Ibintu bwagufasha kubona amashereka vuba mu gihe ukimara kubyara

Ibintu bwagufasha kubona amashereka vuba mu gihe ukimara kubyara

Ababyeyi benshi birabagora kubona amashereka vuba mu gihe bakimara kubyara ,mu masaha ya mbere ukabona nta kintu umwana abona ,agakurura ariko bikanga yananirwa agasinzira ,Kandi burya ariya mashereka ya mbere ni ingenzi ku mwana ndetse akaba anafatwa nk’urukingo ku mwana.

Hari n’igihe bikomeza gutya umubyeyi akabura amashereka Burundu bityo umwana akaba yashyirwa ku mata y’inka ,Dore ko amata y’ifu y’abana yigonderwa n’abake ,Abahanga bavuga ko mu buryo busanzwe nta mwana uri munsi y’amezi 12 ukwiye guhabwa amata y’inka ,Dore ko amutera ibibazo bikomeye ku mubiri ,byinshi kuri iyi nkuru Kanda hano Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y’inka ,urimo uramwangiza bikomeye.

.

mbere yuko tuvuga ku bintu twakora bigatuma amashereka yivubura vuba mu gihe ukimara kubyara ,reka turebe impamvu zituma umubyeyi atabona amashereka ahagije.

Impamvu zitera kubura amashereka ahagije ku mubyeyi

1.Gutinda gushyira umwana ku ibere

Mu gihe umubyeyi akimara kubyara ,abaganga bavuga ko umwana atagomba kurenza iminota 30 ataronka ,binashobotse byaba mbere yaho ,impamvu nuko amashereka ya mbere ku mwana ni umuti n’urukingo ,aba akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye Kandi agaha umwana ubwirinzi bw’umubiri bumurinda indwara.

2.Kudatamika umwana ibere neza

Iyo umubyeyi adafashe umwana neza ,ngo abashe kumutamika imoko neza ,ku buryo byorohera umwana gukurura,ibi bituma umwana agorwa no konka ,bityo n’mashereka akurura akaba ari make ,iyo bimaze igihe kinini amabere ntakomeza kurekura amashereka ahagije.

3.Indwara y’ibere

Hari uburwayi bukunda gufata ibere rikabyimba ku bagore buzwi nka mastitis ,iyo ubu burwayi bwagufashe ibere rirakubabaza cyane ,kubera ubwo bubabare amashereka akaba ashobora kubura ,abana bamwe ntibanakunda ibere rifite ubu burwayi kuko amashereka arivamo aba arimo ibimeze nk’umunyu byinshi.

4.Kugira isaha idahinduka yo konsa Aho konsa kubera umwana abikeneye

ababyeyi bamwe na bamwe biha isaha idahinduka yo konsa ,bigera Aho bakabura amashereka ,no byiza konsa umwana igihe cyose ubona abishaka ,ibyo bituma ibere rihora ryiteguye kurekura amashereka bityo n’umwana ntiyigere asonza.

5.Guhitamo Gukoresha amata y’ifu Aho konsa umwana kenshi

Iyo mu mizo ya mbere amashereka abaye make ,ahubwo ugahitamo kugaburira umwana amata y’bana ,bituma udakomeza gushyira umwana ku ibere ngo atume ibere rireta ngo rivubure amashereka ,bityo na twa tundi duke wabonaga turigendera ,uko umwana agenda ashyirwa ku ibere kenshi nibyo bituma amashereka aba menshi cg make.

6.Kunywa itabi

burya abagore banywa itabi kuribo ni bibi cyane ,buretse kubongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha ,rinatuma amashereka aba make ,Abahanga mu ndwara z’abagore bavuga ko kunywa itabi ku bagore binashobora kwangiza bikomeye imyanya ndangagitsina yabo.

7.Kuba umubyeyi afite uburwayi abana nabwo

indwara nka Polycystic ovarian syndrome ,diyabete n’izindi nyinshi burya Nazi ziri mu byatuma amashereka abura cg akaba make cyane.

Ni iki cyakubwira ko umwana wawe abona amashereka ahagije?

Hari ibintu bitandukanye wareberaho ukamenya niba umwana wawe abona amashereka ahagije aha twavuga

1.Kunyara inshuro ziri hagati ya 6 na 8 ku munsi

2.Kuba yikangura mu gihe ashonje Kandi akonka wumva afite imbaraga zo gukurura

3.Konka inshuro ziri hagati ya 8 na 12 ku munsi

4.Kwituma umusarani woroshye Kandi usa umuhondo

5.Kuba nyuma yo konka ubona asinzira neza nta kibazo

6.Kuba umwana yiyongera ibiro byibuze amagarama 150 ku cyumweru

Dore Ibintu byagufasha kongera amashereka ukimara kubyara.

