Kanseri y'amabere iza ku isonga mu guhitana abantu benshi

Kanseri y'amabere iza ku isonga mu guhitana abantu benshi

Ku isi hose,indwara za kanseri ni zimwe mu ndwara zihitana abantu benshi ,mu mwaka wa 2020 kanseri yahitanye abantu barenga miliyoni 10 ,ni ukuvuga ko umuntu mu bantu batandatu bapfuye muri uwo mwaka yahitanwe na kanseri.

kanseri ziza ku myanya y’imbere mu guhitana abantu benshi ni kanseri z’amabere ibihaha ,kanseri yo mu mara ,yo mu kibuno na kanseri ya prostate .

Byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ko mu mwaka wa 2020 ,abantu barenga miliyoni 18 babonyweho uburwayi bwa kanseri ,nta gushidikanya ko kanseri iteje inkeke ku isi yose .

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko imihandagurikire y’ikirere ,iumanywa ry’ikirere ndetse n’ibindi bintu bifite aho bihuriye nabyo atibyo nyirabayazana wo kwiyongera kwa kanseri ku kigero gikabije.

Dore uko kanseri zihagaze ku barwayi bashya baboneka 2020

Ubwoko bwa kanseriImfu z’abantu itera
1.Kanseri y’amaberemiliyoni 2.26
2.Knseri y’ibihahamiliyoni 2.21
3.kanseri yo mu mara no mu kibunomiliyoni 1.93
4.kanseri ya prostatemiliyoni 1.41
5.kanseri y’uruhumiliyoni 1.20
6.kanseri yo mu gifumiliyoni 1.09
iyi mbonerahamwe yakuwe muri archive ya WHO yo mu mwaka wa 2020

Dore uko kanseri zihagaze mu guhitana abantu benshi

Ubwoko bwa kanseriimfu zayo
1.kanseri y’ibihahamiliyoni 1.80
2.kanseri yo mu kibuno ibihumbi 916
3.kanseri y’umwijimaibihumbi 830
4.kanseri mo mu gifuibihumbi 769
5.kanseri y’amabereibihumbi 685
yakuwe muri archive ya WHO umwaka wa 2020

Muri rusange kanseri ziri mu ndwara ziteje inkeke kandi zigoye kuvugwa no kwirindwa ,leta yashizeho ubukanguramabaga butandukanye bwo kwirinda indwara zitandura zirimo indwara z’umutima ,diyabete na kanseri .

Kanseri y’amabere ni kanseri ishobora kuvugwa iyo yabonetse hakiri kare ,itarakwirakwira no mu bindi bice by’umubiri byinshi kuri iyi kanseri kanda hano Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite kanseri y’amabere nuko wakwisuzuma.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kanseri y’ibihaha yibasira abantu banywa itabi ku kigero kiri hejuru cyane ugereranyije n’abatarinywa ,kwirinda iyi kanseri ni ukwirinda kunywa itabi no kugendera kure aho barinywera no kubungabunga ubuzima bwawe muri rusange ,urya neza ,uora siporo nindi myitwarire ibineye ,bynshi kuri iyi kanseri kanda iyi nkuru ikurikira Kanseri y’ibihaha:impamvu ziyitera n’ibimenyetso byayo niyi ngiyi Ibimenyetso bya kanseri y’ibihaha

Man, Smoking, Cigarette, Smoke
Itabi riza ku mwanya wa mbere muri kanseri zihitana abantu benshi

Mu rwego rwo kwrinda kanseri ya prostate abaganga bagira abantu inama yo kwisuzumisha iyi kanseri ku bagabo barengeje imyaka 50 ,byibuze rimwe mu mwaka ,kubera ko abagabao barengeje iyi myaka aribo bibasirwa cyane na kanseri ya prostate ,byinshi kuri iyi kanseri soma izi nkuru zikurikira Mugabo ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate, niy ngiyi Sobanukirwa :Indwara ya Prostate

Testicles, Testicular Cancer, Penis
Muri rusange abagabo barengeje imyaka 50 nibo bibasirwa na kanseri ya prostate

Izindi nkuru wasoma

Minisitri w’intebe w’Ubwongereza Bwana Boris Johnson avuga ko nawe yiteguye guhabwa urukingo rwa AstraZeneccaIbimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa

Uritondere ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa

Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri ya Nyababyeyi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post