Kuberiki abagabo babyuka buri gitondo igitsina cyabo cyafashe umurego?

Muri rusange buri gitondo ,iyo igitsinagabo kibyutse babona igitsina cyabo cyareze muri make cyafashe umurego.ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye .

Buri gitondo amaraso atembera mu myanya ndangagitsina ku bagabo aba yiyongereye ,ari nabyo bituma babyuka igitsina cyabo gihagaze,ibi Kandi bikaba ari ikimenyetso cyuko imyakura Yako gave ikora neza ndetse n’amaraso ahatembera nta nkomyi.

Guhera ku myaka 6 cg imyaka 8 ku mwana w’umuhungu ,nibwo bitangira akabyuka ,igitsina cye cyafashe umurego ,mu ndimi z’amahanga babyita Morning wood.

Dore impamvu zituma abagabo babyuka igitsina cyabo cyafashe umurego.

1.Iyo imyanya ndangagitsina y’umugabo ikora neza ,iyo mu ijoro asinziriye ,umubiri we ukomeza gukora neza ,bifashijwemo n’igice cy’ubwonko kizwi nka parasympathetic nervous system kigenzura imyakura yo mu gice cy’umugongo cyo Hasi kizwi nka Sacrum ,gitegeka kongera amaraso atembere muri icyo gice ,bityo n’amaraso agera mu gitsina akiyongera cyane .ari nabyo bituma umugabo/umuhungu abyuka igitsina cye cyareze.

2.Ku bagabo buri gitondo ,umusemburo wa Testerone Uba wabaye mwinshi mu maraso ,bityo uyu musemburo ukaba itera igitsina gabo guhagarara ,umusemburo wa Testerone ni umwe mu misemburo ya kigabo Kandi igira uruhare rukomeye mu burumbuke bityo ukaba unagira uruhare rukomeye mu gutuma umugabo/umuhungu ashyukwa.

3.Mu gitondo nabwo umusemburo wa Prolactin uriyongera ku bagabo ,mu buryo busanzwe baba bafite ingano nkeya yuyu musemburo kubera ko mu buryo kamere prolactin ni umusemburo wa kigore ariko nubwo bwose bimeze bityo prolactin iyo iri mu maraso y’umugabo itera amabya ye gukora neza ndetse no kurambuka kwa kundi aba nayo yaregutse Kandi ukanagira ingaruka zo gutuma igitsina gabo gikomera n’umugabo Kandi akaba yakwivuza uwo badahuje igitsina.

4.Ubwonko bwaruhutse, Buri gitondo burya ubwonko buba bwaruhutse bityo bukirekura ku bintu byose ,bitandukanye no ku manywa igihe umuntu aba afite stress n’ibindi bijyanye n’akazi ,ibi bituma ubwonko buhenda bubuza imyanya y’ibanga kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina ,bityo bigatandukana na mu gitondo kuko wa munaniro Uba washize bityo bya bice bikabyuka.

Ese umugabo/umuhungu wese abyuka igitsina cye cyareze?

Muri rusange umuhungu wese urengeje imyaka 8 aba agomba kubyuka igitsina cye cyahagaze nubwo bitaba buri munsi ariko bikaba ,

Uko umugabo agenda yiyongera mu myaka niko bwa bushoboI bwo kubyuka igitsina cye gihagaze bugabanuka ibyo bigaterwa nuko umusemburo wa Testerone utangira kugabanuka ku myaka 50 y’ubukure.

Ese kutabyuka igitsina cyawe gihagaze byaba ari uburwayi?

Ku bagabo bigaragaza ko amaraso adatembera neza mu myanya y’ibanga cg imyakura yumva yicyo gice nayo ifite ikibazo bityo bikaba byanatera ibibazo byo kidashyukwa cg kurangiza vuba ,byanavangwamo gutera akabariro bikaba byanakunanira Burundi ,bityo niba ufite icyo kibazo ni byiza kubiganiriza muganga.

Izindi nkuru wasoma

Hatangajwe impamvu ituma ingeso yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije ihinduka ishyano kuyifite

Niba ufite ibi bimenyetso uri mukuru ,ntagushidikanya byatewe n’ibikomere wagize ukiri muto

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post