDC kivuga ko mu nta y’inka hatabonekamo intungamubiri z’ingenzi umwana akeneye,harimo nk’ibinure byiza bifasha umwana gukura ,Vitamini E ifasha umwana kumurinda indwara ,ubutare bwa fer nabwo bufasha umwana kumwongerera amaraso bityo iki kigo kugira ababyeyi guha abana amata y’inka barengeje umwaka nabwo akagenda avangwa n’mashereka kugera umubiri w’umwana umaze kuyamenyera.

Mu mashereka habonekamo intungamubiri zifasha kurinda umubiri w’umwana uburwayi butandukanye burimo

1.Indwara z’amatwi

2.Indwara ya asima

3.Umubyibuho ukabije

4.Diyabete yo mu bwoko bwa 1

5.Ibibazo byo mu mara n’igogira

6.Imfu zitunguranye z’abana

Mu gihe umwana atararenza amezi 6 ,amashereka yonyine aba muhagije bityo si ngombwa kumuha ibindi bintu ,na nyuma yo kurenza ayo mezi 6 kugeza ku mezi 12 ukwiye kumuha ibiryo n’mashereka bitari amata y’inka ,ukazayatangira arengeje umwaka.

Ku mwana amata y’inka yangiza umubiri we ,cyane cyane akamutera ibisebe mu mara ,akavira mu mara imbere ,bigatuma ahorana ibibazo by’amaraso make ,nanone Aya Mata yangiza impyiko ze ndetse n’umwijima kubera ko biba bitarakura ngo nlbishobore gutunganya ibinyabutabire n’intungamubi biboneka mu Mata.

izindi nkuru wasoma

Impamvu zitandukanye zitera umwana gupfira mu nda ya nyina mu gihe amutwite

Guhorana ibirenge bikonje bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukomeye

Ni ryari umwana muto ahabwa amazi yo kunywa?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post