Ibinini bya Truvada : Imiti ikoreshwa mu kuvura Sida no kurinda wakwandura agakoko gatera Sida mu gihe wagize ibyago byo guhura nako

 

Ibinini bya Truvada : Imiti ikoreshwa mu kuvura Sida no kurinda wakwandura agakoko gatera Sida mu gihe wagize ibyago byo guhura nako

Ibinini bya Truvada ni imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura indwara ya Sida . Mu kugabanya ibyago byo kuba wakwandura mu gihe wagize ibyago byo guhura n'agakoko gatera indwara ya Sida nanone ishobora guhabwa umuntu ukora ibikorwa bimushyira mu byago byo kuba yakwandura agakoko gatera Sida nk'indaya ( abagore /abakobwa cyangwa abagabo bigurisha ) .

Ibinini bya Truvada bihurijwemo imiti ibiri ariyo Emtricitabine , na Tenofovir , iyi miti yombi ikaba ibarizwa mu cyiciro cy'imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera Sida , ibinini bya Truvada ni ibinini binyobwa mu kanwa kandi bigafatwa rimwe ku munsi.

Ingaruka zo kunywa ibinini bya Truvada 

Kimwe nindi miti yose , kunywa ibinini bya Truvada , bishobora kugutera ibibazo bitandukanye birimo nka 

  • Kugira umunaniro
  • kugira iseseme
  • kuruka 
  • guhitwa 
  • kugira isereri
  • guhumeka nabi no kwibasirwa n'indwara z'ubuhumekero
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • kuribwa umutwe
  • kubura ibitotsi
  • kubabara mu magufa
Hari igihe , kunywa uyu muti bishobora kugutera ibibazo bikomeye birimo nko 
  • kwangirika ku mwijima 
  • Kuribwa cyane mu nda 
  • guhinduka umuhondo ku ruhu 
  • gufatwa n'indwara y'agahinda 
  • Kumungwa kw'amagufa
  • Kurwara kw'impyiko 
  • nibindi ...
Gukoresha igihe kirekire umuti wa Truvada bishobora gutera ibibazo bikomeye byo kumungwa kw'amagufa no kwangirika kw'impyiko n'umwijima.

Ikigo cya FDA gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti , cyemeje umuti wa Truvada nk'umuti mwiza kandi wizewe , ufite ubushobozi bwo guhangana n'agakoko gatera indwara ya Sida kandi ko ushobora gukoreshwa mu kurinda abatari bandura , uwagize ibyago byo kuba yakwandura no kurinda abantu bacuruza imibiri yabo .

Ku bantu bagitangira imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera Sida , Umuti wa Truvada kuwufatana nundi muti wa Arvs ni amahitamo ya mbere kuko ubasha kugabanya ubukana n'umubare wa Virusi za Sida ziri mu maraso .

Umuti wa Truvada no kunywa inzoga 

Umuti wa Truvada no kunywa inzoga

Kunywa inzoga usanzwe , unywa umuti wa Truvada si byiza kuko bikongerera ibyago byo kuba ushobora 
  • Kuruka
  • kugira iseseme 
  • guhitwa 
  • no kuribwa umutwe
Nanone bikakongerera ibyago byo kuba umwijima wawe wakwangirika ndetse n'impyiko zawe zikarwara.

 Ni byiza ko unywa umuti wa Truvada , mu gihe wawandikiwe na muganga gusa , kandi abanza kugukorera ibizamini byo kureba ko impyiko zawe n'umwijima bikora neza .

Ku bagore batwite , inyigo igaragaza ko nta ngaruka ushobora kugira ku mwana ariko ku bagire bonsa ushobora kugera ku mwana , unyuze mu mashereka , bityo ni byiza ko batawukoresha .

Kimwe nindi miti yose ni byiza gukurikiza amabwiriza ya muganga , kandi ukanywa Doze wandikiwe , mu gihe wahuye n'ikibazo icyo aricyo cyose cyatewe n'umuti , bibwire muganga wawe .

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post