1.Kugenzura neza ko umwana yafashwe ibere neza Kandi ko utari kumuvuna

Iyo umwana yatamiye imoko neza ,bimworohera gukurura ,Kandi iyo akurura nibwo agenda arushaho gutuma ibere rireta rikavubura amashereka menshi .

2.Kuba mu mutwe wawe witeguye konsa umwana Ako kanya

Burya ubwonko n’imimerere urimo nibyo bituma amashereka aboneka cg akabura ,niba uri mu bihe by’imihangayiko,uburwayi ,ububabare nibindi burya amashereka ntiyaboneka.

3.Kwiminyereza guhinduranya amabere mu gihe wonsa

burya si byiza kumenyereza ibere rimwe umwana ,ahubwo Uba ugomba kumwonsa yombi Kandi ku buryo bungana, ukamugaburira rimwe ,ukamuba n’irindi ,iyo umumenyereje rimwe gusa irindi ribura amashereka.

4.Ntuzigere urenza amasaha 5 utaronsa

kumara amasaha agera kuri 5 utaronsa umwana ,ibi bikaba kenshi byatuma ibere ritakaza ubushobozi bwo kuvura amashereka ahagije.

mu buryo busanzwe ,igifu cy’umwana kiba cyamaze kugogora amashereka mu masaha 1.5 kugeza kuri 2 , bityo nta mwana ukwiye kurenza amasaha 2 atarongera konka ,ibi bigatuma umwana abona amashereka menshi Kandi n’amashereka ntabure.

5.Gukandira umwana ibere mu gihe yonka

mu gihe umwana ari konka ,Uba ugomba kugenda ukanda ibere ,nka kuriya umuntu akanda icuoa ry’amavuta ngo risohore amavuta yo kwisiga ,bityo uko ukwandira umwana, amashereka arushaho gusohoka ,umwana agahaga vuba Kandi n’ibere rikavubura menshi.

6.Kunywa amazi n’ibikoma

Kunywa Amazi atuma umubiri ugira amazi ahagije ,hakaboneka ayo kurema amashereka ,iyo umubiri ufite Umwuma n’amashereka arabura Burundu.

7.Kuruhuka bihagije

ku mubyeyi wonsa ,kuruhuka bihagije ni ingenzi cyane ,bituma umubiri ubona umwanya uhagije wo kurema amashereka bityo akaboneka ari menshi.

8.gukorera massage ibere mbere yo konsa no mu gihe wonsa

aka ka massage koroheje k’ibere gatuma ,ibere rireta,rikavubura amashereka ahagije ,bityo bikorohera umwana kubona amashereka menshi bitamusabye imbaraga nyinshi zo gukurura.

9.Kwivura no kwirinda stress

stress n’ibindi bibazo by’imihangayiko nabyo ni bimwe mu byatuma umubyeyi abura amashereka ,bityo ni byiza gushaka uburyo bwose watandukana na stress mu gihe wonsa.

10. Konsa umwana iminota irenga 15 kuri buri bere

umwana aba agomba gutsinda ku ibere ,kuko uko atindaho niko amashereka arushaho kuba menshi Kandi n’intungamubiri ziba ari nyinshi mu mashereka ya nyuma kurusha umwana agitangira konka.

Dore ibiribwa byongera amashereka

nku umubyeyi wonsa hari ibiribwa ukwiye kwibandaho mu mirire yawe ,bituma amashereka aba menshi muri byo twavuga.

1.Igikoma cy’amasaka

igikoma cya amasaka ni kimwe mu bintu bituma amashereka aza ku bwinshi ,Kandi akaza arimo intungamubiri ku mwana kubera ko amasaka nayo akungahaye kurizo ku bwinshi.

2.Isombe

ikiribwa cy’Isomve nacyo ni cyiza cyane ku mubyeyi wonsa ,isombe ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ,byinshi ku isombe Soma:Waruzi ko burya isombe irinda gusaza imburagihe ,sobanukirwa na byinshi wibaza ku kamaro k’isombe

3.Ibihaza

ibihaza nabyo ni kimwe mu biribwa byongera amashereka ku mubyeyi ,kurya ibihaza ku mubyeyi bimwongerera amashereka.

4.Ibikomoka ku ngano

ingano n’ibizikomokaho ,ingano zikungahaye ku mavitamini atandukanye bituma zigira uruhare runini mu kongera amashereka ku mubyeyi ,Kandi akaza anarimo intungamubiri byinshi.

Izindi nkuru

Ubushakashatsi:Umwana wonka amshereka afite amahirwe menshi yo kutazahazwa n’uburwayi kurusha umwana utunzwe n’amata gusa

Uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post