Ibimenyetso bya kanseri y'ibihaha

Ibimenyetso bya kanseri y'ibihaha

kanseri y’ibihaha ni imwe muri kanseri zihitana umubare munini w’abantu ,ishami ry’umuryango w’abaibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko kunywa itabi ari kimwe mu byongera ibyago bikomeye byo gufatwa na kanseri y’ibihaha ku bantu barinywa .

Mu mwaka wa 2020 ,OMS yatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 10 bahitanywe na kanseri y’ibihaha ,aho kanser y’amabere ,kanseri ya prostate ,kanseri yo mu mara ndetse na kanseri y’ibihaha arizo ziza ku mwanya wa mbere muzibasira abantu benshi ku isi.

Bimwe mu bintu byongera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha

Nkuko byatangajwe na OMS ivuga ko ikintu cya mbere cyongera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha ari ukunywa itabi ,ariko hari n’ibindi byongera ibyago byo kuba warwara kanseri y’ibihaha birimo

1.Kunywa inzoga z’umurengera

2.Kurya nabi ,indyo ikennye

3.Kudakora imyitozo ngororamubiri

4.Ihumana ry’ikirere

5.Gukora mu nganda zisohora imyuka yanduza kandi nta bwirinzi buhagije

Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y’ibihaha

Iyo ukimara gufatwa na kanseri y’ibihaha ,akneshi nta bimenyetso byhariye igaragaza ku buryo abantu benshi bashobora kuyimara igihe kirekire bataramenyako bayirwaye ariko uko bigenda uburwayi burushaho gukura niko ibimenyetso byayo birushaho kugaragara ,muri ibyo bimenyetso ni

1.Inkorora imara igihe kirekire kandi idapfa gukira ku buryo bworoshye

2.Gukorora amaraso

3.kubabara mu gituza .bibabaza cyane iyo ukoroye ,uhumetse cg usetse

4.Gusarara ijwi rikagenda

5.Gutakaza ubushake bwo kurya

6.Gutakaza ibiro

7.Guhumeka nabi

8.Kumva ufite umunaniro

9.Uburwayi bwo mu bihaha buhoraho nka bronchite ,umusonga nizindi

10.Kumva guhumeka bikugora

Ibi bimenyetso bishobora guhurirwaho nizindi ndwara zifata mu bihaha nka gituntu ,umusonga ndetse nizindi nyinshi ,ni byiza kwivuza kare mu gihe cyose ubonye bimwe muri ibi bimenyetso ,muganga nyuma yo gukora ibizamini bitandukanye birimo ibyo mu maraso no gufotorwa hakoreshejwe ibyuma byabigenewe niwe ufata umwanzuro ko ufite uburwayi bwa kanseri.

Ibindi bimenyetso byakwereka ko kanseri yageze no mu bindi bice by’umubiri bitari mu bihaha gusa

1.Kubabara mu magufa

cyane cyane kubabara mu rukenyerero ,mu mugongo nahandi bishobora kuba ikimenyetso ko kanseri yageze mu magufa aribyo bita metastasis.

2.Gutakaza ubwenge cg guhinduka mu myitwarire

Aha hazamo kubabara umutwe bikabije ,kumva ufatwa n’ibinya umubiri wose ,guhorana isereri ,gutakaza uburinganire ,gufatwa n’igicuri ,ibi byakwereka ko kanseri yageze no mu bwonko.

3.Uruhu rwahindutse umuhondo

Iyo uruhu rwahindutse umuhondo ni ikimenyetso cyuko umwijima wawe udakora neza ,byose bikaba bishobora kugaragaza ko kanseri yageze no mu mwjima.

Uko wakwirinda kanseri yo mu bihaha

Kwirinda kanseri yo mu bihaha 100% ntibishoboka ariko hari ibintu wakwirinda ukagabanya ibyago byo gufatwa nayo ku buryo bushimishije ,muri ibyo harimo

1.Kwirinda kunywa itabi

2.Kubungabunga ibiro byawe

3.kurya indyo yuzuye yiganjemo imboga n’imbuto

4.Gukora imyitozo ngororamubiri

5.Kugabanaya inzoga unywa cg ukayireka burundu

6.Kwikingiza indwara za hepatite

7.Kurinda ibidukikije no kwirinda gukwirakwiza imyuka yangiza ikirere

8.Kwirinda ko twahumeka imyuka mibi yangiza ,byaba ngombwa tukifashisha ibikoresho biturinda

izindi nkuru

Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y’inkondo y’umura

Kanseri y’ibihaha:impamvu ziyitera n’ibimenyetso byayo

Uritondere ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post