Umuti wo kwikinisha mu gihe gito ukaba utandukanye niyi ngeso

 

Umuti wo kwikinisha mu gihe gito uba utandukanye niyi ngeso

Muri rusange ,Umuti wo kwikinisha ushobora kugora benshi kubera ko iki gikorwa kibata benshi , bityo gutandukana nacyo bikagorana .

Kwikinisha ni ingeso imaze kuyogoza benshi , cyane cyane abakiri bato ,ibi bigaterwa nuko amashusho y'urukozasoni yandagaye hirya no hino kuri internet no kuyageraho bikaba nta kindi bisaba ,waba uri umuto cyangwa umukuru ufite internet urayabona ku buntu .

Hari uburyo uburyo ushobora kwivura ingaruka zo kwikinisha ukoresheje imirire , ariko hari n'uburyo ushobora kwivura iyi ngeso bisabye ko ukoresha imirire ahubwo ugahindura imwe mu myitwarire yawe igusunikira muri ibi bikorwa byo kwikinisha .

Muri yi nkuru twaguteguriye uburyo wakoresha ukivura ingeso yo kwikinisha , ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito ukaba watandukanye nayo .

Ni ryari kwikinisha biba ikibazo ?

Ni ryari kwikinisha biba ikibazo ?

Muri rusange kwikinisha si igikorwa kibi ahubwo kiba kibi bitewe n'ingaruka kigusigira , ahanini kwikinisha bigenda bikurura umuntu , ku buryo atangira kubikora inshuro nyinshi , mu cyumweru cyangwa se ku munsi .

Iyo kwikinisha watangiye kubikora kenshi bitangira gutera ibibazo bitamdukanye ku mubiri birimo 
  • Guhorana umunaniro 
  • Kuzinukwa abo muhuje igitsina 
  • Kugabanuka ku budahangarwa bw'umubiri ,ugatangira kwibasirwa n'uburwayi butandukanye 
  • Guhubuka 
  • Kwibagirwa bya hato na hato 
  • Gutanga umusaruro muke ku kazi 
  • nibindi ...
Iy byageze kuri uru rwego ,nibwo bitangira kwitwa uburwayi ,bukeneye kuvugwa kandi iki gihe biba byarakugizeho ingaruka zigaragara .

Ese ni kangahe umuntu yakwikinisha mu cyumweru ntibimutere ibibazo?

Ese ni kangahe umuntu yakwikinisha mu cyumweru ntibimutere ibibazo?

Hari inkuru nyinshi zivuga ngo kwikinisha byibuze 2 mu cyumweru , nta ngaruka bishobora kugutera ariko sibyo .

Ubushakashatsi buheruka buvuga ko buri mubiri wa muntu ugira umwihariko , bityo umuntu niwe ukwiye kwimenya akamenya inshuro zitamutera ikibazo kubera ko buri wese agira inshuro umubiri ushobora kwihanganira bitandukanye nundi .

Ushaka kumenya byinshi kanda ahakurikira 
Hari uburyo butandukanye wakoresha ugatandukana n'ingeso yo kwikinisha burimo 

1.Kumenya impamvu igusunikira kwikinisha 

.Kumenya impamvu igusunikira kwikinisha

Burya usanga buri wese agira ikintu kimusunikira kwikinisha , ugasanga ni mu gihe wigunze , mu gihe ubabaye , mu gihe wumva ufite ibibazo , mu gihe unaniwe cyane .cyangwa kureba amashusho y'urukozasoni.

Iyo umaze kumenya impamvu iyo mpamvu , uba ushobora no kuyirinda cyangwa ugakora ibishoboka byosengo ugabanye uko wahura nizo mpamvu .

2.Kugira gahunda y'umunsi wose ku buryo utabona umwanya wo gupfusha ubusa

Kugira gahunda y'umunsi wose ku buryo utabona umwanya wo gupfusha ubusa


 Abantu benshi bikinisha kubera ko babonye umwanay wo kwitekrezaho no gushaka ibintu bibaha ibyishimo .

Gupangira umunsi wose bifasha ko uhugiza ibitekerezo byawe kandi iyo bihuze n'umubiri ntushobora gukenera bya bikorwa .

Ni byiza gushaka ubundi buryo buguha umunezero n'ibyishimo bidasabye ko wikinisha kuko byo bikwangiza ,

3.Gukora imyitozo ngororamubiri 
.Gukora imyitozo ngororamubiri

Gukora sipor cyangwa gukora yoga no gushaka ibindi bihugiza , bikanakoresha umubiri nabyo byagufasha kwivura no guhangana niyi ngeso .

Gukora siporo kandi bigabanya stress , bigatuma umubiri uruhuka , ibi nabyo bikaba byagufasha kwirinda iki gikorwa kuko stress ishobora gukururira benshi mu kwikinisha .

4.Kwirinda kureba amashusho y'urukozasoni 

Kwirinda kureba amashusho y'urukozasoni

Amashusho y'urukozasoni arimo za porno ni mabi , kuyareba bikangura umubiri wawe , biagtuma wifuza kwikinisha .

Uko uyareba agenda arushaho kukubata no kugusunikira ku gukora icyo gikorwa cyo kwinisha , ni byiza ko uyihunza ku buryo bwose bushoboka .

5.Gushaka inshuti wizeye mukabiganiraho cg ukaka ubufasha bwa muganga

Gushaka inshuti wizeye mukabiganiraho cg ukaka ubufasha bwa muganga

Burya baravuga ngo ujya gukira indwara arabanza akayirata , gushaka umuntu wiseye mukaganira kuri ubu burwayi ni ingenzi kandi byagufasha gukira .

Cyane cyane wakwegera nka muganga , ukamuganiriza ku kibazo ufite cyo kwikinisha kenshi hanyuma akaba yakugira inama .

Dusoza :  Zirikana ko gutandukana n'ingeso yo kwikinisha ari urugendo , ushobora gutangira iyi nzira nyuma ukananirwa , wicika intege , ongera utangire , bizarangira utsinze urwo rugamba .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post