Ingaruka nziza z'umuziki ku mwana uri mu nda , Ese ni gute wakumvisha umwana uri mu nda umuziki ?

 

Ingaruka nziza z'umuziki ku mwana uri mu nda , Ese ni gute wakumvisha umwana uri mu nda umuziki ?

Burya umuziki ni mwiza ku mwana uri mu nda , umwana uri mu nda aba afite ubushobozi bwo kumva umuziki , kumenya amarangamutima ya nyina ndetse no kumva amajwi ashobora guturuka hanze nko mu gihe Ise amuririmbira n'ibindi .

Bisa n'ibitangaje ariko no mu gihe wowe utaratangira kumva umwana uri mu nda akina , burya we aba yumva amajwi ndetse akanasoma amarangamutima ya Nyina .

Iyo umubyeyi utwite avuga , amajwi ye aragenda akagera ku mwana , iyo ijwi risohoka ritanga ibimeze nka Vibrations ( wagereranya n'imitingito ) izo vibrations nizo zigera ku mwana ariko akazumva ari amajwi , mu gihe utwite ukavuga ,ukaririmba , ugasoma igitabo ariko usohora amajwi , burya bigera ku mwana .

Ese ni iki kigaragaza ko umwana uri mu nda yumva ?

Harai ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 , buza kwerekana ko umwana uri mu nda yumva kandi akiga .

Hano bafashe abagore batwite , bumvishwa indirimbo z'ubwoko bumwe kugeza babyaye , mu gihe ba bana babyaye , babaga barira bakumvishwa za ndirimbo zacurangirwaga ba nyina , mu gihe bari babatwite , ba bana bahitaga bacecekaga , bagatuza .

Hari ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa hashyirwa  ibyuma byabugenewe ku nda , bikagenzura imikorerere n'imiterere y'umutima w'umwana , aho byagiye bigaragara ko kumvisha umuziki umwana uri mu nda bitera impinduka ku mwana .

Abakoze ubushakashatsi butandukanye bagiye bemeza ko uko umubyeyi akora igikorwa runaka nko kumva indirimbo akunda , kuririmba nibindi , umwana uri mu nda agenda amenyera ayo majwi , akageraho nawe akayakunda kandi ibyo bikagira ingaruka nziza ku buzima bwe no mu mikurire ye .

Ese ni ubuhe bwoko bw'umuziki bwiza wakumvisha umwana wawe ?

Abahanga bemeza ko nta mwihariko w'umuziki ukwiye kumvisha umwana wawe , ahubwo ko umuziki ukunda urahagije .

Ariko hari imbuga zitandukanye ushobora kumviraho umuziki ku mugore utwita , aho ushobora gusanga imiziki yoroheje , indirimbo z'urukundo nizindi nkazo ....

Ni iyihe volume y'umuziki ikwiye ?

Ni ngombwa ko ugabanya volume mu gihe wumvisha umwana uri mu nda umuziki kubera ko mu buryo busanzwe mu nda , haba harimo urusaku rwinshi ,ruturuka ku mara arimo akora , gutera ku mutima , umwuka winjira mu bihaha bityo mu nda haba harimo urusaku rwinshi.

abahanga bemeza ko umuziki wumva mu gihe utwite , utagomba kurenza Decibels 50m kugeza kuri 60 , ariko abaganga banavuga ko gukoresha ecouteur uzishyira ku nda nabyo bishobora gutanga urusaku ku mwana rurenze biriya bipimo by'amajwi bikwiye .

Mu gihe umubyeyi atwite inda irengeje ibyumweru 18 , aba agomba kwirinda kujya ahantu hari urusaku rwinshi nko mu birori , mu bitaramo , mu makonseri nahandi hari urusaku rwinshi .kubera ko uru rusaku rwinshi  rushobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda 

Izindi nkuru wasoma 



Post a Comment

Previous Post Next Post